rw-x-kinyabwisha_reg/48-2CO.usfm

333 lines
33 KiB
Plaintext

\id 2CO
\ide UTF-8
\h 2 Abikorinto
\toc1 2 Abikorinto
\toc2 2 Abikorinto
\toc3 2co
\mt 2 Abikorinto
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, intumwa ya Yesu Kristo k' ubushake bw' Imana, na Timoteo muvukanyi wacu, ku kanisa ry' Imana riri i Korinto, no ku abizera bose bari muri Akaya yose,
\p
\v 2 Ubuntu bubere na mwewe, n' ituze riviye ku Mana Data no k' Umwami wacu Yesu Kristo.
\p
\v 3 Imana Se w' Umwami wacu Yesu Kristo ahimbazwe. Ni Data w' imbabazi, n' Imana iduhumurizaga rwose.
\v 4 Niwe Imana iduhumurizaga mu mateso, kugira ngo na twewe duhumurize abari mu mateso g'uburyo bwose. Duhumurizaga abandi dukoresheje iryo humurizo ry'Imana yaduhumurishije.
\v 5 Kuko, nguko amateso ga Kristo Yesu ari kangari muri twewe, niko guhumurizwa kwacu guturutse muri Kristo kutwujwiyemo.
\v 6 Tubeye turi mu mateso, ni kugira ngo muhumurizwe kandi ngo mubone agakiza. Turiguhumurizwa kugira ngo na mwewe muhumurizwe iryo humurizo ribonekeraga mu kwihanganira amateso go tunyuriragamo.
\v 7 N' ibyiringiro tubafitiye ndo birikunyeganyega kuko twiji ko, tubeye dusangiye amateso, tukahumurizwe hamwe
\v 8 Ndo twenda ko muhera mu bujiji, bira bacu kubyerekeye amateso twanyuzemo muri Aziya, ko twateshejwe birenze ingufu zacu kugeza igihe co twateye ubwenge.
\v 9 Ariko muri twewe twabwenye ko ari iby'ukuri guhagarika urupfu rwacu kugira ngo twere kugumya gushira ibyiringiro byacu muri twewe, ahubwo twijegeke ku Mana izuraga abapfiye.
\v 10 Kuko niwe wadukuye mu bihe bibi kandi akaba yakadukijije urupfu rumerire ngurwo, yego, twiringiye ko akadukize tena ,
\v 11 Kandi na mwewe muradusabiraga, kugira ngo ubuntu twabwenye buviye ku bantu akangari bubere akangari inzira yo gushimira Imana kubera twewe .
\p
\v 12 Kuko, igitumaga twirata n'ubwo buhamya bw'ubwo bwenge bwacu. Ko twifashe neza muri yino si, cane cane hambere yanyu, intungane, tutari kuryaryana hambere y' Imana.
\v 13 Ndo twakoresheje ubwenge bw'umubiri ariko twari turi gusunikwa n'ubuntu bw' Imana.
\v 14 Nta kindi turigutuma kubandikira atari byabindi musomaga no kwemera kandi nizeye ko mukagumye kubyemera kugeza umwisho .
\p
\v 15 Kubera uko kwemerwa, nari ndenda kwija iyo hawenu, kugira ngo mwibonere ubuntu kabiri.
\v 16 Ndendaga kwija ndigutambukira i Makedoniya, hanyuma ngaruke hawenyu mviye i Makedonia kandi mumperekeze ngende i Yudeya .
\v 17 Mbeye ndenda si ngo bibe guco, nagize nabi? Cangwa si imipango ya nyowe n'imipango y'umubiri, kugeza aho muri nyowe habemo oya na ingo?
\v 18 Igihe cose Imana ikabe iri iyizerwa, ibyo nabigishijije ndo ari ingo na oya .
\v 19 Kuko Umwana w' Imana, uwo Kristo Yesu, wo twabacuriye umwaze gwe yoba nyowe, cangwa Silivano na Timoteo, ndo yabeye " Ingo na oya ", ahubwo muri we harimo ingo gusa.
\v 20 Kuko kubyerekeye indagano z'Imana zose ni ingo. Kandi ico gitumaga tugamba ngo Imana ni Amina kugira ngo agumye guhimbazwa .
\v 21 Niwe udukomezaga hamwe na mwewe muri Kristo kandi niwe wadusize amavuta, niwe Mana yacu.
\v 22 Kandi yadushijeho ikashe, yayishije mu mitima yacu ubugwate by'Umwuka .
\p
\v 23 Ariko Imana niyo ntanzeho ubudimwe bw'umutima gwa nyowe, hejuru yo kubabarira nico gitume ndo nagiye tena i Korinto.
\v 24 Ndo ari uko twenda kubaremerera mu kwizera kwanyu, ahubwo turenda gushira ingufu hamwe na mwewe kugira ngo mwishime, buri gihe muhageze neza mu kwizera kwanyu .
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nyowe nabwenye biboneye ko ntagaruka hawenyu mubabeye.
\v 2 Kuko niba ari nyowe ubababeje, ni nde si ushobweye kunshinja, atari uwo nababeje ?
\v 3 Nabandikiye bino kugira ngo, mbeye ngeze iyo, nere kwicwa n'agahinda kubera wa wundi ushobweye kumbera ibyishimo. Mwese mbafitiye ibyo byiringro, ibyishimo bya nyowe n'ibyanyu mwese.
\v 4 Nabandikiye mbabeye cane, umutima gujwiye agahinda kenshi, mfite amarira kangari. Ndo ndenda kubatera agahinda, ariko n'ukugira ngo mumenye ko mbafitiye urukundo rurenze igipimo.
\p
\v 5 Habeye hariho umuntu wobatera agahinda, ndo ari nyowe yababeje gusa ariko mwese, ariko ndo ari mwese, kugira ngo nere gukabya.
\v 6 Ibitutsi uwo muntu yabwenye n'abantu akangari birahagije.
\v 7 Kugira ngo mumubabarire no kumuhumuriza kugira ngo yere gupfa n'agahinda kenshi .
