rw-x-kinyabwisha_reg/55-1TI.usfm

151 lines
13 KiB
Plaintext

\id 1TI
\ide UTF-8
\h 1 Timoteo
\toc1 1 Timoteo
\toc2 1 Timoteo
\toc3 1ti
\mt 1 Timoteo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, intumwa ya Yesu Kristo, ku tegeko ry' Imana, Umukiza wacu na Yesu Kristo ibyiringiro byacu.
\p
\v 2 Kuri Timoteo, umwana wa nyowe wa kweli kweli mu kwizera, ndikugusabira ubuntu, imbabazi n'ituze biturukaga ku Mana Data Se wa Yesu Kristo Umwami wacu
\p
\v 3 Ndikukwibutsa byabindi naguhuguriyemo igihe nagendaga i Makedonia, ndikugusaba gusigara i Efeso kugira ngo usabe abantu bamwe bareke kwigisha izindi nyigisho,
\v 4 no kudahora m' utuganigani, ni ibisekuru bidashiraga, bibyaraga gusakuza aho gukomeza umurimo gw'Imana mu kwizera.
\v 5 Ico ndenda kugeraho muri rino tegeko n' urukundo mbafitiye ruturutse mu mutima guboneye, ubwenge buboneye, no kwizera kweneye.
\v 6 Bamwe kuko bahigitse ibyo bintu, bazimiriye mu migisho gatafite akamaro.
\v 7 Barigushaka kuba abalimu bakomeye b'amategeko ariko batiji ibyo barikugamba, nibyo bariguhamya.
\v 8 Ndo twibagiwe ko amategeko gaboneye iyo umuntu agakoresheje neza.
\v 9 Kandi twiji ko amategeko nda gakorewe ababoneye, ahubwo ababi, abazanaga indwano, abatubahaga Imana, abanyabyaha, abatagiraga kwizera, abatemeraga inyigisho nzima, abicaga ababyeyi, n'abicanyi.
\v 10 abasambanyi, b'igitsina kimwe, abasambo, ababeshi, abarahira ibubeshi, n' ibindi byose biri tafauti n' inyigisho ziboneye.
\v 11 Dukurikije umwaze gw'agakiza k'ubwiza bw' Imana yo gushimwa, umwaze gw' agakiza nahewe.
\p
\v 12 Ndigushimira Uwampeye ingufu, ni Yesu Kristo Umwami wacu, ko yangize umuntu wo kwizerwa, kandi yanshije mu kazi nyowe hambere wari ari umuhakanyi wa Kristo.
\v 13 umurenganyi, umugome, ariko nahewe imbabazi kuko nabikoraga m' ubutamenya no kutizera.
\v 14 Nuko ubuntu bw'Umwami bwariyongereye hamwe n' urukundo ruri muri Yesu Kristo.
\v 15 Rino n' igambo ry'ukuri, rikwiriye kwemerwa ko Yesu Kristo yayijire mu si gukiza abanyabyaha. Muri bo ndi uwambere.
\v 16 Ariko nahewe imbabazi kugira ngo Yesu Kristo ambonekeremo uwo hambere urambye... ngo mbe umufano gwa abakamwizere, abakabone ubuzima buhoragaho.
\v 17 Umwami w' ibihe byose, udapfaga, utabonekaga, Imana yonyine Ihabwe icubahiro, ububonere none n'ibihe byose. Amina.
\p
\v 18 Timoteo mwana wa nyowe, amabwiriza ndikuguha, gakurikiranye n'imburo bwagambwe hambere kuri wowe, ko urwana indwano iboneye.
\v 19 Kandi wizere, ugire ubwenge. Ubwo bumenyi bamwe barabupoteje nuko barazamye mubyo kwizera.
\v 20 Muribo hari Himeneo na Aleksanduro, bo natereye mu maboko ga shetani kugira ngo bigishwe, batirata bakaka Imana icubahiro cayo.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nuko rero, ndakumenyesheje ko hambere ya byose, musenge, musabe n' ingufu, mubwire Imana ibyifuzo byanyu, mumushimire, mubikorere abantu bose.
\v 2 K'ubami n'abandi bose bategekaga kugira ngo tubeho mu mahoro n' umutekano, turikubaha Imana twitonze m' ukuri kose.
\v 3 Ibyo biraboneye kandi bishimishaga Imana Umukiza wacu,
\v 4 ushakaga ko abantu bose bakizwa kandi bamenye ukuri.
\v 5 Kuko hariho Imana imwe kandi n' umuhuza w'abantu n' Imana ni Yesu Kristo wigize Umuntu.
\v 6 Yitanze kutubera twese inshungu. Ibyo nibyo byahamijwe igihe ce kigerire.
