rw-x-kinyabwisha_reg/51-PHP.usfm

142 lines
13 KiB
Plaintext

\id PHP
\ide UTF-8
\h Abifilipi
\toc1 Abifilipi
\toc2 Abifilipi
\toc3 php
\mt Abifilipi
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo na Timoteyo intumwa za Yesu Kristo, ku ntungane zose muri Kristo bari i Filipi, ku Abepiskopi n'abadiakoni.
\p
\v 2 Muhabwe ubuntu n'ituze biturutse ku Mana Data wacu twese no k' Umwami wacu Yesu Kristo.
\p
\v 3 Nshimaga Imana ya nyowe iyo mbibutse.
\v 4 Ndo mburaga kubasabira mwese,
\v 5 ndikwishima kubera ibyo mwakorire murigutangaza Umwaze Guboneye, kuva umusi gwa mbere kugeza buno.
\v 6 Niyemeje ko uwatangije kano kazi kaboneye akakageze ku mwisho ugo musi go kugaruka kwa Yesu Kristo.
\v 7 Birankwiye ko mbatekerezaho guco, kuko mbahekire mu mutima gwa nyowe, mbeye ndi mu pirizo, cangwa ndikwisobanura no kweneza ubutumwa buboneye, mwese musangiye na nyowe k'ubuntu.
\v 8 Kuko Imana n'umudimwe wa nyowe ko mbakundaga mu mbabazi za Yesu Kristo.
\v 9 Kandi ibyo ndigusaba mu masengesho ga nyowe, nuko urukundo rwanyu rukura cane cane m' ubumenyi n'ubwenge bwujwiye.
\v 10 Ndigusaba tena ko Imana ibashobweza kumenya ibyo kwizera kandi mukamenya n' inzira ziboneye zo gukorera mo mutari kugawa kugeza umusi gwa Kristo.
\v 11 Muhekire amatunda g'ukuri gavaga muri Yesu Kristo kugira ngo Imana ishimwe kandi yubahwe.
\p
\v 12 Bira ba nyowe muri Kristo, ndigushaka ko mumenya ko ibyambeyeho byose byabeye kugira ngo ubutumwa buje hambere.
\v 13 Uko biri kose, mu tiribinali zose n'ahandi hose, ntawe utiji ko ari kubera Kristo ndi mu zino ngoyi.
\v 14 N'abandi muri abo bira mu Mwami bongerewe ingufu kubera gufungwa kwa nyowe, barikurushaho gutangaza Igambo ry'Imana batari gutitira.
\v 15 Ariko, bamwe bigishaga ibya Kristo barigusunikwa n'ishari abandi babitewe n'impaka, n'abandi umutima guboneye.
\v 16 Abo bakoreshwaga n'urukundo biji ko nashijweho ngo mbabere umuvugizi w'ubutumwa buboneye.
\v 17 Naho abo bandi biremaga ibice, bagatangaza Kristo kubera gushaka kwipandisha, batekerezaga ko barikundiza igihe ndi mu kasho.
\v 18 None si bitwaye ki? Ariko uko bimerire kose, babikoreraga m'uburyarya cangwa si m'ukuri; Kristo arigushirwa hejuru. N'ibyo nishimiye, kandi nkahore ndikubyishimira.
\v 19 Kuko nyiji neza ko ibyo bikampindukire agakiza kubera amasengesho ganyu kandi ko Umwuka gwa Yesu Kristo gurikumfasha.
\v 20 Mkurikije ibyo ndindiriye n' ibyiringiro bya nyowe, ndaco kikamwaze. Ahubwo buno n'ibihe byose, Kristo akahimbazwe m' umubiri gwa nyowe nguko byabaga no kiva kera, mbeye ndi muzima cangwa napfiye.
\v 21 Kuko mbereyeho kushira Kristo hejuru, Nuko Kristo niwe buzima bwa nyowe kandi gupfa n'ifaida kuri nyowe.
\v 22 Ariko bibeye ari ngombwa mu murimo gwa nyowe ngo mbeho m'umubiri kugira ngo ngumye kumukorera, ndo nshobweye kugamba ico nkundaga kurusha ibindi.
\v 23 Hari ibintu bibiri biri kundwaniraho, ndikwifuza kugenda no kwibanira na Kristo, kubera bindutiye byose.
\v 24 Ariko kubera mwewe, ngombye kuguma kuberaho m' umubiri.
\v 25 Kandi nayemejwe ko nkabeho kandi ko nkabane na mwewe mwese kugira ngo mukomeze kongezwa ibyishimo byo kwizera kwanyu.
\v 26 Kugira ngo umusi go kugaruka iwanyu, mumbonemo ikintu co kwishimira muri Kristo Yesu.