\v 8 Kubera ibyo, ndabasabye ko mumwereka urukundo.
\v 9 Kuko nabandikiye ngo menye, ndi kubagerageza, niba mwumviraga muri byose .
\v 10 Habeye hariho uwo mubabariye na nyowe ndamubabariye, kandi m'uruhande rumwe, ni ukubera mwewe hambere ya Kristo.
\v 11 Kugira ngo twere guha shetani inzira ngo adupandireho, kuko twiji twese imipango mibi adufitiye .
\p
\v 12 Marire kugera i Troa kubera Umwaze Guboneye, naho Imana yari yamfunguriye umuryango, ndo umutima gwa nyowe gwishimye, kuko ndo nahasanze Tito, mwene data.
\v 13 Nico catumye mbasiga ngendera i Makedonia .
\p
\v 14 Amashimwe ni ag'Imana, itumaga dutsindira muri Kristo, kandi akatunyuriramo ngo ahumurize neza abamwiji.
\v 15 None rero, ku Mana turi amarashi gaboneye ga Kristo, hagati y'abizeye n'abari kurimbuka .
\v 16 Tubereye bamwe amarashi g'urupfu, amarashi gongezaga urupfu k'urundi. Ku bandi turi amarashi gazanaga ubuzima, none si ni nde wobitugayira?
\v 17 Kuko ndo tumerire nga ba bandi akangari bazambije igambo ry'Imana, kandi turi kugamba ukuri dutumwe n'Imana, turi hambere y' Imana no hambere ya Kristo .
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 None si dutangiye kwipandisha twenyine? Cangwa si, nga bamwe, dukeneye inzandiko z'ubuhamya kubera mwewe cangwa si iziviye hawenyu?
\v 2 Ni mwewe barua yacu, yandikirwe mu mutima, yijwi no gusomwa na bose.
\v 3 Koko muri ibarua ya Kristo, yanditswe n'akazi dukoraga, itandikiwe na wino ariko yandikirwe n'Umwuka gw'Imana nzima, itanditkirwe ku meza g'amabuye, ariko ku meza g'umubiri, ariyo imitima zanyu .
\v 4 Ico nico gihagararo cacu twakuye muri Kristo hambere y'Imana.
\v 5 Ntaho ari uko dushobweye ku ngufu zacu gutekereza no gukora icarico cose ngaho twishobweje, ariko ingufu zacu zivaga ku Mana.
\v 6 Yadushobweje kuba abakozi b'indagano nshasha, bitaviye kuri bamwe ariko biviye m' Umwuka, kubera ko ibarua ziricaga ariko ubuzima buvaga m' Umwuka .
\v 7 Kandi rero, niba akazi k'urupfu kandikirwe mu baruwa z'amabuye hakoreshejwe inyugute karashimwe kugeza igihe abana b'Israeli batongeye guhanga amaso kuri Musa, kubera ububonere bw'isura ye naho ubwo bubonere bwabaye ubwo igihe gito.
\v 8 Ni gute si akazi k'Umwuka katakarusheho kubonera !
\v 9 Akazi kazanaga gutsindwa kabeye kaboneye, akazi k'ukuri kaboneye hejuru ya byose.
\v 10 Nuko rero, dukurikije ibyo, icabaga kiboneye ndo kaboneye tena, kubera ubwo bubonere buruse ubumenyi bw'abantu.
\v 11 Ububonere bw'umwanya mutoya bubeye bwahewe icubahiro, ibikahoreho birushijeho .
\p
\v 12 Kubera dufite ibyo byiringiro, twiyumvaga ko turi mu buhuru.
\v 13 Kandi ndo tubikoraga nga Musa wambaraga umwenda mu gahanga ke kugira ngo abana b' Israeli bere kumutumbira, batareba iherezo ya bya bindi by'umwanya mukeya .
\v 14 Ariko bayangire kumva kuberako kugeza na buno ako gatambara karacariho igihe cose babaga barigusoma indagano ya kera, kandi ndo bakagakureho kuko ni muri Kristo kavagaho.
\v 15 Kugeza buno, igihe babaga barigusoma ibya Musa, imitima yabo ibaga ifunitswe.
\v 16 Ariko igihe imitima yabo yihannye hambere y'Umwami, ako gatambara gashokaga kavagaho .
\v 17 Kandi Umwami n'Umwuka, kandi aho Umwuka g'Umwami guri habaga hariho ubuhuru.
\v 18 Twese twakuweho ako gatambara, turebaga neza ububonere bw'Umwami ngaho turikureba mu kiyo, tugahinduka ngawe, tukaja m'ubwiza tukinjizwa no m'ubundi, ngaho duhinduwe n'Umwami ariwe Umwuka .
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nico gitumye, kubera twahewe akazi n'Imana kubera imbabazi ze, twere gucika intege.
\v 2 Dutere kure ibimwajije bikorerwaga m' umuyobe. Ndo tugenderaga mu nzira za makosa, ndo duhinduraga igambo ry'Imana ariko igihe turigutangaza ukuri, dukoreshaga umutima g'ubwenge gwa buri muntu hambere y'Imana.
\v 3 Ubutumwa bwacu bubeye bugishijwe n'agatambara, bubeye ari ubwo abakwiriye kurimbuka.
\v 4 Ku abatizera, abo imana za kino gihe zahumishije ubwenge bwabo, kugira ngo batafunurirwa ububonere bw'ubutumwa buboneye bwa Kristo, ariwe umufano gw' Imana .
\v 5 Ndo twigishaga ibitwerekeye, tubwirizaga Yesu Kristo Umwami kandi tukiyita abakozi be.
\v 6 Kuko Imana yagambire ngo: Umwangaza gukakureho umuyobe, gwakire mu mitima yacu kugira ngo amurikishe ubwenge bwo kumenya ububonere bw'Imana buri mu gahanga ka Kristo .
