rw-x-kinyabwisha_reg/49-GAL.usfm

194 lines
17 KiB
Plaintext

\id GAL
\ide UTF-8
\h Abigalatiya
\toc1 Abigalatiya
\toc2 Abigalatiya
\toc3 gal
\mt Abigalatiya
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, intumwa, bidaturutse ku bantu cangwa umipango gw' ikiremwa, ariko wahamagewe na Yesu Kristo n' Imana Data wamuzuye kuva mu bapfiye,
\v 2 Hamwe na abavukanyi bo turi hamwe, no ku makanisa gose go mu Galatia.
\p
\v 3 Ubuntu n'ituze biturutse ku Mana Data no k' Umwami wacu Yesu Kristo,
\v 4 watwiheye wonyine kubera ibyaha byacu ngo adukure muri bino bihe bibi byo tubereyemo, ukurikije kwenda kw' Imana yacu ariwe Data,
\v 5 Icubahiro kibere icayo ibihe byose. Amina.
\p
\v 6 Numijwe no kubona murikwihutira gutera umugongo uwabahamageje ubuntu bwa Kristo mukimukira m' ubundi butumwa.
\v 7 Ndo uri uko hari ubundi butumwa, ariko hariho abantu barikubahabisha umutwe kandi bakenda kuzambya ubutumwa bwa Kristo.
\v 8 Ariko naho yoba twewe, naho yoba malayika wo mu juru ukabatangarize ubundi butumwa butari ubwo twabigishije, avumwe.
\v 9 Nguko twabigambye hambere, kandi mbisubiyemo yino saha: ''habeyeho umuntu ubatangarije ubundi butumwa butari ubwo mwakiriye avumwe.
\v 10 None si buno ndikwenda ngo abantu banyemere cangwa si Imana? None si ndikwenda gushimisha abantu? Mbeye ndenda gushimisha abantu, ndo ndi umukozi wa Kristo.
\p
\v 11 Ndabamenyeshe bavukanyi ko, ubutumwa bwo nabatangarije atari ubwo umuntu,
\v 12 Kuko ndo nabuhewe cangwa ngo mbwigishwe n' umuntu, ahubwo nabweretswe na Yesu Kristo.
\v 13 Mwari mwiji imigendere ya nyowe nkiri mu dini ry' Abayuda kuko natesheje cane no kuzambaguza i Kanisa ry' Imana.
\v 14 Kuko nyowe narushuga abantu akangari tunganyije imyaka bo mu bwoko bwa nyowe kuba hambere mu gukurikiza imigenzo y' i dini rya Abayuda. Nakoreshaga ingufu za nyowe zose gukirikiza imigenzo ya basokuru ba basokuru.
\v 15 Ariko mu gihe cashije uwandondoye nkibereye mu nda ya mama kandi akampamagara kubera ubuntu bwe,
\v 16 akampishurira Umwana we kugira ngo mumenyekanishe mu bapagani, muri ako kanya ndo nagishije inama umuntu wambeye umubiri cangwa amaraso
\v 17 kandi ndo nataramire i Yerusalemu ku abari babeye intumwa hambere ya nyowe, ahubwo nagiye muri Arabia, hanyuma ngaruka i Damasiko.
\p
\v 18 Imyaka itatu zishije, nataramiye i Yerusalemu ngiye gusura Kefa, namarire iwe imisi cumi n'itanu.
\v 19 Ariko ndo nabwenye n'umwe mu ntumwa kiretse Yakobo mwene nyina wa Yesu.
\v 20 Mubyo mbandikiye, ndo ndikubabeshesha na kimwe hambere z' Imana.
\v 21 Hanyuma yaho nagiye mu bipande by' i Siriya na Kilikiya,
\v 22 kandi ndo abakristo bo mu makanisa g' i Yudea bari banyiji ku sura,
\v 23 bari barumvishije barakugamba ngo: " Wa wundi wadutesheje kera arikwigwisha ukwizera ko yapingishaga ingufu zose.
\v 24 Nuko bahimbaje Imana kubera nyowe.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Hanyuma y'imyaka cumi na zine, nataramiye tena i Yerusalemu ndi hamwe na Barnabasi. Nafashe Tito ngo tugendane. Kandi nagiyeyo kubera nabifunuriwe.