\v 7 Nico nashiriweho kuba umuhubiri n'intumwa, ngambe ukuri, ntari kubesha, nshinzwe guhubiri abapagani mu kwizera no m' ukuri.
\p
\v 8 Nuko ndigushaka ko abagabo basenga hose bashize amaboko hejuru badafite umujinya, kandi badafite ibitekerezo bitaboneye.
\v 9 Kandi n' abagore nuko, ndashaka ngo bambare imyenda ikwiriye, itamwajije, kandi bitirimbishije no gusuka imitsatsi gusa, cangwa kwambara izahabu cangwa imiringa, cangwa imyenda y' ibeyi rinini.
\v 10 Ariko birimbishe ibikorwa biboneye, nkuko bikwiriye abagore barigukorera Imana.
\v 11 Umugore yumve amabwiriza ahorire, kandi abe uwicishije bugufi.
\v 12 Ndo ntanze uruhusa k'umugore kwigisha, cangwa ngo ategeke umugabo, agombye guceceka.
\v 13 Kuko Adamu yaremwe hambere, Eva hanyuma ye.
\v 14 Na Adamu ndo ariwe wahabijwe, ariko n'umugore wahabye ahinduka umunya bicumuro.
\v 15 Ariko abagore bakakizwe kubera kubyara babeye bataretse kwizera m' urukundo no gutungana.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Rino gambo ni ryo kwemerwa, umuntu abeye ashatse kuba umukuru w' i kanisa, yifujije akazi keza.
\v 2 Umukuru w' i kanisa agombye kuba atariho umugayo, umugabo w'umugore umwe, ugenderaga muri gahunda, uwo kwirinda, wifataga neza, uwakiraga abashitsi, ushobweye kwigisha.
\v 3 Yere gukunda inzoga, udahemukaga, ariko abe umunyambabazi, ubaga mu mahoro, kandi etere gukunda cane iby' isi n' amafaranga.
\v 4 Abe ari ushobweye guhagarikira urugo rwe neza, no kumenya kwigisha abana be kubaha no gutungana.
\v 5 Umuntu abeye adashobweye guhagarikira urugo rwe, akayobore i kanisa ry' Imana gute?
\v 6 Ndo akwiye kuba umukristo mushasha kugira ngo atazuramo ubwirasi, akagwa mu mutego (ubusha) no guanirwa hamwe na shetani.
\v 7 Ni ngombwa ko hanze bamugambaho byiza kugira ngo yere kumwara no kugwa m'umutego gwa shetani.
\v 8 Abadiakoni nabo bagombye gutungana, batari abo guteranya, abadakunze inzoga cangwa gukunda ifaida zibi.
\v 9 Babe abo kurinda ibanga ryo kwizera bafite umutima gutari kubacira urubanza.
\v 10 Bagombye kubanza gupimwa mbere yo gushirwa mu kazi, niba batari gukambwa nabi nabo hanze.
\v 11 Abagore nabo ni guco. Bagombye gutungana batari abaneguranyi, barikwirinda ibibi, no kwiringirwa muri byose.
\v 12 Umudiakoni agombye kuba: umugabo w'umugore umwe, iwiji kwigisha abana be no guhagarikira neza inzu ye.
\v 13 Kubera abakoze neza akazi kabo, bagombye kubahwa kubera bahagarariye neza mu kwizera Yesu Kristo.
\p
\v 14 Ndakwandikiye bino bintu mfite ibyiringiro ko ngiye kukugeraho vuba.
\v 15 Ariko mbaye ntinze kwija, umenye uko ugombye kwifata mu nzu y' Imana ariyo kanisa y' Imana Ihoragaho, ariwe inkingi n' injego y' ukuri.
\v 16 Kandi niba ntibesheje, ibanga ry' ubutungane rirakomeye, kubera uwagaragaye m'umubiri yagizwe umunyakuru n' Umwuka abonwa na malaika, yigisha abapagani, yizerwa mu si yose, hanyuma apandishwa mu cubahiro.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Ariko Umwuka gurikugamba cane ngo: mu bihe byo hanyuma, abantu bamwe bakareke agakiza, biyunge n' imyuka mibi yo guhabya n' inyigisho z' abadaimoni.
\v 2 Kubera uburyarya bw' abalimu b' ububeshi bafite inkovu mu mitima zabo.
\v 3 Bakabye abantu ngo bere gusohoza no kurya ibintu by' Imana yaremye kugira ngo biribwe n' ishimwe n'abantu biringirwa kandi biji ukuri
\v 4 Kuko ibintu byose Imana yaremye biraboneye, kandi nta na kimwe kigombye gutabwa, gipfa kuba kiriwe gisabiwe
\v 5 Kuko byose bibonejwe n' Igambo ry' Imana no gusenga.