\p
\v 7 Duhetse ubwo bukire mu tubindi tw'ibumba, kugira ngo ingufu zikomeye zigarukire Imana, atari twewe.
\v 8 Turigusunikwa m'uburyo byose, ariko ndo twatsinzwe biteye ubwoba,
\v 9 Naho turi mu mateso ndo twihebye, tumerewe nabi ariko ndo Imana yatwibagiwe, nubwo twobura ingufu ariko ndoo twishwe.
\v 10 Duhoranaga urupfu rwa Yesu mu mibiri yacu buri gihe, kugira ngo ubuzima bwa Yesu buhishurirwe mu mibiri yacu .
\v 11 Kuko twese tukiri bazima, duhoraga turigusunikirwa mu rupfu turikuzira Yesu kugira ngo ubuzima bwa Yesu bubonekanire mu mibiri yacu ikapfe.
\v 12 Ni co gitumye urupfu rudukoreragamo, ariko ubuzima bugakorera muri mwewe.
\v 13 Kuko rero dufite Umwuka gumwe go kwizera turiguhubiri muri rino gambo ry'inyandiko: " Nayizeye, nico gituma naragambye!
\v 14 Natwe twarizeye, nuko turikugamba, Tuziko uwazuye Umwami Yesu, azatuzura hamwe nawe kandi azatwerekana hamwe na mwewe imbere ye.
\v 15 Ibyo byose bibayeho kubera mwewe ngo ubuntu bwiyongere kandi busesekare, kugira ngo Imana ihimbazwe, kandi amashimwe giyongere gabe akangari.
\p
\v 16 Nico gitumaga tudacika intege, kandi naho umuntu wacu urikubonekana n'amaso g'umubiri go gupfa yoharibika umuntu wacu wa ndani ahoraga ari mushasha umusi ku musi nubwo twoba turi kubabazwa.
\v 17 Kuko aga mateso g'igihe goroheje kandi na g'igihe gitoya gari kutubyarira byinshi byiza bidashobora kuharibika.
\v 18 Kuko ntaho dutumbiriye ibirikuboneka n' amaso, ahubwo dutumbiraga ibitabonwaga n' amaso, kubera ibibonekaga n'amaso ni by'agahe gatoya, naho ibitabonekaga bihoragaho .
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Twiji neza yuko, iri hema tuberagamo hano mu yino si rizabomokaga, dufite mu juru inzu iboneye yubatswe n'amaboko g'Imana, inzu izahoragaho ibihe byose mu juru.
\v 2 Kandi turigushaka kuba muri iryo hema, turikwifuza kwiturira muri iryo ryo mu juru.
\v 3 Tubeye rero tukasangwe twambeye neza tutari buriburi .
\v 4 Kubera ko igihe turi muri iryo hema, turariraga, imizigo ituremereye, kuko tubaga dushatse kwiyambika busha, ariko kugira ngo ibyo gupfa bimirwe bunguri n'ibyo kudapfa.
\v 5 Kandi uwaturemeye iyo nzu n'Imana, niwe wayiduheye nk' ingwate y'Umwuka .
\v 6 Duhoraga rero dufite kwizera, kandi twiji ko kuba muri guno mubiri n'ukuba kure y'Umwami.
\v 7 Kuko turikwigendera mu kwizera atari mubyo turikubona.
\v 8 Kandi twujwijwe ibyiringiro, twikundiye no kuva muri guno mubiri kugira ngo twibere hafi y'Umwami .
\v 9 Kandi nico gitumye turikwihangana kuyibonerera, naho tuba turi m' umubiri, cangwa si twaguviyemo.
\v 10 Kuko tugombye ko twese twitaba hambere y' itrubinali ya Kristo kugira ngo buri muntu ahembwe kubera ibyiza cangwa ibibi byo yakorire akiri muri guno mubiri .
\p
\v 11 Tumarire kumenya gutinya Umwami, dushakishaga kwemweza abantu ngo bamumenye. Imana iratuzi, nyiji ko no m'ubwenge bwanyu ko na mwewe mutwiji.
\v 12 Ndo turigushakisha ko mwotwemera ariko twabaheye inzira zo kwishima kubera twewe, kugira ngo musubize abishimishaga bahagarariye kubyo barikubonesha amaso atari ibibaviye mu mitima .
\v 13 Nico gitumye, mbeye ndikujajwa nuko ndenda gushimisha Imana na mwewe bantu? Niba kandi bibabishimishije nuko ari ibyanyu.
\v 14 Kuko turigusunikwa n'urukundo rwa Kristo kubera ko turikubona ko ari ibiboneye ko niba umwe yaradupfiriye, bose barapfuye.
\v 15 Nuko yaradupfiriye twese kugira ngo abariho batabaho kubwabo, ariko babereho uwabapfiriye no kubazukira.
\v 16 Nuko rero, kuva buno, ntawe twiji kubw'umubiri, kandi none twamenye Kristo kubw'umubiri, buno ndo ariko tumwiji.
\v 17 Niba umuntu ari muri Kristo we n'ikiremwa gishasha, ibyo hambere baratambutse, reba rero ibintu byose bibeye bishasha.
\v 18 Kandi ibyo byose biviye ku Mana, watugize umwe anyuriye muri Kristo kandi akaba yaduheye akazi ko guhuza abantu.
\v 19 Kubera ko Imana iri muri Kristo, ariguhuza isi na we wenyine, kandi atarikubari ibyaha umunyika bya abantu kandi ikaba yadushijemo igambo ryo guhuza abantu
\p
\v 20 Nuko rero, dukoraga akazi ko guhagarira Kristo ngaho Imana yumvikaniraga mu kanwa kacu, turikubahendahendera muri Kristo ngo mwihuze n' Imana.
\v 21 Uwo wari utamenye ikibi, yagizwe icaha kubera twewe kugira ngo duhindurwe muri we ukuri kw' Imana .
\c 6
\cl Abikorinto 6
\p
\v 1 Kubera ko dukoraga hamwe n' Imana, turikusaba ko mutabona ubuntu bw'Imana mutabukoreye.
