rw-x-kinyabwisha_reg/53-1TH.usfm

122 lines
10 KiB
Plaintext

\id 1TH
\ide UTF-8
\h 1 Abitesalonika
\toc1 1 Abitesalonika
\toc2 1 Abitesalonika
\toc3 1th
\mt 1 Abitesalonika
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, Silivano, na Timoteo ku kanisa ry'Abitesalonika bari mu Mana Data na Yesu Kristo Umwami. Ubuntu n'ituze bibane namwe.
\p
\v 2 Buri musi dushimiraga Imana kubera mwewe mwese igihe tubaga turikubasengera.
\v 3 Twibukaga buri gihe imirimo yanyu yo kwizera n'akazi k'urukundo rwanyu no kwihanganira mufitire ibyiringiro mu bintu bikabeho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
\v 4 Bavukanyi dukunzwe n' Imana, twiji ko mwahamagewe,
\v 5 twiji uko ubutumwa bwacu bwabagezeho atari ku magambo gusa ahubwo bufite ingufu z'Umwuka Guboneye hamwe no kubemeza mudashidikanya. Guco mwiji tena abantu bari bari hagati kugira ngo babafashe .
\v 6 Na mwewe niko mwanyigenye, mwigenye n'Umukiza, murikwakira igambo ry'Imana mu makuba akangari, mwishimire m' Umwuka Guboneye.
\v 7 Mwabereye abizeye bose b'i Makedoniya na Akaya umufano .
\v 8 Kubera mwewe, igambo ry' Umwami, ryumvikenye kuri benshi, atari Makedoniya cangwa Akaya gusa, ahubwo abantu akangari na hose bamenye ukwizera kwanyu, kandi ntaco twobigamba ho.
\v 9-10 Kuko batuganiragaho uburyo twabasuye nuko bikwiriye agakiza k'Imana no kudakorerana n' ibizimu ngo bakorere Imana nzima kandi ya kweli. Barikudutangariza ko murindiriye Umwana wayo wo yazuye mu bapfiye. Uwo ni Yesu watuvanyeho umujinya gukayije .
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Bavukangi, mweho ubwanyu mwiji yuko kugera kwacu hawenu kutabeye ibyo guta igihe busha.
\v 2 Ahubwo tumarire kubabarizwa no guhemurwa i Filipi nguko mubyiji tuhewe uruhusha ngo tubabwire umwaze guboneye gw'Imana turi mu ndwano akangari .
\v 3 Kuko ndo tubigishaga ibyo kubahabura cangwa kubaryarya.
\v 4 Ahubwo nguko Imana yatubwenye ho ubutwari no kutugira abo gutangaza ubutumwa, turikugamba atari ibyo gushimisha abantu ahubwo ari ukunezeza Imana yo yonyine irebaga mu mitima yacu .
\v 5 Kuko ndo twakoresheje na rimwe amagambo go kubeshabesha abantu nguko mubyizi cangwa ngo duhengamire kubashako ifaida. Imana niwe mudimwe.
\v 6 Kandi ndo twashatse ibyubahiro biturutse k'ubantu cangwa muri mwewe cangwa mu bandi, nubwo twabaga dufite ubutwari ng'intumwa za Kristo .
\v 7 Ahubwo twicishaga bugufi muri mwewe nkuko umurembezi akuyakuyaga abana be.
\v 8 Nico catumye mukubaho kwacu mudutera imbabazi, tukabakunda cane, tukishimira kutabaha gusa ubutumwa bwiza ahubwo no kubaha ubuzima bwacu kuko mwatubereye abi ibeyi rikomeye.
\v 9 Bavandimwe mwibuke umurimo gwacu n'umuhati??? gwacu ijoro no ku mutaga turigukora imirimo kugira ngo tutaremerera umuntu muri mwewe, ahubwo kugira ngo tubabwirize ubutumwa .
\v 10 Mwewe n'Imana muri abadimwe ko twabenye namwe abizera dutungenye, dukiranutse, kandi tutariho umugayo.
\v 11 Kandi nuko mubizi twabereye buri wese muri mwewe nkuko umubyeyi abaga imbere y'abana be;
\v 12 turikubahumuriza no kubihanganisha, kugira ngo mugende nkuko bikwiriye ab'Imana ariyo ibararikira kuja m'ubwami byayo no m'ubwiza bwayo .
\p
\v 13 Nico gituma duhoraga turiguhimbaza Imana kuko hanyuma yo kwakira igambo ryayo nkuko mwayumvishe kuri twewe ntaho mwaryakiriye nkaho ari igambo ry'abantu ahubwo nk'igambo ry'ukuri rivuye ku Mana. Iryo niryo gambo rikoraga umurimo mu bantu bayizeye.
