rw-x-kinyabwisha_reg/64-2JN.usfm

28 lines
1.8 KiB
Plaintext

\id 2JN
\ide UTF-8
\h 2 Yohana
\toc1 2 Yohana
\toc2 2 Yohana
\toc3 2jn
\mt 2 Yohana
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Umuzehe, kuri Kuria umudamu wachaguwe, no ku abana be, abo nkundaga m' ukuri. Ndaho ari nyowe ubakundaga gusa, ariko nabamenyire ukuri bose.
\v 2 Kubera ko ukuri guhoraga muri twewe, kandi kukahore natwee imisi yose.
\p
\v 3 Ubuntu, imbabazi n' amahoro bibe na twewe biturutse ku Mana Data no kuri Yesu Kristo, Umwana wa Data, m' ukuri no m' urukundo.
\p
\v 4 Narishimye cane ko wasangire abana bawe bamwe bagenderaga m' ukuri, barigukurikiza itegeko twahdwe na Data.
\v 5 Buno rero, ico ndigusaba, Kuria, ntaho ari kuguha itegeko rishasha, ariko ni rya rindi ryo kuva ku mwanzo ko tugombyr gukundana twewe kuri twewe.
\v 6 Urukundo n' uko tugombye gutembera mu mategeko ge. Rino niryo tegeko, nuko tugombye gutembera m' ukuri, kandi mwararyumvise guturuka ku mwanzo, kandi mugombye kurigenderamo.
\v 7 Kubera ko ababeshi kangari bayijire muri yino si, kandi bakanga guhamya ko Yesu yayijire mu mubiri.
\v 8 Umeze gutyo n' umushukanyi na antikristo. Mwirinde rero, kugira ngo mutapoteza ibintu byo twakoreye twese, ahubwo kugira ngo mubone umushahara gwanyu gose.
\v 9 Umuntu wose ugiye kure, wangira kuguma mu byingisho bya Kristo, ntaho afite Yesu. Ariko umuntu wose ugumye mu byigisho afite Data n' Umwana.
\v 10 Niba hariho umuntu ukayije ha wenu atazanye byino byigisho, mutere kumukaribisha mu nzu zanyu kandi muziyangire kumuramutsa ngo "amahoro".
\v 11 Kuko uzamugambira ngo " amahoro" azaba afatanyije nawe imirimo mibi.
\p
\v 12 Naho nari mfite ibintu akangari byo kukwandikira, ndo nashatse kubyandika k' urupapuro na wino. Ahubwo mfite ibyiringiro ko hariho igihe tukagambane umunnwa ku gundi kugira ngo tugire ibyishimo byujwiye.
\p
\v 13 Abana ba mushiki wawe wachaguwe barikugutasha.