\v 2 Kubera ko byandikirwe ngo: "Mu gihe kiboneye nakumvishije, ku musi gw'agakiza nagutabeye. Reba rero igihe gikwiriye, guno ni go musi gw'agakiza.
\v 3 Ndo dushiraga ico kubasitaza hmbere yanyu kuko ndo twenda ko akazi kanyu kogira umugayo.
\v 4 Ariko mu nzira zose dushakishaga kwiyubaha ng'abakozi b' Imana, tukihangana cane mu mateso gakomeye, mu mibabaro no mu byago.
\v 5 Mu kudihwa, mu pirizo, mu mahangaiko, mu kazi, mu kudasinzira no kutarya.
\v 6 Mu bubonere, dufite ubwenge, ineza, dufite umutima gukeye, n'urukundo rutarimo uburyarya.
\v 7 Turigukoresha igambo ry'ukuri, ingufu z'Imana, imbunda zo kwirinda no kurasa abanzi ziviye m'ukuri .
\v 8 Mu bihe by' icubahiro no gusuzugurwa, ibihe byo gushimwa no kumwazwa, turikurebwa ngaho turi ababeshi kandi turi m'ukuri,
\v 9 ng'abatijwi kandi twijwi, ng'abarugupfa kandi turiguhumeka, nk'abahambwe kandi turi bazima.
\v 10 Ng'abatirwe n' agahinda kandi tubaga twishimye, ng'abakene kandi turigukiza akangari, ngaho ntaco dufite kandi twifitiye byose .
\p
\v 11 Umunwa gacu twaragubafunguriye mwewe Abakorinto, umutima gwacu ntaco gwabahishe.
\v 12 Ndo murikubyiganirana mu mitima yacu, ariko n'ibyo munda yanyu byabeye bitoya.
\v 13 Munkorere namwe ngo ibyo ndikubabwira ngabo muri abana ba nyowe na mwewe kandi mureke imitima yanyu ibe migari.
\v 14 Mwere kuzirikwa mu ngoyi imwe hamwe n'abapagani. Kubera ko hari ihuriro ki riri hagati y'ukuri n'icaha?
\v 15 cangwa si umwangaza n'umuyobe bihuriye he? Kandi Kristo na Beliali bumvikanirahaga he ? Cangwa si uwizeye n'umupagani basangiye ki?
\v 16 Ikanisa ry'Imana n'indaro ya biheko bihuriye he si? kubera ko turi i kanisa ry' Imana Ihoragaho, nguko Imana yabigambire ngo: Nkature hagati yabo kandi nkabatemberere, nkabe Imana yabo, nabo bakambere ubwoko.
\p
\v 17 Nuko rero, mubasige kandi mutane nabo, Umwami arikugamba ngo: mwere gukora ku kintu gihumanye, na nyowe nkabiyegereze.
\q
\v 18 Nkababere So kandi namwe mukambere abahungu n'abahara. Niko Umwami Umushobozi wa byose yagambye .
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Kuko dufite iyo ndagano, bakundwa, mureke twizere, tuve m'umunuko g'umubiri n'umutima, tubyuzuzishe gutungana no gutinya Imana .
\p
\v 2 Mbesi mwoduha akanya mu mitima gwanyu. Ntawe twakoshereje, ntawe twashenye, ntawe twakuyemo ifaida.
\v 3 Ndo ndi kubacira urubanza mbeye ndikugamba guco, kuko narangije kubabwira ko muri mu mitima yacu bibe mu gupfira hamwe cangwa kuberaho hamwe.
\v 4 Ndabizeye kabisa, mfite ibyo kwishimira kubera mwewe, nujwiyemo guhumurizwa n'ibyishimo bisendeye hagati y'amateso akangari.
\p
\v 5 Kuko, kuva tugeze i Makedonia, umubiri gwacu ndo gwapimye kuruhuka, twagize agahinda mu nzira zose, hanze turikurwana, n'ubwoba buri mu mutima.
\v 6 Ariko Imana ifashaga abadafite ingufu, yaduhumurije igihe yatuzaniye Tito.
\v 7 Ndo ari ukwija kwa Tito gusa, ariko no kubona twarahumurijwe na mwewe, yatubwiye uko mushakishaga, mu marira ganyu, urukundo mumfitiye k'uburyo ibyishimo bya nyowe bigumye gukura kurushaho .
\v 8 Naho nabababeje mu barua ya nyowe, ndo mbisabiye imbabazi, kandi nababejwe, kuko iyi barua yabababeje naho ari ngufiya.
\v 9 Buno ndishimye, ndo nishimiye ko mwagize agahinda, ariko ako gahinda katumire mwihana, kuko mwababejwe nguko Imana yenda, kugira ngo mwere kugira ico mwobura kubera twewe.
\v 10 Nuko rero akababaro kaviye k'Umana kabyaraga kwihanira agakiza ko tutokwihanira na rimwe, ariko akababaro kazenywe n'isi kazanaga urupfu .
\v 11 Kandi hambere, ako kababaro kaviye ku Mana katubyariye umwete. Isi si yotugira abera gute? kumwara ki, ubwoba ki, n'ubushake ki? umwete ki, no guhana! Mwayiyerekanye mu nzira zose ko muboneye.
\v 12 Niba rero narabandikiye, ndo nabikorire kubera uwo wabatutse, kandi ndo nabitewe n'uwo watutswe, kugira ngo umwete go mudufitiye gwiyerekane muri mwewe hambere y'Imana .
\v 13 Nico gitumye twahumurijwe, kandi hejuru yo guhumurizwa, twashimishijwe n'ibyishimo bya Tito, uwo umutima gwahujwe namwe mwese.
\v 14 Kandi mbeye narabiratiye, ndo ndiguhaba, ariko nguko tuhoraga turikugambisha ukuri, byo ndabyiratiye hambere ya Tito, byabonetse ko ari ukuri .
