rw-x-kinyabwisha_reg/57-TIT.usfm

70 lines
5.8 KiB
Plaintext

\id TIT
\ide UTF-8
\h Tito
\toc1 Tito
\toc2 Tito
\toc3 tit
\mt Tito
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, umukozi w'Imana ni intumwa ya Yesu Krisito; nemerewe kugarura abo Imana yacagwuriye kwizera no kumenyesha ukuri guhwanye no gutungana,
\v 2 kugira ngo bagire ibyiringiro bihozeho by' ibihe byose, ibyo Imana itabeshaga yabaraganiye guturuka mu bihe bya kera.
\v 3 Kandi mu bihe bikwiriye yagaragajishije igambo rye, my gutangaza naherewe uruhusha ntegekirwe n' Imana Umukiza wacu.
\p
\v 4 Kuri wowe Tito, mwana wa nyowe was kweli kweli kubera kwizera kwqcu kumwe. Ubuntu, imbabazi, n' ituzeo biviye ku Imana Data n'Umukiza wacu Yesu Kristo bihore namwe.
\p
\v 5 Nagusize i Krete kugira ngo urangize ibyasigeye bidakorirwe no gushiraho abazehe b'amakanisa mu migi hose nguko nagutegekire .
\v 6 Umuzehe w'ikanisa agombye kuba atari uwo kugawa, umugabo ufite umugore umwe, ufite abana bizeye, bataregwaho ubusambabyi no kutumvira.
\v 7 Ni ngombwa ko umuzehe w'ikanisa ng' umucunzi w'imali y'Imana ataba uwo kugawa, atarakaraga vuba, udakundaga inzoga, udahubuka kandi udakundaga ifaida mbi, ataba uwo gufata byose ng' ibye.
\v 8 Abe uwo kuyamba abashitsi, ukundaga ibiboneye, ugiraga imbabazi, ugambaga ukuri, intungane, no kumenya kwirinda.
\v 9 Agomby gukunda igambo ry'ukuri nguko ryigishijwe kugira ngo ashobwere kugarura abapinzani bateye inyigisho za kweli.
\p
\v 10 Mu ikanisa habagamo abantu kangari batubahaga, abagambyi ba busha, ababeshi, cane cane muri babandi bakatirwe.
\v 11 Mufunge iminwa zabo. Bateranyaga imiryango barikubigisha ibidakwiriye barikwenda ifaida zo kumwaza.
\v 12 Umwe muri bo, imbuzi yabo, ndo yabagambyeho ngo: Abantu b' i Krete basibaga barikubesha, babi kandi n'ibisimba biryanaga, n'ibinnyeteri?
\v 13 Buno buhamya ni ubwo ukuri. Nico gitumye ugombye kubagurura kugira ngo bakomerere m'ukwizera kuboneye.
\v 14 kugira ngo bere guta ibihe byabo mu gukurikiza imigani yapfiye z' Abayuda cangwa amategeko gatumaga bata kure ukuri
\v 14 Ntute umwanya gwawe kumigani y'A bayuda n'amategeko y'abantu bavuye mu nyigisho z'ukuri.
\v 15 Ku bantu batungenye, byose biratungana ariko nda kintu co tungana mu bantu bujwiyemo umucafu n'abayangire kwizera, kubera ko imitima yabo n' ubwenge butungenye bwabo birikunuka.
\v 16 Bagambaga ko biji Imana ariko bagakora ibidahuye n' ibyo bagambaga. Ni abahuni, abahakanyi kandi ndo bashobweye gukora ikiboneye habe na kimwe.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Ariko wowe, wigishe ibikwiranye ni inyigisho ziboneye.
\v 2 Bwira ubakambwe ngo babe umufano guboneye my kugnwa no kurya, biyubahe, babe abatekerezaga neza, bakurire m' ukwizera, m'urukundo no kwihangana.
\v 3 Guco guco, bwira abagore bakuze bifate neza ng' abajakazi b' Imana. Bagomba kwirinda amanjwa. Ndo kuba abaja b' inzoga.