\v 27 Gusa, mwifate nkuko bikwiriye umwaze guboneye gwa Kristo, kugira ngo mbeye nyijire kubareba cangwa ntayijire, numve ko muhageze neza mu Mwuka gumwe, muri kurwana indwano n'umutima gumwe kubera kwizera umwaze mutari gutitizwa n'ibipinga.
\v 28 Mwere gutitizwa n'abanzi na rimwe, kuri bo n'ikimenyetso co kurimbuka ariko kuri mwewe n'ikimenyetso c'agakiza kandi ibyo biturutse ku Mana,
\v 29 kubera mwahewe k'ubuntu kubera Kristo, atari kumwizera gusa, ariko hejuru ya byose guteseka kubera mwewe.
\v 30 Mufatanyije indwano yo na nyowe mwambwenye ndigushigikira kandi akaba ariyo ndwano mwamenyeshejwe ko nshigikiye na buno.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Habeye hariho kuyagirwa muri Kristo, habeyeho guhumurizwa m'urukundo, habeyeho ubumwe m'Umwuka, habeyeho imbabazi n'impuhwe,
\v 2 Mwuzuze ibyishimo bwa nyowe, mufite imyumvire imwe, urukundo rumwe, umutima gumwe n'ibitekerezo bimwe.
\v 3 Mwere gukora ikintu icari co cose cangwa murigushaka kwipandisha kubera ibyo mushobweye gukora. Ahubwo mucishe bugufi, mwubahane, mwere kwipandisha.
\v 4 Buri muntu muri mwewe yere gukora iby'ifaida ze gusa ahubwo atekereze gufasha abandi.
\v 5 Mugire umutima gwahoze muri Kristo Yesu.
\q
\v 6 Uwo wabeyeho amerire ng'Imana, ndo yabwenye ko kuba nk' Imana ari inkintu co gushamura.
\q
\v 7 Ahubwo yabyiyatse, yifatira ishusho y'umugaragu, asana n'abandi kandi yabonekanye nk'umuntu wa kweli kweli.
\q2
\v 8 Yicishije bugufi, arubaha kugeza gupfa, n' ikirenzeho yemera urupfu ryo k' umusaraba.
\q
\v 9 Nico catumye Imana m' ubushobozi n' ubushake bwayo yamupandishije, nyuma yamuheye izina riri hejuru y'amazina gose.
\q
\v 10 Kugira ngo mu zina rya Yesu amavi gose go mu juru no ku si no musi y'isi gamupfukamire.
\q
\v 11 Na buri rurimi rugambe cane hambere y'abantu bose ko Yesu Kristo ari Umwami, kandi bahimbaze Imana Data wacu twese.
\p
\v 12 Kubera ibyo, bira ba nyowe, kubera ko mwahoze muri kumvira, mukoreshe agakiza kanyu mufite ubwoba no gutitira, atari gusa igihe ndiho, ariko bihore guco no kurushaho igihe ntariho.
\v 13 Kuko Imana abakoreragamo ngo mukore kandi mukunde ibyo yenda.
\v 14 Mwere gukora icari co cose mutishimire cangwa murigutinyatinya.
\v 15 Kugira ngo mubeho nta mugayo kandi mubonereye akazi, abana bo Imana yishimiye hagati y'abantu babi bafite imitima ihengamye, mukabana nabo muri ikimori muri yino si.
\v 16 Mufite igambo ry'ubuzima nabigishije kandi iryo ndikwiratira ugo umusi go Kristo akayiyerekaneho, kubera ko ndo nakoreye busha hagati yanyu.
\v 17 Kandi nkabeho nishimye hamwe na mwewe, naho bonyita, bakamena amaraso ga nyowe ngo mbe igitambo hambere y' Imana. Ibyo bikabe inyongezo ku bitambo byanyu kubera ko mwumviraga Imana.
\v 18 Na mwewe mwishime nka nyowe kandi mwishime hamwe na nyowe.
\p
\v 19 Niringiye m'Umwami Yesu gutuma Timoteyo ngo yije iwanyu kugira ngo mundeme agatima marire kumenya uko mumerire.
\v 20 Kuko nta muntu n'umwe uri hano ufite ibitekerezo nk'ibya nyowe ushobweye guhangayikira ibyanyu koko;
\v 21 Kuko bose bari kwishakira ifaida zabo, atari guhangayikira ibya Kristo.
\v 22 Mwiji ko Timoteyo yabonetse ko akunze Umwami igihe yitangaga k'umurimo go gutangaza umwaze hamwe na nyowe, yigishaga nk'umwana uri hamwe na se.
\v 23 Nimara kubona aho ibya nyowe bigeriree, nkamubatumire.
\v 24 Kandi kubera nizeye ko Umwami akanshobweze kwija iwanyu vuba.