\v 15 Tito yarushijijeho kubakunda iyo ari kwibuka kubaha kwanyu hambere ya bose kandi iyo yibutse uko mwamukaribishije mufite urugwiro muri no gutitira.
\v 16 Nishimiye kuba nobiringira mwese mu bintu byose .
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Mureke, bavukanyi, tubamenyeshe ubuntu bw' Imana byahishuriwe mu makanisa g'i Makedonia.
\v 2 Naho banyuze mu mateso akangari, ibyishimo birenze, n'ubukene byo mu mutima, bwababyariye ubukire byinshi .
\v 3 Nyowe ndo umudimwe ko ndo batanze kungufu, ahubwo batanze ibirenze ubukire bwabo kandi bishimire.
\v 4 Kandi badusabye barikuduhendahenda ngo twakire umusahada bateranyirije abera.
\v 5 Kandi ndo byabeye gusa nguko twabaga turindiriye, ariko bamanjije kwitanga k' Umwami, hanyuma kuri twewe, bakurikije ubushake bw'Imana .
\v 6 Nuko rero twaheye Tito ako kazi ko kurangiza ico gikorwa canyu cyo gufasha nguko yari yaragatangije.
\v 7 Nguko mubweneye kandi mwujwiye muri byose, mu kwizera, mu ngambo, ubwenge, umwete mu nzira zose, no m' urukundo mudufitiye, mukore uburyo bwose ngo muberwe murigufasha abandi kandi mubyishimye.
\v 8 Ndo ndikubabwira ibyo byose ng'urukubategeka, ariko n'ukugira ngo mubimenye.
\v 9 Kuko mwiji ubuntu bw' Umwami wacu Yesu kristo, wigize umukene kubera mwewe kandi yari ari umukire, kugira ngo ubukene bwe bubahindure abakire .
\v 10 Ibi n'ibitekerezo bya nyowe byo ndigutanga, atari kuri mwewe gusa mwatangiye gukora, ariko kuri mwewe mwagize ubushake buboneye guturuka m' umwaka gwashije.
\v 11 Murangize akazi mukoresheje ingufu zanyu, umwete mwakoresheje muri ubwo bushake.
\v 12 Mubeye mufite ubushake buboneye, byemerewe umuntu gutanga akurikije ibyo afite ariko adatangire ibyo adafite.
\v 13 Ndo ari uko twenda kubababaza kugira ngo tuhumurize abandi, ariko twendaga gukurikiza uburinganire, mu bihe bikurikiranye n'ibibarenze bikasubize ibyo mukeneye.
\v 14 Kugira ngo ibyo mudakeneye bibe ibibazo byanyu kugira ngo habe ho kungana.
\v 15 Bikurikije ibyandikirwe " uwakusanyije akangari ntaco yari afite naho uwakusanyije bikeya ntaco yari yaburire'' .
\p
\v 16 Imana ishimwe kuko yashije mu mutima gwa Tito ugo mwete kuri mwewe.
\v 17 kuko yamenye ibyo twasabye, kandi akoresha ingufu zose kugira ngo yije iwanyu .
\v 18 Turamubatumiye hamwe n'umuvukanyi ufite ishimwe mu makanisa gose gutangaza ubutumwa buboneye.
\v 19 Ikirushijeho n' uko amakanisa gamufashije no kumutanya na benshi kugira ngo aduherekeze gufasha abakene. Ibyo byabeye kugira ngo Imana ihabwe icubahiro kandi no kubera umwete dufite go gufasha abakene.
\v 20 Dukoraga guco kugira ngo abantu bere kudutuka kubyerekeye ugo mucango go twahagarikiye.
\v 21 Kuko dushakishaga ibiboneye, atari gusa hambere y' Imana, ariko no hambere y' abantu .
\v 22 Tubitumye hamwe n'umuvukanyi wacu, uwo werekanye ko afite umwete mu nzira akangari kandi akaba atari yaruha kubyerekana kubera ko yagumye kutwizera.
\v 23 Nuko rero, ku byerekeye Tito, ni umwe hamwe na twewe muri byose tubakoreraga. Naho ku byerekeye abavukanyi, ni intumwa z'amakanisa kandi nibo cubahiro ca Kristo,
\v 24 Guco rero, mwerekane urukundo kandi mwereke amakanisa kuki tubiratiraga.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Ndo ari gombwa ko mbandikira kubyerekeye imicango yo gufasha intungane.
\v 2 Kuko mugifite umutima guboneye go niratiraga kubera mwewe ab'i Makedonia. Ndigutangaza ko Akayi yari ari tayari kwija umwaka gushije, kandi ko ubwira bwanyu bwakururiye abantu akangari mu kazi ry' Imana.
\v 3 None rero, natumye abavukanyi kugira ngo uko twabatatse mwere babera busha kuberekeye iryo gambo kandi mubere tayari nguko nabigambye.
\v 4 Ndo ndenda ko niba abi Makedonia bamperekeje babasange mutiteguye, ko ico cizere kitaduhindukira ikimwaro kuko ndo ndikwenda ko kiba icanyu.
\v 5 Nabwenye rero aribyo bikwiriye kurarika abavukanyi ngo babe abo hambere kwija iwanyu kandi ngo bategure imicango yanyu nguko mwabaraganiye, ngo ibe tayari, kandi ngo ibe koko imicango itanzwe m'ubushake yere kuba igikorwa c'ubupfapfa.
\p
\v 6 Mubimenye ko uteraga tunnyori asaruraga binnyori kandi ko uteraga akangari asaruraga akangari.
\v 7 Buri muntu atange nguko yabipanze mu mutima gwe, atababaye kandi adasunitswe kuko Imana ikundaga utangaga yishimire.
\v 8 Kandi Imana ishobweye kubaha ubuntu busendereye kugira ngo mukomeze kugira ibintu byo gusubiza ibyifuzo byanyu, kandi mugume kugira ibibarenze ngo mwerekane imirimo iboneye.
\v 9 Nkuko byandikirwe ngo: "Yaminjagiye ubukire bwe kandi yabuheye abatindi. Ubutungane bwe buhoragaho ibihe byose.