\v 2 Nuko nabatangarije Umwaze go ndiguhubiri mu bapagani. Nabuhubiriye umwe k' uwundi, abantu b'abanyacubahiro, kugira ngo ndaba ndikwiruka cangwa narirukangiye busha.
\v 3 Ariko Tito wari ari hamwe na nyowe kandi ari Umugiriki ndo namukajije gukatwa.
\v 4 Kandi ibyo byatewe n'abavukanyi batwinjiyemo kugira ngo bahengereze ubuhuru dufite muri Yesu Kristo, bafite umupango go kuduheza m'ubugaragu.
\v 5 Ndo twapimye no kububaha n'akanya gakeya, cangwa kubaha amatwi gacu ngo badutegeke nguko babaga barikwenda kugira ngo ukuri k' ubutumwa guhore muri twewe.
\v 6 Abo bashimwaga kandi bahabwaga icubahiro nguko bari bamerire guturuka hambere, ibyo ndaco byambwiye, kuko Imana itaberaga. Abantu b' ibyubahiro ndo bari bashobweye kuntengeka.
\v 7 Ahubwo marire kubona ko ubutumwa nabuherewe abatakatirwe, nguko Petro yabuherewe abakatirwe.
\v 8 Kuko uwagize Petro intumwa y'abakaswe niwe wantumye ku bapagani.
\v 9 Bamarire kwemera ko nagiriwe ubuntu, Yakobo, Kefa na Yohana, babaga bashwe ko arizo nkingi z' ikanisa, badufashe umugongo baradushigikira, nyowe na Barnabasi kugira ngo tugendere abapagani nuko hanyuma nabo basange abakatirwe.
\v 10 Badusabye ikintu co kwibuka abakene gusa kandi na nyowe nakundaga kugikora.
\p
\v 11 Ariko igihe Kefa yayijire mu Antioka, nahengenye nawe kuko yari afite amakemwa.
\v 12 Nuko hambere yuko abantu bakeya bari batumirwe na Yakobo bija, Kefa yasangiraga n' abapagani, ariko bamarire gusohora, yabatorokire kubera gutinya abakatirwe.
\v 13 Kandi abandi Bayuda babanaga nawe baramwiganaga, kugeza aho Barnabasi nawe yabaga yahengemiye m'uburyarya bwabo.
\v 14 Marire kubona ko batari kugendera m' ukuri k'ubutumwa, nabyiye Kefa hambere y'abantu bose ngo: Weho ubeye uri Umuyuda ariko ukabaho urikugenda ng''abapagani btari ng' Abayuda, kubera ki urigusunika abapagani kuberaho bakurikije imigendere y'Abayuda?
\v 15 Twewe turi Abayuda guturuka kubyarwa, ariko ndo turi abanyabyaha bo mu bapagani.
\v 16 Ariko, kubera ko twiji ko atari kubera imirimo y'amategeko bitumaga umuntu yitwa uwo ukuri, ariko ko ari ukubera ukwizera Yesu Kristo, na twewe rero twayizeye Yesu Kristo kugira ngo tugirwe abo ukuri kubera kwizera Kristo, atari ukubera imirimo z'amategeko. Kuko nta muntu n'umwe ukagirwe uwo ukuri kubera imirimo z'amategeko.
\v 17 Ariko, tubeye turikwenda kugirwa abo ukuri na Kristo, kandi tubeye tubonekaga twonyine ng'abo ibyaha, mbesi Kristo yoba ariwe ukoraga ibyaha? Byere kuba.
\v 18 Kuko mbeye nukubakire ibyo nabomweye, niyeretse ko nyenyine nzambije amategeko.
\v 19 Kuko amategeko gatumye mpfa kubwo amategeko kugira ngo mbereho kubw' Imana.
\v 20 Nabambenywe na Kristo kandi niba ndiho, ndo ari nyowe uriho, ni Kristo uriho muri nyowe; niba ndiho buno m' umubiri, ndiho kubera kwizera Umwana w' Imana, wankunze kandi akaba yitanze kubera nyowe.
\v 21 Ndo ndikwanga ubuntu bw' Imana; kuko ukuri kubeye kubonekaga kubera amategeko, Kristo yoba yapfiriye busha.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Mwewe Bagalatia mutafite ubwenge, ni nde wabahabije imitima? Mbesi ni mu maso ga nde Yesu Kristo yerekenywe nk'uwabambwe?