\v 25 Nabwenye bibabonereye kubatumira Epafrodito umuvukanyi kandi umukozi hamwe na nyowe mu ndwano za nyowe, kandi akaba ariwe wanzaniye ibyo mwantumiye kugira ibibazo bya nyowe byorohe.
\v 26 Kuko yumvaga arigushaka kubabonaho mwese, kandi yishimiye ko mwomenya ibyerekeye indwara ye.
\v 27 Yarweye kandi yenda gupfa habura gakeya ariko Imana yamugireye imbabazi, atari we gusa ahubwo na nyowe, kugira ngo nere kwicwa n'agahinda kageretse ku kandi.
\v 28 Nagize vuba kumutuma kugira ngo mwishimire kumubona kandi na nyowe mve mu gahinda.
\v 29 Mumwakire rero m'Umwami mwujwiye ibyishimo kandi abantu bamerire nkabo mugombye guha icubahiro.
\v 30 Kuko yagerire hafi yo gupfa kubera akazi ka Kristo, ndo hangayikiye ubuzima bwe ngo ageze ku mwisho akazi mwari mudashobweye kunkorera igihe mwabaga mudahari.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ahasigeye, abizeye hamwe na nyowe, mwishimire m'Umwami. Ndo nduhaga kubandikira ibintu bimerire guca, kandi birababonereye.
\v 2 Mwirinde imihambwe, mwirinde abakozi babi, mwirinde abakaswe mu zina gusa.
\v 3 Kuko ni twewe abakaswe, ni twewe twakaswe m' Umwuka gw'Imana, uwo duhimbazaga muri Yesu Kristo kandi tutari kwiringira imibiri yacu. Kubera ko na nyowe nari nshobweye kwiringira ibyo nkoreraga m' umubiri.
\v 4 Habeyeho umuntu wose wiringiye ibyo umubiri gwe, naringombye kuba uwambere.
\v 5 Nyowe, nakaswe umusi gwa munane, ndi uwo m' umuryango gwa Israeli, nkomotse mu Ababenyamini, Umuheburayo wazeye, Umuheburayo no kubw'amategeko, Umufarisayo wujwiye. Kandi ng' Umufarisayo batumviraga amategeko ga Musa gose n' ibyo abatuzeye batwigishije byerekeye ago mategeko.
\v 6 Ku byerekeye ubwira, nazambaguje ikanisa, nta mugayo hambere y'ukuri kw'amategeko.
\v 7 Ariko ibyo byose byari bimbereye ifaida, nabibaze nka ntakamaro kubera Kristo.
\v 8 Kandi ibyo bintu byose ndikubireba nkaho atari bya bure gusa, ahubwo nk'imunuko g'umwanda go ku yalala kubera ububonere burenze bwo kumenya Yesu Kristo Umwami wa nyowe. Kubera we naretse byose, ndikubireba nkaho ari ibyondo kugira ngo nunguke Kristo.
\v 9 Buno ndi uwa Kristo. Kandi nyiji ko ndo nomubonerera kubera ukuri kwa nyowe, atari k'ukuri kuturutse ku tegeko, ariko ukuri tuboneraga mu kwizera Kristo, ukuri kuviye ku Mana mu nzira yo kwizera.
\v 10 Kubera ibyo nkamenye Kristo n'ingufu zo kuzukwa kwe, n'ubufatanye mu mateso ge, dusannye nawe mu rupfu rwe, kugira ngo tugere aho tukasane nawe igihe yadupfiriye.
\v 11 Niba mbishobweye nuko ndindiriye cane ko Imana ikanzure no kumbeshaho kubera ko yabindaganiriye.
\v 12 Ndo ari uko ndangije kubona umushahara cangwa si guhinduka intungane yujwiye ariko ndigusunika hambere bibeye bishobotse mfatishe ica tumire Kristo angira umuntu we.
\v 13 Bavukanyi, ndo ndikwireba mu mutima gwa nyowe nkaho namarire gufatisha byose, ariko ico nkoraga n'uko nteraga umugongo ibiri hanyuma ya nyowe, ngatumbira ibiri hambere.
\v 14 Ndi mu urugendo kugira ngo ngere ku mwisho, mbone umushahara arigo kubana n' Imana ibihe bose. Nico catumye Imana yampamageye, kandi ni Kristo wonyine wabidushobweje.
\v 15 None rero, twewe turi intungane tugire ico gitekerezo kimwe, kandi habeye hariho ibindi murigutekereza kubyerekeye rino gambo, Imana niyo ikabereke ukuri.
\v 16 Ariko aho tugereye hano abe ari ho dufatira. Tugumye gushira ibyiringiro muri Kristo nguko twabikorire kugeza na buno.
\p
\v 17 Bavukanyi, munkurikize, munyigane kandi mwumvire abo bose bagenderaga mu byo twabigishije no kwigana umufano gwacu.