\p
\v 10 Uwo ushakiraga imbuto umuhinzi akamuha n'ibiryo, niwe ukabahe, yongere imbuto zogutera no kuzigira kangari. Kandi akabongerere imbuto zo gukiranuka kwanyu.
\v 11 Muri izo nzira mukahirwe, mukabe abakire m'uburyo bwose ngo mugire ubuntu bwose bukatume muha Imana amashimwe.
\v 12 Nuko rero gufasha kunyuriye mu micango kutamaraga ubukene bw'intungane gusa, ariko n'isoko ryujwiye ry'imigisha akangari hambere y'Imana.
\v 13 Batangiriye kubyo babwenye, murigukorera abandi, bagashimira Imana kubera kumvira kwanyu, mugatangaza ubutumwa bwa Kristo, kubera ko mwese mwabatumiye ibyo kubafasha.
\v 14 Barikubasabira, babakunze kubera ubuntu busesekaye Imana yabagiriye.
\v 15 Imana ishimwe kubera impano yayo itangeje.
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Nyowe Paulo, ndikubasaba nitonze kandi nujwiye ineza iviye muri Kristo. Nyowe merire ngaho ndi busha iyo ndi hamwe na mwewe, kandi ndo mbatinyiraga igihe mbaga ndi kure yanyu.
\v 2 Ndikusaba ngo igihe nkabe ndi hamwe na mwewe mutakatume mbatinyuka, uko gutinyuka ndikumva ngombye kugukoresha hambere y'abariya baturebaga ngaho turikugendera m'umubiri .
\v 3 Naho turikugendera mu mubiri, ndo turikurwanira m'umubiri.
\v 4 Kuko imbunda tugukoreshaga muri yino ndwano ndo ariz'umubiri, ariko n'izifite ingufu zo gucagagura imigozi ifungiye abantu akangari hamwe na shetani, n'ingufu yivize ku Mana kandi zemeye na bose .
\v 5 Duhirikaga ibitekerezo byose byishiraga hejuru, ibyidundezaga hambere y'ubumenyi bw'Imana. N'ibitekerezo byose byo kutumvira tukabifungira m' ukumvira Kristo.
\v 6 Kandi turi tayari guhana buri gambo ryose ryo kutumvira, igihe ukumvira kwanyu kukabe kwujwiye .
\v 7 Ibyo muri kureba hambere yanyu n'ibyo murebaga. Habeye hariho umuntu urikwibara ko ari muri Kristo, yongereho kumenya ko uko ari muri Kristo nguko na twewe turi muri We.
\v 8 Kuko naho ndikwiratira ubutware bwacu, ubwo Umwami wacu yaduheye ngo tububake, atari kubasenya, ndo bikamwaze .
\v 9 Ndo ndenda kuboneka ngaho ndikubatinyisha n'ibaruwa za nyowe.
\v 10 Kuko bagambaga ngo: Ibaruwa ze zirashariye ariko we nta ngufu afite. Ngo amagambo ge ntakirimo co kudufasha..
\v 11 Umuntu urikugamba guco aba arigutekereza nabi, kubera ko uko tubaga turikwandika mu baruwa, niko tubaga turi mubyo dukoraga turiho cangwa tutariho.
\v 12 Kuko ndo dutinyukaga cangwa kwisumbukuruza no kumera nk'abamwe bisharaga hejuru, bihinyanyazaga ubwabo barikwiganana, kandi bakigereranya kuko ni ba ntabwenge .
\v 13 Ariko twewe ndo twirataga ngo turenze urugero, ariko turabaraga, tukereba urugendo rwacu uko rungana n'impano zaho tugejejwe n'Imana kugira ngo na mwewe tubagereho.
\v 14 Ndo dushaka kwisumbukuruza ngaho tuje hejuru y'ingabano zacu ngo tube ngaho tutabageze ho, kuko koko twabagezeho, tubazaniye ubutumwa buboneye bwa Kristo .
\v 15 Ndo twirataga ngo turenze imipaka yacu, ndo twiratiraga ibyo abandi bakorire. Ahubwo, turikwiringira ko igihe kigerire, kwizera kwanyu kukakomere, mukatume dushirwa hejuru.
\v 16 Ibyo nibyo byiringiro byacu ngo tumenyeshe ugo mwaze guboneye mu bihugo bya kure yanyu. Ndo ari kwiratira ibyo dusanze biri tayari, byatayarishijrijwe ahandi .
\q
\v 17 Ahubwo uwenda kwirata niyiratire m'Uhoragaho.
\v 18 Kuko uwishiraga hejuru atari we wo gushimwa, ariko umuntu wo Umwami arigushima wonyine niwe wogushimwa .
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Yoba mwanyihanganira gatoya kubera ubusazi bwa nyowe! Ariko mwewe, munyihanganire.
\v 2 Kuko nyowe mbafitiye ishari riturutse ku Mana kubera ko nabarambagirije umusore umwe, kugira ngo nkaberekane kwa Kristo muri abahara batiji abagabo kandi bamubonereye .
\v 3 Ariko rero, nguko inzoka yahabuye Eva ikoreshesheje amayere, niko ndigutinya ko ibitekerezo byanyu bizamba nuko mukava mu nzira zo kwicisha bugufi hambere ya Kristo.
\v 4 Kuko, habeye hariho umuntu umarire kubigisha uwundi Yesu uri tofauti n'uwo twababwirije, kandi mubeye mwarakiriye ugundi mwuka gutari ugo mwakiye, cangwa ugundi mwaze tofauti nugo mwemeye, ibyo byo nta n'umwe wo byemera .
\v 5 Kandi rero ndikubona ko nta yindi ntumwa yakorire neza kundusha.
\v 6 Mbeye ndi mutoya ku byerekeye kugamba, ndo ndi umuswa w'ubwenge kandi mu nzira zose no bintu byose twabiberekire.