\p
\v 6 Ubeye weretse ibi byose bene swo, ukabe ubeye umukozi uboneye wa Yesu Kristo watunzwe n' amagambo go kwizera n' amagisho gaboneye go wigishijwe.
\v 7 Ute kure utugani gani tudafite akamaro kandi tutari kumvikana.
\v 8 Wimenyereze gutungana kubera ko imikino yo kunanura imibiri igiraga akamaro kannyori ariko gutungana bibonereye muri byose, bifite akamaro mu buzima bwa none n' igihe kirikwija.
\v 9 Rino niryo Gambo ry'ukuri kandi rigombye kwemerwa no kwakirwa.
\v 10 Ariko, tukoraga turi mu ndwano kubera ko dushiraga ibyiringiro mu Mana nzima Ariwe Umukiza w' abantu bose, cane cane abizeye.
\v 11 Ugambe ibyo bintu kandi ubyigishe.
\v 12 Here kugira umuntu numwe wo kunnyega ubusore bwawe, ahubwo ubere abizeye umufano: mu magambo no myifatire, no m'urukundo, mu kwizera no m'ubutangane.
\v 13 Kugeza igihe nkayije usome cane, uhugure no kwigisha.
\v 14 Were kugaya impano wahewe n'ubuhanuzi igihe bakurambikagaho ibinabiro imbere y' ihuriro ry' abatagatifu.
\v 15 Ukore ibyo bintu kandi witange weho wose kugira ngo ibyo kuguteza imbere bibe iby' ukuri bibonekere bose.
\v 16 Wirinde wowe wonyine no ku migisho ga wowe. Ugume muri ibyo bintu kuko igihe ukabe ubikoze gutyo, ukabe wikijije wowe wonyine kandi ukakize abakakumvire bose.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Were gucaha bikomeye umukambwe. Ahubwo umuhugure nkaho ari umubyeyi, wibutse abasore nkaho ari bene nyoko.
\v 2 Abagore bakuze nkaho ari ba nyoko n'abagore batoya nkaho ari bashiki ba wowe.
\v 3 Wubahe abapfakazi ba kweli kweli.
\v 4 Niba umupfakazi afite abana cangwa abuzukuru, babigishe hambere ya byose kubonerera imiryango yabo, no gukorera ababazeyr nkuko babyigishijwe, kuko ibyo ari byiza hambere y' Imana.
\v 5 Umupfakazi was kweli kweli yiringiraga Imana kandi agahoraga arigusenga.
\v 6 Ariko umupfakazi uberagaho gushimisha umubiri abaga yapfiye era naho abaga arikurebekana nkaho ari muzima
\v 7 Ubabwire gano magambo gose kugira ngo babe abo kwizerwa.
\v 8 Umuntu udashobweye gucunga abo mu nzu ye, yararetse kwemera, yaguye, kandi aruswe n' umupagani mubi.
\v 9 Kugira ngo umupfakazi yemerwe mu bandi bapfakazi, agomba kugira imyaka mirongo itandatu cangwa kurenzaho kandi akaba yari atunzwe n' umugabo umwe gusa,
\v 10 abe yarakoze imirimo iboneye, yaracunze neza abana be, yakiraga abashitsi, yubahaga abakristo, afashaga abafite agahinda, akoraga iciza cose.
\v 11 Ariko wange kwandika abapfakazi bakiri batoya, kubera ko nibaha imibiri yawo mu byiza by' iyi si barikwitandukanya na Kristo, bachaguwe gusohozwa.
\v 12 Bakaba biciriye urubanza kubera ko batubahirije amasezerano yo hambere.
\v 13 Kubera ibyo, baburire ico bokora, bakawayawaya barikuva mu nzu no kwinjira mu zindi kandi bakagambagura amagambo g' ubupfu.
\v 14 None rero, ndiguteka ko abapfakazi bakiri batoya basohozwa, bagire abana, bacunge ubuzu bwabo, kugira ngo bere guha umwanzi akayira ko kudutuka ko turi mu nzira zitaboneye.
\v 15 Kuko bamwe basubiye inyuma, bakurikira shetani.
\v 16 Niba uwizeye ari umugabo cangwa umugore, abafashe, kugira ngo abapfakazi bere kubera ikanisa umuzigo, kandi naryo rikabone gufasha abandi bapfakazi badafite uwo kubafasha.
\p
\v 17 None rero ndigushaka ko abazehe bayoboraga neza babona icubahiro kari kabiri cane cane abakoraga umurimo go kuhubiri no kwigisha.
\v 18 Kuko Igambo ry' Imana rigambye ngo, " were gufunga umunnywa gw' inka irikurisha." kandi ngo" Umukozi akwiriye umushahara gwe."
\v 19 Were gupima kwemera ko bakuregera umukuru keretse hariho abahamya babiri cangwa batatu
\v 20 Kosora abakorire ibyaha ku karubanda, kugira ngo n'abandi bashatse gukora ibyaha, bagire ubwoba.