\v 18 Kuko benshi bagenderaga, abo nabagambyeho byinshi, na buno mbisubiyemo ndikurira, abo barwanyaga ibyo Kristo yakorire ku musalaba ngo adukize.
\v 19 Umwisho gwabo ni ukurimbuka, inda n' iyo mana yabo, kwirata kwabo kukababere ikimwaro, imipango yabo ni ya yino si gusa.
\v 20 Ariko twewe iwacu ni mu juru aho turindiriye Umukiza, Umwami Yesu Kristo.
\v 21 Akahindure guno mubiri gwacu gw'igihe gikeya kugira ngo gumere nk'umubiri gwe g'ububonere bwe ku ngufu za wawundi ushobweye kwemeza ibintu byose no kubishira hasi ye.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nico gitumye bira ba nyowe n'abene mama bakundwa, ni mwewe byishimo bya nyowe n'igihembo ca nyowe. Mugumye kwikomeza m' Umwami bira ba nyowe.
\p
\v 2 Ndigusaba Eodia na Sintiko ngo bagire ibitekerezo bimwe m'Umwami.
\v 3 Nawe mukozi hamwe na nyowe ndakwiringiye. Ndikugusaba ko wobafasha kubera ko n'abakozi mu kazi k'ubutumwa hamwe na nyowe, hamwe na Klementi n'abandi bakozi dukoraga hamwe, abo bo amazina gabo ganditswe mu gitabo c'ubuzima, Ico nico gitabo Imana yandikagamo amazina g'abantu bakabeho ibihe byose.
\p
\v 4 Mwishime buri gihe m'Umwami, mbisubiyemo, mwishime.
\v 5 Abantu bose bamenye ko mwitondaga, Yesu yenda kwija.
\v 6 Here kubaho ikibabuza iraha, ariko mumenyesh'Imana ibibazo byanyu muri gusaba, no guhendahenda muri no gushima.
\v 7 Ituze ry' Imana rirushije ubwenge bwa buri wose, rikacunge imitima n'ibitekerezo bya mwewe muri Yesu Kristo.
\p
\v 8 Ahasigeye bavukanyi, ibidafite amakosa, ibyo kubuhwa byose, iby'ukuri, ibyo gukundwa byose, ibyo kwemerwa byose, ibitungenye kandi bigahimbaza Imana bibe aribyo mubaho murigutekereza.
\v 9 Ibyo nabigishije, ibyo mwabwenye no kumva bimvuyeho bibe ibyo muhoragaho murigukora. Kandi Imana y'ituze ikahorane namwe.
\p
\v 10 Nagize ibyishimo kangari m' Umwami marire kumenya ko mwongeye murikutenkerezaho koko, mwakoze neza ariko mwabuze uburyo bwo kungeraho.
\v 11 Ndo ari ukubera ubukene mbabyiye bino, kuko nayigire kwishimira ibihe ndimo.
\v 12 Nyiji kubaho m'ukugawa, nyiji kubaho m'ubukire. Muri byose na hose nyiji kubaho mpaze no gupfa inzara, kubaho m'ubukire no kuba mu tumba.
\v 13 Nshobweye byose kubera umpaga ingufu.
\v 14 Ariko mwarakoze kufatanya na nyowe mu byago bya nyowe.
\v 15 Mwiji mwewe mwenyine, Abafilipi, ko k' umwanzo gwo kubahubiri umwaze, igihe nagendaga Makedonia, nta kanisa na rimwe ryashijeho umucango mu byo ryatangaga cangwa ibyo ryabonaga.
\v 16 Mwewe mwenyine mwabikorire kuko mwantumiye ndi i Tesalonika, kandi kabiri, ibyo kumfasha mu ubukene.
\v 17 Ndo ari uko ndigusabiriza, ariko ndigushaka amatunda ngo gababere akangari.
\v 18 Nahewe byose, mfite ibimpagije, nabwenye imfashanyo, igihe Afrodito yanzaniraga ibyo mwamutumye ngo anzanire biriguhumura ng'amarashi meza, ituro ryemewe n'Umwami kandi rimubonereye.
\v 19 Kandi Imana ya nyowe ikasubize ibibazo byanyu ikurikije ubukire bwayo, iriguhumbazwa muri Yesu Kristo.
\v 20 Ku Mana yacu na Data wacu twese habe ikuzo, ibihe n'ibindi! Amina
\p
\v 21 Muramutse intungane zose mu Yesu Kristo. Abavukanyi bari hamwe na nyowe barikubaramutsa.
\v 22 Intungane zose ngo mutahe, hambere na mbere, abo mu urugo rwa Kaisari.
\p
\v 23 Ubuntu b'Umwami Yesu Kristo bubane m'umutima gwanyu.