\v 7 cangwa si n'icaha kubona twaricishije bugufi kugira ngo muzamurwe igihe nabaga ndikubigisha ubutumwa bw' Imana?
\v 8 Niyatse iby'izindi kanisa zampaga ng'umushahara, kugira ngo mbakorere.
\v 9 Ni igihe nari ndi iwanyu ngisanga ndi mu bukene, ndo nabereye umuzigo umuntu wariwe wose. Kuko abavukanyi b'i Makedonia bampeye ibimpagije. Muri byose nirinze kubabera umuzigo, kandi nkabeyeho ndikubyirinda .
\v 10 Kubera ukuri kwa Kristo kuri muri nyowe, ngambye ko ntawe ukapine kunyaka uko kwirita mu bice byose bya Akaya.
\v 11 Kuki si? Ni uko si ntabakundaga? Imana yonyine irabyiji!
\v 12 Ariko ndigukora kandi ndagumye ndigukora guco kugira ngo nkureho urwitazo, here kubaho abamerie nga twewe mu bintu barikwiratira.
\v 13 Abantu ngabo n'intumwa z'ububeshi, ubakozi bi mbandi, bigiraga intumwa za Kristo .
\v 14 Kandi ndo ibyo bitangeje, kuko shetani wonyine yiyitaga malaika w'umutaga.
\v 15 Ndo ari bishasha rero ko abakozi be bihindura abakozi b'ukuri. Umwisho gwabo ni guhwana hamwe n'ibikorwa byabo .
\p
\v 16 Mbisubiyemo rero. Here kugira uwo kundeba ngaho ndi umuntu wasarire, mbeye ari ko guco murikundeba ng'umupfapfa, munyakire kugira ngo na nyowe nirate.
\v 17 Ibyo ndikugamba, niyemeje ko na nyowe mfite ukuri ko kwirata, ndo mbigambye ngaho ari igambo ry'Umwami, ariko ni ngaho ndikubigamba m'ubupfapfa.
\v 18 Kuko habeye hariho abantu akangari biratiraga m'umubiri na nyowe ndabishobweye.
\v 19 Kuko mwihanganiraga k'ubushake abapfapfa, mwewe muri abanyebwenge.
\v 20 Umuntu abeye abagize abatumwa, akabamira, habeyeho urikubifatira, habeyeho urikubasuzugura, habeye hariho uri kubanoba, muramwemeraga.
\v 21 ndikumwara ndikubigamaba kuko naberetse intege nkeya, ariko, ico umuntu yopima gukora, ndikugamba nk'umupfapfa, na nyowe nzabikora .
\v 22 Mbese si n'Abaheburayo na nyowe ndiwe, n' Abaisraeli si? na nyowe ndiwe. N'abazewe na Abrahamu si? na nyowe ni guco.
\v 23 N'abakozi ba Kristo? Ndikugamba nk'umuntu warenze imipaka. Ndushijeho: mu kazi ndabarushije, mu gukubitwa, ndabarushije, mu gufungwa ndabarengeje. Kenshi nari ndi hafi yo gupfa .
\v 24 Gatanu Abayuda bankubise ibiboko mirongo ine ugakuraho kimwe.
\v 25 Gatatu bankubitishije imizo, rimwe natewe amabuye, gatatu narazamye, namarire umusi gumwe n'ijoro mu cobo kireyi cane.
\v 26 Ibihe byinshi m' urugendo nageze igihe co gupfira mu ngezi, nagwiye mu maboko g'abasambo, nagwiye mu kaga gatewe n'abantu b'iwacu, abapagani, ingezi, kandi hafi yo kwicwa n'abene wacu b'ibinyoma.
\v 27 Nabeye mu kazi no mu ngorane, ibihe byinshi ndo nasinziraga, inzara n'imyota ndabyiji, kenshi ndo naryaga, imbeho no kwambara busha nabimereye.
\v 28 Kandi, ndagambire ibindi, nahetse imizigo iremereye buri musi y'amagambo go mu makanisa.
\v 29 Ni nde ubuze ingufu kugira ngo na nyowe mbure ingufu " ni nde si wagushije umuvukanyi kugira ngo na nyowe nere kuguma gusha ?
\v 30 Mbeye nkwiriye kwirata, nkahore ndikwiratira ibyo kubura ingufu kwa nyowe.
\v 31 Imana y'Umwami Yesu, ariwe Se, ishimwe ibihe ryose, kandi yijiko ndo ndikubesha .
\p
\v 32 Igihe nabaga ndi i Damasiko, umutegetsi hasi y'umwami Areta yaracungishije umugi w'aba i Damasiko ngo bamfate.
\v 33 Ariko banshije mu gitukuru, banteremushiriza mu dirisha barantorokesha, ndanyururuka, mva mu ntoki zabo.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Mundeke nirate naho ntaco bimariye. Ariko mundeke ngaruke kubyerekeye ibyo kwerekwa no kufunulirwa biviye k'Umwami.
\v 2 Nyiji umuntu umwe muri Kristo, wapandishijwe hashije imyaka cumi n'ine, yagejejwe mu juru rya gatatu, niba yari ari m'umubiri gwe ndo nomenya, abeye yari ari hanze y'umubiri gwe, ndo mbyiji. Imana yonyine niyo ibyiji .
\v 3 Kandi nyiji umugabo ( Nimba yari ari m'umubiri cangwa nta mubiri, Imana irabyiji ).
\v 4 Yarapandishijwe agera muri paradizo, kandi yumvihije amagambo gatasobanutse go atemerewe kumenyesha abantu.
\v 5 Uwo niwo ngombye kwishimira, ariko nyowe nangire kwirata, uretse kubera ingufu nkeya za nyowe .
\v 6 Kuko iyo ndenda kwirata ndo nari kuba ndi umupfapfa, kuko narikuba ndikugamba ukuri, ariko mbabyibijije ukuri kugira ngo hatekubaho umuntu umbara ngaho har'ico ndico kuruta ikiri muri nyowe cangwa si ico arikunyendera.