\v 2 Reba gusa ico ndikwenda kumenya kuri mwewe: mbesi mwahewe Umwuka kubera imirimo y'amategeko, cangwa kubera kwizera ibyo mwabwiwe?
\v 3 Mbesi mwahabijwe kugeza iyo? Mwamanjije m' Umwuka, none si buno mwenda kurangiriza m' umubiri?
\v 4 Amateso gose akangari mwanyuzemo ndo gabamariye ikintu, bibeye koko mwateseke busha?
\v 5 None si ubahaga Umwuka kandi ukoraga ibitangaza muri mwewe, yoba abikoraga kubera imirimo z'amategeko cangwa si kubera kumva no kwizera?
\v 6 Nguko Aburahamu yizeye Imana byatumire yitwa uwo ukuri,
\v 7 niko mumenye abafite amizero aribo bahewe kuba abana ba Aburahamu.
\v 8 Kandi ibyandikirwe byagambye guturuka hambere ko Imana ikahindure abo mu mahanga kuba abo ukuri kubera kwizera igihe yabwiye Aburahamu guno musi guboneye gutaragera: "
\v 9 Abantu bose bakagishwe kubera weho". Guco abizeye bose bagishijwe hamwe na Aburahamu w' umwizera.
\v 10 Ko abantu bahagaririye ku mirimo z' amategeko bari musi y'umuvumo kuko byandikirwe ngo: " Havumwe umuntu wose utubahaga amandiko gose go mu gitabo c'amategeko kandi batari kubishira mu ibikorwa.
\v 11 Kandi here kugira umuntu ugirwa uwo ukuri hambere y' Imana kubera amategeko. Ibyo n'ukuri nguko byandikirwe ngo: " Uwo ukuri akabeshweho no kwizera."
\v 12 Nyamara kwizera ndo kuturukaga ku mategeko ariko garikugamba ngo: " Umuntu wose ukayumvire bino bintu, akabeshweho nabyo."
\v 13 Kristo yaducungwiye, yadukuye m'umuvumo gw'amategeko amarire kuba ikivume kubera twewe nguko byandikirwe ngo: " Avumwe umuntu wose umanikirwe ku giti".
\v 14 Kugira ngo imigisha ya Aburahamu ishohwere ku bapagani muri Yesu Kristo kandi kugira ngo tubonere kubera kwizera Umwuka go yaturaganiye.
\p
\v 15 Bavukanyi, mureke ngambe ng' umuntu. Indagano yujwiye naho yoba yakorirwe n'umuntu, ndo yobomorwa n'umuntu, kandi nda muntu wogira ico ya yayongeraho.
\v 16 Nyamara, indagano zakorewe Aburahamu n'urubyaro rwe. Ndo bigambye ngo: Imbyaro ngaho ari akangari, ariko kubera ko byerekeye umwe gusa "n'urubyaro rwawe", ni ukugamba Kristo.
\v 17 Reba uko ndikubyumva. Indagano yo Imana yemeje kera ndo ishobweye gukurwaho, naho indagano yabeye imfabusha kubera amategeko gashijweho imyaka magana ane na mirongo itatu hanyuma yaho.
\v 18 Kuko umurage gubeye guturukaga mu mategeko, ndo gwari guturutse mu ndagano, kandi ni kubera indagano, Imana yaheye Aburahamu iyo mpano y'ubuntu.
\v 19 None si kubera ki amategeko gatuhewe? Amategeko gatuhewe kubera ibyaha, kugeza aho urubyaro rwujwiye uwo indagano yahewe; yahamijwe na malaika binyuriye k' Umuhuza.
\v 20 Nyamara Umuhuza ndo ari umuntu umwe gusa, ariko Imana yo n'imwe.
\v 21 Mbesi amategeko gapingaga indagano y'Imana? Oya kabisa. Habeye haratanzwe itegeko ryokuzana ubuzima, gutungana kuba kwazanywe n'amategeko.
\v 22 Ariko amandiko gafungiye byose mu byaha. Imana yagize guco, kugira ngo indagano yo gukizwa inyurire mu kwizera Yesu Kristo kandi ibonekere abizeye bose.