\v 21 Ndakubwiye nkomeje hambere y' Imana ya Yesu Kristo n'amalaika bateranyijwe ngo ukurikize bino bintu ngo were kubikikira cangwa were guca urubanza rwa rushwa.
\v 22 Were kurambura ibinabiro ku muntu vuba vuba, kandi were gukora ibyaha, ahubwo wicunge.
\v 23 Were kugumya kugnwa amazi gusa, ahubwo ugnwe ka vino gakeya kubera indwara yawe bw' igifu no kutagubwa neza.
\v 24 ibyaha by'abantu bamwe birabonekanaga hambere yuko botsindwa n' urubanza. Naho ibindi biza kumenyekana hanyuma.
\v 25 Ubundi, ibikorwa biboneye biramenyekanaga, ni ibitamenyekana bikahishurwe.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Ndigusaba ko abakozi b'ingero zose bubahe ababakoreshaga kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho twahewe zere gupoteya busha.
\v 2 N'abafite abatware beza bere kubanyanyagaraho, bitwajije ko ari bene wabo, ahubwo bakore neza ari abizerwa n'abakunzi, babifurizaga ibyiza. Wigishe ibyo bintu kandi ubategeke kubikurikiza.
\p
\v 3 Umuntu abeye yigishije inyigisho zidakwiriye kandi za tofauti n' amagambo gaboneye gaturutse ku Mwami wacu Yesu Kristo, nigo migisho gerekeje kwubaho Imana.
\v 4 Uwo muntu yujwiyemo ubwirasi, n'ubuswa, arweye indwara z'ibibazo bidasobanutse, n'amagambo garimo impaka kandi byose bibyaraga kwifuza, amahane, guteranya, no gukekerana,
\v 5 impaka z'abantu zidafite akamaro z'abantu b'ubwenge bwatannye, batagira ukuri kandi abatekerezaga ko ubwirasi bwabo bukababyarire ifaida.
\v 6 Icokora kubaha Imana no kunyurwa n'ibyo bifite akamaro,
\v 7 bibyaraga ubukire bwinshi; kuko ntaco twazinye muri yino si, nta nico tukakuremo.
\v 8 Niba rero twifitiye utwokurya n'utwenda, tubishimire Imana.
\v 9 Ariko abashaka gukira bwangu, bagwaga mu bigeragezo, mu mitego no mubishuko kangari by'ubupfu, bikabazambaguze, hanyuma bakarimire m' ubusha no gushira pe.
\v 10 Kuko gukunda amahera cane ari isoko y'ibibazo byose; kandi bamwe bayobejwe n'umubi, bagwiye mu kwizera kwabo kandi bagwa mu mibabaro akangari.
\p
\v 11 Ariko weho muntu w'Imana uhunge ibyo bintu ukurikirane ububonere, kwizera, urukundo, kwihangana no kworoha.
\v 12 Urwane indwano iboneye yo kwizera, komeza ubuzima buhoraaho bwo wahamagariwe ari nabwo watangiye ubuhamya bwiza imbere y' abantu akangari.
\v 13 Nkuragije Imana itangaga ubuzima ku bintu byose, nkuragije na Yesu Kristo watanze ubuhamya buboneye hambere ya Pontio Pilato
\v 14 ngo wubahe amategeko gose, were kugawa kugeza igihe Yesu Kristo Umwami wacu ikayije.
\v 15 Imana iziyerekana igihe gikwiriye, Imana Nyiri Migisha wonyiwe, ni we wonyine ufite ubutegetsi, Umwami w'abami, Umutware w' abatware.
\v 16 Wonyine ni we ufite kudapfa, utuye mu mwangaza mwinshi, nta muntu wingize cangwa ugomba kumureba. Icubahiro n'ingufu z'ibihe byose bibe ibye wonyine. Amina
\p
\v 17 Ubwire abakire ba kino gihe bareke kwirata, bere gushira ibyiringiro m' ubukire bwabo budafite akamaro. Ahubwo babishire ku Mana Iduhaga ibintu byose kugira ngo tunezererwe.
\v 18 Ubabwire bakore ibiboneye, bagire ubukire mu gukora neza, bakunde gutanga, kandi babe abo gusangira n' abandi m' urukundo.
\v 19 Bityo bashakire mu gihe kizaza imari ifite umusingi gukomeye kugira ngo babone ubuzima by' ukuri.
\p
\v 20 Timoteo, cunga neza ibyo nakubikije. Wirinde amagambo gatagira akamaro kandi g'ubupfu kandi gabeshewe kwitwa ubumenyi.
\v 21 Wirinde impaka z' abantu bakoraga bamerire kureka kwizera. Ubuntu bw' Imana bubane nawe.