\v 7 Kandi kugira ngo nere kujwiramo ikiburi kubera ububonere bw'uko kubonekerwa, malaika wa shetani yanshije m' umubiri umushubi ngo mbone kuyungururwa no kumbuza kwipandisha .
\v 8 Gatatu nasabye Imana ngo agukuremo, agunkize.
\v 9 Nuko arambwira ngo: Ubuntu bwa nyowe buraguhagije kuko ingufu za nyowe ziyerekanaga mu kubura ingufu kwa nyowe. Kubera ibyo nkabeye ndikwishimira mu ngufu nkeya kugira ngo ingufu za Kristo zingumyemo.
\v 10 Nico gitumaga nshimishwaga n'ingufu nkeya, mu bihe byo guhemurwa, imibabaro, kurengana, n'amateso kubwa Kristo, kubera ko iyo mbuze ingufu, niho nkomezwaga nkagira ingufu zirenze.
\p
\v 11 Mbeye naburire ubwenge ni mwewe mwatumye, ni kubera mwese, nari ngombye gushimirwa, kuko ndo nababereye ukinnyeteri kandi za ntumwa zikomeye cane ndo zandushije naho bandebaga ngaho ntaco marire.
\v 12 Ubuhamya by'ubutumwa bwa nyowe bwamenekeye hagati yanyu igihe mwihanganiraga ibigeragezo byose, ibimenyetso, n' ibitangaza n'imirimo ikomeye cane.
\v 13 Ni mu biki mutafashwe neza nk'izindi kanisa, atari uko ndo nababereye umuzigo? Mumbarire iryo kosa .
\p
\v 14 Murebe, ubwa gatatu ndi tayari kwija iwanyu. Ndo nkababere umuzigo kuko ndo nkeneye ibyanyu, ahubwo ni mwewe ndigushaka. Kuko ndoo bikwiriye ngo abana babe aribo bakusanyiriza ababyeyi, ahubwo ababyeyi nibo bagomba kubikorera abana.
\v 15 M' uruhande rwa nyowe nkakore iyo bwabaga, nkitange ntasunistwe kandi nzitangira ubuzima bwanyu, ndikubakunda kurushaho, urukundo rwanyu kuri njewe rugume kugabanyuka .
\v 16 Yego rero, ddo nabaremereye, ariko nk'umuntu ufite ubwenge, narabafashe mu buryarya bwanyu.
\v 17 None si hari ifaida nababoneyeho, nyuriye mu wariwe wese nabatumiye?
\v 18 Natumye Tito iwanyu, kandi yazenye na mwene data. None si Tito harico yabasabire? None si imyifatire yacu ndo ari imwe, kandi tukaba turigukurikira intambwe zimwe ?
\p
\v 19 Muhoraga murikubona ko tushakishaga inzira zo kwiboneza hambere y'Imana. Muri Kristo tugambaga ibyo byose bakunzi hambere y' Imana muri Kristo kugira ngo tubakomeze .
\v 20 Kuko ndigutinya ko igihe nkayije iyo nkabasange mumerire ukundi, uko ndikwenda na nyowe mukambona uko mutifuzaga. Ndigutinya kubasanga mu ntonganyi, mu shari, m' umujinya, gutandukana, gusebanya, kubesherana, kwishira hejuru no kuvurugana.
\v 21 Ndigutinya ko igihe nkayije iyo, Imana ya nyowe itazongera kunchisha bugufi hambere yanyu. Kandi ikambuza kuririra abakomeje ibyo hambere, kandi bakaba batarihannye ibibi, ubusambanyi no kutumvikana bishizemo.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Ndikwija iwanyu ubwa gatatu. Ibibazo byose bikakirizwe hambere y'amagambo g' abavukanyi babiri cangwa batatu.
\v 2 Igihe nabaga ndi iwanyu ubwa kabiri, nagambye ko, naho ntariho none ndabigambye hambere y'igihe ko abo babakorire ibyaha hambere kandi n' abandi bose ko, mbeye ngarutse iwanyu ntawe nkababarire .
\v 3 Kuko mwenda kumenya ko Kristo angambiragamo, we udafite intege nkeya hambere yanyu ariko akaba afite ingufu hagati yanyu.
\v 4 Kuko yabambiwe afite ingufu nkeya, ariko buno ariho kubera ingufu z' Imana. Na twewe rero turi abanyantege nkeya muri we ariko tukabeho nawe ku ngufu z'Imana kugira ngo tubakorere .
\v 5 Mwicunguze rero kugira ngo mumenye koko ko mwizeye, kandi mwigerageze mwewe mwenyine, ndo mwiji uko Kristo ari muri mwewe? Kiretse mubeye mudakwiriye.
\v 6 Kandi niringiye ko, mukamenye ko twewe nta n'umwe utugayaga .
\v 7 Ariko turigusaba Imana, here kugira ikibi mukora ariko tuboneke ngaho twemeye, ariko kugira ngo dukore ibiboneye kandi na twewe tube ngaho twagawe.
\v 8 Kuko nta ngufu dufite ngo turwanye ukuri, ingufu dufite ni z'ukuri .
\v 9 Twishimaga tuburire ingufu mwewe muzifite. Kandi turigusaba ko mwoba ababoneye kabisa.
\v 10 Nico gitumye mbandikiye bino bintu ndi kure yanyu kugira ngo mbeye ndi na mwewe ndaba nakoresheje ubushobozi, nkurikije ubutware nahewe n' Imana kugira ngo mbubake aho kubashenya .
\p
\v 11 Ahasigeye, mwibere m'ubyishimo, mwibere ababoneye, muhumurizane, mugire ibitekerezo bimwe, mubane mu tuze, Imana y'urukundo, ni y' ituze ikabane na mwewe.
\v 12 Muhoberane ng' intungane
\p
\v 13 Intungane zose zirikubaramutsa.
\v 14 Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo, urukundo rw'Imana n' ubumwe bw'Umwuka Guboneye bibane na mwewe mwese .