\p
\v 23 Hambere yuko kwizera kwija, twabaga turi mu pirizo y' amategeko, dufunzwe kugeza aho ukwizera kwahishuwe.
\v 24 Nuko rero uko niko amategeko gatubereye umwalimu wo kutuyobora kuri kristo, kugira ngo dutungenywe no kwizera.
\v 25 Nuko rero, uko ukwizera kwayijire, ndo tuyoborwaga tena n'uwo mwalimu.
\v 26 Kuko mwese muri abana b' Imana kubera kwizera Yesu Kristo.
\v 27 Kuko mwewe, mwese mwabatijwe muri Kristo, mwambeye Kristo.
\v 28 Nda Muyuda cangwa Umugiriki, nda mugaragu cangwa uw'ubuhuru, nda mugabo cangwa umugore bakiriho; kuko mwese muri umwe muri Kristo.
\v 29 Kandi mubeye muri aba Kristo, mwazewe n'Aburahamu, muri abaragwa kubera indagano.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Kandi rero mu gihe cose umuragwa akiri umwana, ndagambye ko atatandukanye n'umugaragu naho yoba ariwe nyiribintu byose.
\v 2 Ariko abaga ari musi y'amategeko g' abamucunze n'abamuyoboraga kugeza igihe capanzwe na se .
\v 3 Na twewe rero, niko twabaga tukiri abana. Twabaga turi musi y'amategeko go hambere gahoze mu si.
\v 4 Ariko igihe gikwiriye gishohweye, Imana yatumye Umwana wayo wazewe n' umugore musi y'amategeko,
\v 5 kugira ngo acungure abari bari mu si y'amategeko kugira ngo duhabwe kuba abana b'Imana .
\v 6 None kubera ko muri abana, Imana yatumye Umwuka g' Umwana wayo mu mitima yacu, nigo guhamagaraga ngo: Abba Data!
\v 7 Nuko rero, ndo ukiri umugaragu ahubwo uri umwana. Kandi niba uri umwana uri n'umuragwa kubera ubuntu bw' Imana .
\p
\v 8 Ariko ico gihe ca kera, mwabaga mutari mwakamenya Imana, mwakoreraga ibisanamu bitari Imana y' ukuri.
\v 9 Ariko buno, ubwo mwamarire kumenya Imana, cangwa ko mwamarire kumenywa n'Imana, ni gute kandi musubiraga mu bintu byo hambere bitagira umumaro kandi bya bure bure murikwenda tena gutegekwa nabyo ?
\v 10 Mwubahirizaga imisi, amezi, ibihe n'imyaka!
\v 11 Ndikubatinyira, wobona akazi nabakoreye kabeye busha .
\p
\v 12 Ndikubahendahenda bavukanyi. Mubere nga nyowe nguko na nyowe nabeye nga mwewe.
\v 13 Nda na rimwe mwampemukiye. Mwiji ko byatewe n' uburwayi bw'umubiri nabatangarije hambere umwaze guboneye.
\v 14 Naho umubiri gwa nyowe gwababereye umuzigo, ndo mwangaye cangwa kunyanga, ahubwo mwanyakiriye nga malaika w'Imana, ngaho ndi Yesu Kristo wonyine.
\v 15 None si kwishima kwanyu kuri nga he? Kuko ndiguhamya ko mwabeye mushobweye, kiba mwakuyemo amaso mu mitwe yanyu, mukagampa.
\v 16 Mbesi, noba nahinduste umwanzi wanyu kubera kubabwira ukuri ?
\v 17 Umwete bagufitiye ndo guboneye, ariko barikwenda kudutandukanya kugira ngo aribo mugirira umwete.
\v 18 Biboneye kugira umwete mu bintu biboneye, kandi ibihe byose; atari kubera ko ndi hamwe na mwewe gusa .
\v 19 Bana ba nyowe b'uduhinja, ndi mu kababaro k'uburyane ngubwo kubyara kugeza igihe Kristo akabe yujwiye muri mwewe.
\v 20 Ndikwifuza kuba hamwe na mwewe buno, ngahindura ingambo kuko ndemerewe kubera mwewe .
\p
\v 21 Mumbwire, mwewe murikwenda kuguma hasi y'amategeko, ndo muramenya iby'amatekego?