\v 14 Ariko mweho bavandimwe mwayigenye abamatorero yi Yudea ari muri Kristo Yesu kuko namwe mwababejwe na bene wanyu n'ububabare bwo Abayuda babababeje
\v 15 Bayitire Umwami Yesu n'abahanuzi natwe baratwirukanye kuko batanezezaga Imana ari n'abanzi ba buri muntu.
\v 16 Batubuzaga kwigiha abapagani kugira ngo badakizwa. Ifaida yabo nuko bahoraga mu byaha kugira NGO umujinya bw'Imana gubahoreho kugeza ku mwisho.
\p
\v 17 Twewe, bavandimwe naho twabaga kure yanyu gakeya k'umubiri atari k'umutima twashakishije uko dushobweye kugira ngo tubabone kubera kubakumbura.
\v 18 Kandi twashatse kuza hawenyu (kuri njewe Paulo atari rimwe cangwa kabiri gusa ) ariko shetani yafunze inzira.
\v 19 None si ni nde uri ibyiringiro byacu? Ni nde si byishimo byacu? ni nde Pete ryacu? None ntaho ari mwewe, imbere y'Umwami Yesu gwa musi akayije?
\v 20 Ingo, nimwe pete ryacu nibyishimo byacu .
\c 3
\cl Isura 5
\p
\v 1 Nuko rero, tunaniwe kubyihanganira, twabenye ko bitubonereye guhitamo gusigara twenyine i Atene.
\v 2 Nuko twabatumiye Timoteo mwene data kandi umukozi w'Imana kubabwiriza ubutumwa buboneye bwa Yesu Kristo kugira ngo tubakomeze no kubigisha,
\v 3 Kugira ngo hatagira n'umwe wo g. utitizwa nago makuba go turimo, kuko muzi ko ari ngombwa ko gatugeragaho .
\v 4 M' ukuri ibihe gwari turi hamwe na mwewe twababwiye mbere ko tukagwe mu kigeragezo kandi murabizi ko catugezeho.
\v 5 Ni co catumye ko, naniwe kuvumilia, mbatumira Timoteyo ngo ambwire imwaze yo kwizera kwanyu, ndigutinya ko shetani yoba yarabagerageje nuko tukaba twakoze akazi turikuruhira busha .
\v 6 Ariko Timoteo agarutse avuye hawenu yatuzaniye ihabari ziboneye yo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu kandi arikutubwira ko mudufitiye urwibutso rwiza kandi ko mukeneye kutubonaho nkuko natwe turikubyifuza.
\v 7 Kubera ibyo, bavandimwe, mu gahinda n'ibigeragezo byacu, kwizera kwanyu kwaraduhumurije.
\v 8 Buno rero, turi bazima, kubera ko muhagaze neza mu kwizera Umwami Yesu.
\v 9 Twoshimira Imana gute kubera mwewe, kubera ko ibyishimo byo dufite kubere mwewe hambere y'Imana? Nirihe ishimwe twahereza Imana kubera mwewe hambere y' Imana yacu.
\v 10 Ijoro no ku mutaga turayisengaga tubyitayeho kugira ngo tubarebeho amaso ku gandi no kubaha ibiburire mu kwizera kwanyu .
\p
\v 11 Imana Data yonyine n'Umwami wacu Yesu idutunganyirize inzira kugira ngo tubagereho.
\v 12 Umwami wacu, abakomeze no kubuzuza urukundo no gukunda abandi bantu bose nkuko natwe tubakundaga.
\v 13 Abibakorere ngo akomeze imitima yany ngo mutagira umugayo kandi itungane hambere y'Imana Data wacu twese ku musi go kugaruka kwa Yesu Umwami hamwe n'abatagatifu be bose .
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Ibisigaye bavandimwe, turikubasabira no kubakomeza mu Mwami Yesu. Ibyo mwaturebeyeho niko mugomba kugenda murigushimisha Imana, mukomeze guco kandi murusheho.
\v 2 Murabizi ko amategeko twahewe n'Umwami Yesu kubategeka niba ari agahe.
\v 3 Ico Imana irigushaka nuko watunganya no kwirinda gusambana.
\v 4 Ngo buri umwe umwe muri mwewe amenye gutegeka umubiri gwe mu butungane no kuba inyanga mugayo.
\v 5 Mwere gutegekwa ni hamu yo kuriganya nkuko abapagani babikoraga batabizi Imana.
\v 6 Nuko umuntu wose areke gukorera nabi cangwa kuriganya mwene se kuri ibyo. Kuko Umwami wacu aduhoreraga muri ibyo byose nkuko twabibamesheje no kubibatangariza .
\v 7 Kuko Imana ntaho yatwakuriye ngo duhere mu muchafu ahubwo kugira ngo tuyitunganire.
\v 8 None rero umuntu wose wanze bino ntaho akabe yangire abantu, ahubwo akabe yangire Imana waduheye Umwuka Guboneye.
\p
\v 9 Ku byerekeye urukundo rwa kweli, ntaho ari ngombwa ngo tubandikire gukundana kuko Imana bigishije uko mugomba gukundana hagati yanyu.