\v 4 Ariko bigishe ibiboneye kugira ngo bereke abagore bakiri batoya kubigana,
\v 5 babashiremo ingufu zo gukunda abagabo n' abana babo, kugira ngo bagire ubwenge, bifate neza, bachunge ubuzu bwabo neza, no kumvira abagabo babo kugira ngo Igambo ry' Imana ryere kubesherwa
\v 6 Kandi wigishe abasore kugira ngo batekereze neza,
\v 7 uboneke buri musi nk' umufano guboneye mu byo ukoraga, wumvire inyisho z' ukuri, zikwiriye igambo ry'ukuri kandi ridashobweye kwamaganwa.
\v 8 Babwire amagambo gakwiriye, gatari ago kumwaza, kugira ngo abaturwanyaga baherere mu kimwaro kandi bahebe ikibi co kutugambaho
\v 9 Abagaragu bubahe abatware babo muri byose, bababonerere, bere kubahakanya, batagira ico babiba,
\v 10 Bere kubiba na gakeya kugira ngo bahe icubahiro inyigisho z' Imana Umukiza wacu.
\v 11 Ubuntu bw'Imana, umusarara gw'agakiza ku bantu bose gwayiyerekanye
\v 12 kandi gutwigisha kureka ibibi, tutarigukururwa n'ubudyohe bya yino si, kandi kugira ngo tubereho kino gihe dufite ubwenge,
\v 13 ukuri no guhumura, dufite ibyiringiro bishimishije, turindiriye kwija k' Ububonere by'Imana Nkuru na Yesu Kristo, Umukiza wacu
\v 14 Yesu yaratwitangiye kugira ngo aturihire ibeyi ry' ibyaha byacu byose no kuduhindura ubwoko bwe, abo yiyejereje kandi abashiremo umwete mu bikorwa biboneye.
\p
\v 15 Gamba, bashiremo umwete, kosora ukoresheje ubushobozi bwose. Here kugira uwo kukunnyega.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ubibutse kwumvira abaci b'imanza n' abategetsi, no kwichisha bugufi hambere yabo; kububaha no kuba tayari gukora imirimo iboneye.
\v 2 Mwere kugamba nabi umuntu numwe, mubeho mu tuze n' abantu bose, mwumvikane na bose, mwujijwe ubwiza no kudyohera abandi.
\v 3 Kuko na twewe twabaga abatumviraga, abatubaha, abahabye, twayoborwaga n' ibibonereye umubiri. Twasibaga no mu bibi. Twari abo kwangwa no kwangana.
\v 4 Ariko, igihe ububonere bw' Imana Umucunguzi wacu n'urukundo rwayo ku bantu byashohweye,
\v 5 yadikijije bidaturukire ku mirimo y' ukuri twakorire, ahubwo byatewe n' imbabazi m' umubatizo go kwiyunuza kubera guhindurwa mushasha n' Umuka Guboneye.
\v 6 Imana yatunyanyagijeho Umuka Guboneye kubwa Yesu Kristo Umukiza wacu.
\v 7 Kugira ngo tubonezwe n'ubuntu, tube mu byiringiro nga abaragwa b'ubuzima buhoragaho.
\v 8 Iri Gambo ni ryo kwizerwa. Ndenda ko utangaza bino bintu, kugira ngo abizeye Imana bagire ubwira bwo gukora imirimo iboneye. Ibi bintu ni byiza kandi bifitiye akamaro abantu bose.
\v 9 Ariko wirinde impaka z' ubupfapfa, ibisekuruza n'intonganya zirekeye amategeko. Ni ibintu batagira umumaro Mandi bimwajije.
\v 10 Wirinde umuntu utandukanyaga abandi, ariko umanze wamwiyama rimwe cangwa kabiri.
\v 11 Umenye ko umuntu wese wahabye mu nzira iboneye akaguma mu bibi yiciriye urubanza.
\p
\v 12 Marire kugutumira Artimasi cangwa Tikiko, wihutire kunsanga i Nikapolisi kuko ariho ngabere mu gihe c' imbeho.
\v 13 Ugire untumire Zenasi umunya mategeko hamwe na Apolo banzanire ibikenewe byose.
\v 14 Abacu bagomba kwiha gukora imirimo iboneye kugira ngo bashobwere kwikura m'ubukene, kandi bashobwere kwera imbuto ziboneye.
\p
\v 15 Abo turi hamwe bose barikubatasha. Tasha abadukunda bose mu kwizera. Ubuntu bw' Imana bubere namwe mwese.