\v 22 Kuko bwayandikirwe ko Aburahamu yazeye abahungu babiri, umwe wo k' umugore w' umuja n'uwundi k'umugore w'indagano.
\v 23 Ariko uwo wazewe n' umuja yavutse k' umubiri naho uwo wavutse k'umugore w'indagano yavutse k'uburyo bw'indagano.
\v 24 Bino bintu birimo umugani kubera ko abo bagore babiri barimo indagano zibiri. Iyo hambere n' iyo k' umusozi Sinayi, kandi ribyaraga ubuja niryo Hagari.
\v 25 Kuko Hagari agahageze k'umusozi gwa Sinayi muri Arabiya kandi ahwanye na Yerusalemu ya none. We n' abana be bari m' ubuja.
\v 26 Ariko Yerusalemu yo mu juru ni ubuhuru niyo mama watuzeye.
\v 27 Kuko byayandikirwe ngo: Ishime weho ngumba, ufungure ijwi wabire kubera ibyishimo, wowe utariwe na rimwe n' ibise byo kubyara. Kuko abana ba nyiranyangwa bakabe akangari kurusha abana ba nyankundwa.
\p
\v 28 Ariko mwewe bavukanyi, kimwe na Isaka muri abana b'indagano.
\v 29 Nuko rero, nguko muri ico gihe uwazewe n'umubiri yatesaga uwazewe n'Umwuka niko bimerire na buno.
\v 30 Ariko amandiko gagambye ngo ki? Wirukane umuja n'umwana we kubera ko umuhungu w'umuja atakaragwe hamwe n'umuhungu w' umugore w'indagano.
\v 31 Niyo mpanvu rero, bavukanyi, ndo turi abana b' umuja ahubwo turi abana b' umugore w'indagano .
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Kristo yadukuye m'ubuja kugira ngo tubere m' ubuhuru. Nuko muhagarare mukomeye kandi mwere kwemera kuba m' ibifungo by'ubuja.
\p
\v 2 Reba, nyowe Paulo, ndikubabwira ngo mubeye mwakatirwe, Kristo ndaco abamariye.
\v 3 Kandi ndikubibatangariza tena ko umuntu wose wikatishije ko agombye kubahiriza amategeko gose.
\v 4 Mwewe mwese abenda gutunganishwa no kujwiza amategeko, mwaciwe kuri Kristo, kandi mwagwiye kuko mwataye kure ubuntu bw' Imana .
\v 5 Ariko twewe, kubera Umwuka guturimo, turindiriye ibyiringiro byo gutungana duheshejwe no kwizera.
\v 6 Kuko muri Yesu Kristo, gukatwa no kudakatwa byose ni busha, kiretse gusa kwizera no gukora imirimo m'urukundo.
\v 7 Mwirukaga neza. None si ni nde wababujije kumvira ukuri?
\v 8 Uko kwemera kwanyu ndo guturutse k' Uwabahamageye .
\v 9 Agasemburo gakeya gasemburaga ingunguru yose.
\v 10 Mfite ibyiringiro muri mwewe, ko m' Umwami, mutagatekereze ibiri tofauti na bino. Ariko umuntu wose ukababuze amahwemo, uko akabe ari kose, akarihe ibihano wonyine.
\v 11 Ariko nyowe, bavukanyi, mbeye mpangeze kubyo gukatwa, kuki si ndiguteseka? Ibuye ryo gusitaraho ari ryo umusaraba ryakuweho rero?
\v 12 Iyoba abo babatesaga bokonwa.
\p
\v 13 Bene data, mwahamagewe ngo mubere m' ubuhuru ariko ubwo buhuru mwere kubwitwaza ngo mubereho m' umubiri. Ahubwo mukorerana bamwe ku bandi m' urukundo.
\v 14 Kuko amategeko gose gashohwereye mu gambo rimwe, ari ryo rino: ukunde mwira wawe nkuko wikundaga.
\v 15 Ariko rero mubeye murumanye murikwenda kumirana bunguri, mwirinde kumarana.
\p
\v 16 Ngambire tena ngo: mugende murikuyoborwa n'Umwuka, niho mutakashimishe irari ry' imibiri yanyu.
\v 17 Kuko umubiri gufite ibyo gurarikiraga bidahuye nibyo Umwuka gurarikiraga. Kandi n'umwuka gufite ibyo gwendaga bidahuye n' ibyo umubiri. Byose bigendaga bitandukanye, kugira ngo mwere gukomeza gukora ibyo murikwenda.
\v 18 Ariko mubeye muyoborwaga n'Umwuka ndo muri hasi y'amategeko .
\v 19 Nyamara imirimo z'umubiri ndo zihishaga, kandi nazo ni zino: Ubusambanyi, umucafu, kwicamo ibice,
\v 20 kuramya ibisanamu, maji, kwangana, gutongana, ishari, umujinya, amahane, kwitandukanya, guhimba ubudini dini,
\v 21 kwifuza, gusinda, kurya ivutu, n'ibindi bisana guco. Mbabwiye hambere nguko nari nabigambire ko abantu bose bakoraga ibintu nga bino batakahabwe umunane m'ubwami bw' Imana .
\v 22 Ariko amatunda g' Umwuka ni gano: urukundo, ibyishimo, ituze, kwihangana, kwita ku bandi, itabia ziboneye, no kwizera, guca bugufi no kwirinda.
\v 23 Amategeko ndo gangaga ibyo bintu.
\v 24 Abari muri Kristo babambye umubiri n'irari ryago.
\p
\v 25 Tubeye tubagaho m'Umwuka, tugendere rero m' Umwuka.
\v 26 Twere gushakisha gushimishwa n' ibidafite ifaida, turikwenderezanya, umwe arikwifuza ibyo uwundi.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Bavukanyi bacu, niba umuntu afashwe ari mu kosa, mwewe b' Umwuka mumugarurishe umutima goroshe kandi gujwiyemo ubwiza. Mwirinde mwewe, kugira ngo namwe mwere kugwa.
\v 2 Mwakirane imizigo ibaremereye, niho mukabe mwujwije amategeko ga Kristo .
\v 3 Umuntu abeye arikwibwira ko harico arico, kandi ndaco amarire, abaga yihabije wo wonyine.
\v 4 Buri muntu apime imirimo ye, nuko abone kwirata no kwipandisha. Ariko bitari ibyo, yere kwipima k'uwundi.
\v 5 Kuko buri muntu akaheke umuzigo gwe yenyine.
\p
\v 6 Uwigishaga igambo wose agire ico yafashisha mu bintu bye uwamwigishije.
\v 7 Mwere kwibesha, Imana ndo yosekwa kuko ico umuntu akabe yateye nico akasarure.
\v 8 Umuntu uteraga m'umubiri gwe, akasarurire muri ugo mubiri go kubora, ariko umuntu utera m' Umwuka akasarure ubuzima buhoragaho. .
\v 9 Twere kuruha gukora ibyiza kuko igihe kikagere, tukasarure tubeye tudacice intege.
\v 10 Kubera ibyo, mu gihe co tubifitiye umwanya, tugirire neza abantu bose, ariko cane cane abo mu mbere yo mu nzu yo kwizera .
\p
\v 11 Murebe na mwewe rero uko nabandikiye nkorosheje inyuguti nini n'ukuboko kwa nyowe.
\v 12 Abantu bose benda kwigira abanya gikundiro kubwo umubiri gubakazaga gukatwa. Babikoraga kugira ngo badateswa badyoye umusaraba gwa Kristo.
\v 13 Kuko naho babaga bakatirwe ngo barinde amategeko, ariko bendaga gukatwa kugira ngo biratire imibiri yanyu .
\v 14 Ariko ndo nigeze kwirata kubera umubiri, ibyo bitekerezo bimbe kure, kereste kwiratira umusaraba g'Umwami Yesu Kristo gwatumye isi n' ibirimo bibambwa hambere ya nyowe kandi na nyowe ngabambwa ku iby' isi.
\v 15 Kuko gukatwa cangwa kudakatwa ntaco bimariye, ifaida ya nyowe ni ukuba icaremwe gishasha.
\v 16 Ituze n' imbabazi bikabe ku abakakurikize ibyo, no kuri Israeli y' Imana .
\p
\v 17 Guhera buno, here kubaho umuntu wo kunsubuwa, nkuko mpetse m'umubiriri gwa nyowe ibimenyetso bya Yesu.
\p
\v 18 Bavukanyi, ubuntu bw'Umami wacu Yesu Kristo bubere n'umwuka gwanyu. Amina .