\v 10 Kuko, nibyo mukorerega abavandimwe b' Imakedoniya hose. Tubasaba, mwewe abavandimwe ngo murushe ho kugira urukundo rusanzwe.
\v 11 Kandi mutegereze kubaho mutujije, mutari bakazitereyemo, mukoreshe amaboko nguko twabategetse.
\v 12 Mukore guco ngo mugendane ingeso ziboneye hambere y'abatari bayizera kandi NGO mutere kuba abantu bagusabiriza.
\p
\v 13 Ntaho dushaka ngo mube m' urujijo kubyerekeye abasinziye kugira ngo mwere kwica n'akababaro ng'ababandi badafite ibyiringiro by' ibikabeho ejo.
\v 14 Kubera ko tubaye twizeye ko Yesu yapfiye kandi ko yazukire, twizere yuko Imana ikazurane nawe abasinziriye muri we.
\v 15 Kubera ibi kandi nico turikubabwiraba turikubabwirisha igambo ry'Umwami wacu Yesu twebwe abazima turi tayari kugaruka kwa Yesu ntaho tukabatange ba bandi bapfiye hambere yacu.
\v 16 Kuko Umwami wenyine akayije aviye mu juru arangurura nijwi rirenga rireyi ni jwi rya abamalaika bakuru kandi hamwe n'ingunga y'Imana, nuko abapfiriye muri Yesu nibo bakadutange kuzuka.
\v 17 Hanyuma twewe tukabe tukiriho, tusigeye tukagendane nabo tukataramishwe hejuru gusanganira Umwami mukirere. Nuko tukabane n'Umwami ibihe byose.
\v 18 Nuko mwihanganishane gano magambo .
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Ariko bavandimwe ku byerekeye ibihe n'imisi ntaho ari ngombwa ko tubibandikira
\v 2 kuko mwewe mwenyine muzi ko umusi g'Uhoragaho gukayije ng'umusambo mu njoro.
\v 3 Igihe abantu bakagambe ngo: " amahoro " na " ntakibazo " kurimbuka kukabagwira nkuko ibise bigwiraga umugore ufite inda, kandi ntaho bakabikire na gato
\v 4 Ariko mwewe bavandimwe ntaho muri mu muyobe kugira ngo ugo musi gubagweho mutabizi,
\v 5 kuko mwewe muri abana b'umuco n'abana bumutaga, ntaho turi abana bo mu joro cangwa abo mu m'umuyobe.
\v 6 Nuko rero twere gusinzira ng'abandi ahubwo dufungure amaso, twirinde ibyo kuturangaza.
\v 7 Kuko gusinzira ni ibya joro kandi abasinda bagasindaga basindiga mu joro .
\v 8 ariko twebwe kuko turabumudaga, twirinde ibisindisha dukenyeye kwizera n'urukundo ngicuma gikingira igituza nishapo y'ibyirigiro byo kuzabona agakiza.
\v 9 Kuko imana itatugeneye umujinya ahubwo yatuteguriye kubona agakiza mu mwami wacu Yesu Kristo
\v 10 wadupfiriye kugirango nituba tureba cangwa turyamye tuzabanaho hamwe.
\v 11 Nuko rero muhumurizanye kandi mwigishane kuko musanzwe mubikora .
\p
\v 12 Turabinginga bene data kugira ngo mwite kubakorera muri mwe babategekera mu mwami wacu babahana.
\v 13 Mumubahe cane m'urukundo kubwo umurimo wabo; mugirirane amahoro.
\v 14 Kandi bene data turabibutsa ngo muhane abica gahunda mukomeza abacogora mufashe abadakomeye mwihanganire bose
\v 15 Mwirinde atagira uwitira undi inabi yamugiriye ahubwo muje mukurikiza iciza iteka mu byo mukorerana no mubwo mugirira abandi bose.
\v 16 mwishime iteka,
\v 17 Musenge ubudasiba,
\v 18 mubibaho byose Imana idushaka ho muri kristo Yesu .
\v 19 Ntimukazimye umwuka w'Imana.
\v 20 Kandi ntimugasuzugure ibihanurwa.
\v 21 Ahubwe mugerageze byose,
\v 22 mufatire ibyiza mwirinde igiza nikibi cyose .
\p
\v 23 Imana y'amahoro yonyine, ibeze bose, kandi mwembwe bwanyu n'umuka wanyu, nubugingo numubiri gose birindwe bitazabeho umugayo ubwo umwami wacu yesu Kristo azaza.
\v 24 Yabakuye niyo kwizerwa no kubikora izabikora .
\p
\v 25 Bavandimwe mudusabire.
\p
\v 26 Mutahishe abavandimwe bose guhoberana kwera.
\v 27 Mbarahirije mu Mwami wacu, muzasomere abavandimwe bose iyi baruwa.
\p
\v 28 Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe .