rw-x-kinyabwisha_reg/45-ACT.usfm

1319 lines
119 KiB
Plaintext

\id ACT
\ide UTF-8
\h Imirimo z'intumwa
\toc1 Imirimo z'intumwa
\toc2 Imirimo z'intumwa
\toc3 act
\mt Imirimo z'intumwa
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Teofile, nagambye mu gitabo ca nyowe co hambere kubyo Yesu yatangiye gukora no kwigisha
\v 2 kugeza igihe yajenywe mu juru, amarire kwerekeza abanafunzi bo yari yaricaguriye kuby'Umwuka Guboneye.
\v 3 Amarire guteswa, yabiyeretse ari muzima, arikubereka ibimenyetso akangari, yabiyeretse imisi mirongo ine, arikugamba ibintu byerekeye ubwami bw'Imana .
\v 4 Nguko yari yakeye hamwe nabo, yabategekire ngo bere kugendera i Yerusalemu, ariko ngo barindirire ico Se yabaraganiye, ico yababwiye ngo:
\v 5 Kuko Yohana yabatizaga n'amazi, ariko mwewe mu misi mikeya mukabatizwe m' Umwuka guboneye
\p
\v 6 Nuko intumwa zbeye zihuriye hamwe ziramubaza ngo: Mwami, nico gihe si ukashire ho ubwami bwa Israeli.
\v 7 Arabasubiza ngo: Ndo bibareba kumenya igihe cangwa umwanya go Data yapangire k'ubwo ubutegetsi bwe.
\v 8 Ariko, mukahabwe ingufu, Umwuka Guboneye ni gubijaho, mukabe abadimwe bo kuntangaza i Yerusalemu, i Yudea hose, n'i Samariya, no ku mwisho gw'isi .
\v 9 Yabeye amarire kugamba ibyo, arapandishwa barikumureba, niho igiho byamuhishe bate kumureba tena.
\v 10 Babeye bagitumbiye cane mu juru uko agiye, hija abagabo babiri bambeye imyenda y'umweru barababonekera,
\v 11 Baragamba ngo: Mwewe bagabo b'i Galilaya, kubera ki muhageze muri kureba mu juru? Uwu Yesu upandishijwe mu juru akuwe hagati yanyu akagaruke nguko mumubwenye agiye mu juru .
\p
\v 12 Nuko basubira i Yerusalemu, kuri gwa musozi gwitwa ugwa Mizeituni gwari hafi ya Yerusalemu, hari hari nk'urugendo rw' umusi gw' isabato.
\v 13 Bamarire kuhagera, bagenda mu chumba co hejuru kubera niho bahuriraga. Hari hariho, Petro, Yohana, Yakobo, Anderea, Filipo, Tomasi, Baritolomayo, Matayo, Yakobo muhungu wa Alfayo, Simoni Umuzeloti, na Yuda muhungu wa Yakobo.
\v 14 Bose bari m' ubumwe, baberaga mu gusaba, hamwe n'abagore, na Mariya mama wa Yesu n'abavukanyi ba Yesu .
\p
\v 15 Muri ico gihe, Petro yahagurutse hagati y'abavukanyi be, umubare gw'abantu bari bahari n'ijana na makumi abiri. Aragamba ngo:
\v 16 Bagabo bavukanyi, bigombye ko ibyoUmwuka Guboneye gwagambye mu kanwa ka Daudi, ku byerekeye Yuda, wayije hambere y'abayijire gufata Yesu bishohwera .
\v 17 Yabaga ari umwe muri twewe, twari dufatanije guno murimo.
\v 18 Wuno mugabo amarire kugura umurima guturutse ku mushahara gw'icaha, yagwiye, arapasuka, ubura bwose buturumbuka mu nda.
\v 19 Abatuye i Yerusalemu bose babyumvishije. Hanyuma ugo murima bagwise mu ngambo yabo Akeldama birikugamba ngo: Umurima gw'amaraso .
\v 20 Kandi byandikirwe mu Zaburi ngo: Aho atuye hakabe ubutayu kandi here kugira umuntu ukahature! Uwundi ari we ufata ifasi ye .
\p
\v 21 Bigobye rero ko umwe mwabo bagabo bakomeje kuduherekeza ibihe byose Umwami Yesu yabanaga na twewe.
\v 22 Kuva k'umubatizo gwa Yohana, ukageza aho yapandishijwe yakuwe muri twewe hari umwe ushobweye kuba umudimwe wo kuzuka kwe.
\v 23 Bacaguwa babiri: Yosefu witwaga Barsaba bahimbaga Yusito, na Matiasi .
\v 24 Basabye barikugamba ngo: Mwami, weho umenyaga ibiri mu mitima y'abantu, ducagurire hagati ya bano babiri uwo urikwenda.
\v 25 Kugira ngo afate ifasi muri guno murimo g'ubutumwa go Yuda yaretse akagenda ahantu ha wonyine.
\v 26 Bakoze ubufindo, ubifindo bugwiye kuri Matiasi, bamubara nawe muri za ntumwa cumi n'imwe .
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Umunsi gwa Pentekosite gugerire, bose bari hamwe m'umwanya gumwe.
\v 2 Mu kanya ka vuba haturuka mu juru umuyaga guri guhuma cane, gujwira mu nzu bari bikeyemo.
\v 3 Indimi zisana n'indimi zo m'umuriro zabonetse kuri buri muntu wari ari aho k' uburyo buri tofauti.
\v 4 Bose bayujujwe Umwuka Guboneye, batangira kugamba izindi ndimi, nguko Umwuka gwabaheye kwisobanura .
\p
\v 5 Aho i Yerusalemu habaga Abayuda bahatuye, abantu bakundaga Imana, bo mu moko gose gari hasi y'ijuru.
\v 6 M'uruyombo rwinshi rwahabeye, abantu kangari batangeye kubera ko bumvaga barikugamba buri muntu mu gambo ye.
\v 7 Bose bari bahari batangeye kandi barishima. Hanyuma batangira kugambana ngo: Bano bose barikugamba bose si ndo ari abo muri Galilaya ?
\v 8 Ni buryo ki si turikubumva mu ngambo zacu, ingambo zacu za kavukire?
\v 9 Aba Pariti, Abamedi, Abaelamu, abatuye i Mesopotamiya, abi Yudeya ni Kapadokia, i Ponto ni Azia,
\v 10 Frigiya ni Pamufiliya, Misri na herekeye Libia hafi y'i Kurene, n'abari baturukire i Roma.
\v 11 Abayuda na abanya mahanga, Abakreti n'Abarabu nabo ngo: turi kubumva bari kugamba mu ngambo z'iwetu zirigutangaza ibitangaza by'Imana ?
\v 12 Bose bari bahari batangeye, babura uko batekereza, batangira kwigambisha ngo: Bino si bigambye ki?
\v 13 Ariko abandi bakabaseka barikugamba ngo: Bamarire gusinda.
\p
\v 14 Nuko Petro arahagarara hamwe n'abandi cumi n'umwe, aragamba n'ijwi rireyi arikubabwira ngo: Mwewe bagabo b'i Yudeya, na mwewe mwese muberaga i Yerusalemu, mumenye bino, mufungure amatwi, mwumve amagabo ga nyowe!
\v 15 Bano bantu ndo basinze nguko murikubitekereza, kuko ari isaha ya gatatu yo k'umutaga.
\v 16 Ariko bino n'ibyo imbuzi Yoweli yagambye ngo:
\q
\v 17 Mu misi yo hanyuma Imana irikugamba ngo: Nkanyanyagize Umwuka gwa nyowe ku bantu bose; abahungu banyu n'abahara banyu bakababwire ibigiye kwija, abasore banyu bakerekwe, noho abasaza bo muri mwewe bakerekwe mu ndoto .
\q
\v 18 Nkaminjagire Umwuka gwa nyowe ku abaja n'abajakazi ba nyowe, nabo bakahanure.
\q2
\v 19 Nkayerekane ibitangaza hejuru mu juru, n'ibimenyetso ku si, amaraso, umuriro, n'umwotsi guri guchumba .
\q
\v 20 Izuba rikahinduke umuyobe, ukwezi gukasane n'amaraso, umusi mukuru kandi gukomeye g'Umwami gutari gwagera.
\q
\v 21 Umuntu wose ukahamagare izina ry' Umwami akakizwe .
\p
\v 22 Mwewe bagabo b'Isiraeli mwumve amagambo ndikubabwira! Yesu w' i Nazareti, wuno muntu Imana yabatangarije mu nzira z'ibitangaza n'ibimenyesto yakoreye hagati muri mwewe, nguko na mwewe mubyiji.
\v 23 Uwo muntu, yatangirwe nguko Imana yabitegwiye hambere, mwamubambye, mwamwishe, mwamushije mu maboko g'abapagani.
\v 24 Imana yamuzuye, yamukuyeho imapingu g'urupfu, kuko ndo byari bishobotse ko agumya gufungwa nago .
\v 25 Kuko Daudi yagambye ibyerekeye Yesu ngo: Nabwenye Umwami hambere ya nyowe, ari iruhande rwa nyowe, kugira ngo nere kunyeganyega.
\q
\v 26 Nuko rero umutima gwa nyowe gujwiyemo ibyishimo, ururimi rurishimye n'umubiri gukahoremo ibyiringiro .
\q2
\v 27 Kuko ndo ukareke umutima gwa nyowe ngo gugende ikuzimu, kandi ndo ukatange uwizeye wawe ngo abore.
\q
\v 28 Watumye menya inzira y'ubuzima, ukanyujwizemo ibyishimo mu maso ga wowe .
\p
\v 29 Bene data, nda womfunga umunnwa ngo mbure kubabwira ndafite ubwoba, ibyerekeye Sogokuruza Daudi wapfiye agahambwa, kandi ikaburi ye na buno iracariho.
\v 30 Yabaga ari imbuzi yari yiji ko Imana yamuraganiye ko mu muryango gwe hakavemo ukamusimbure k' ubwami.
\v 31 No kuzuka kwa Kristo kwategwiwe, kugamba ko atakahere ikuzimu n'umubiri gwe gutakabone kubora .
\v 32 Uwo Yesu Imana yapandishije, twese turi abadimwe bo kubyemeza.
\v 33 Amarire gupandishwa mu juru, yashijwe m'uburyo bw'Imana, hanyuma Se yamuheye Umwuka Guboneye guturutse ku Mana, ugo yaraganiye abantu no kugubanyanyagizaho, nigo murikureba buno no kugumva .
\v 34 Kuko Daudi ndo yagendire mu juru, ariko yagambye ngo: Umwami yabyiye Umwami wa nyowe: icara m'uburyo bwa nyowe,
\q
\v 35 kugeza aho nkashirire abanzi bawe mu si y'ibikandagizo bya wowe.
\p
\v 36 Inzu yose ya Isiraeli ikamenye neza ko Yesu mwagambaniye, Imana yamuheye ubwami kandi ko yamugize Kristo .
\p
\v 37 Bamarire kumva ago magambo bose batangeye, babajije Petro n'izindi ntumwa ngo: Bavukanyi dukore ki?
\p
\v 38 Petro arabasubiza ngo: Mwihane mwese buri muntu abatizwe mu zina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha kandi mukabone impano z'Umwuka Guboneye.
\v 39 Kuri mwewe ikababere indagano, ku bana benyu, ku abari kure, no ku bantu akangari bo Imana ukahamagare .
\v 40 Yagambire agandi magambo go kubemeza no kubakomeza ngo: Ni mwikize n'abantu ba kino gihe.
\v 41 Abayemeye ago migisho ga Petro babatijwe; ugo musi, abantu karibu ibihumbi bitatu byongejwe ku umubare gw'abanafunzi.
\v 42 Bagumyaga kwita ku migisho g'intumwa no gufashanya hamwe, bakamanyura umutsima, kandi bagasenga .
\p
\v 43 Abantu bose bagira ubwoba, babwenye ibitangaza n'ibimenyetso intumwa zakoraga.
\v 44 Abizeraga bose bari mu mwanya gumwe bafatanyije byose.
\v 45 Bagurishaga imirima yabo n'ibindi bintu byabo, bakagabana ibyo bakuyemo bakurikije ubukene bwa buri wose .
\v 46 Umusi k' ugundi bahoraga bariguhurira mu Kanisa, bakamanyagura umutsima muri buri nzu, bakasangira bafite ibyishimo kandi bicishishije bugufi.
\v 47 Babaga bariguhimbaza Imana kandi abantu bose babishimiraga. Buri musi Umwami yongeraga umubare gw' ababaga barigukizwa .
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Petro na Yohana baratarama bagiye gusenga ku kanisa saa kenda.
\v 2 Hari hariho umuntu wavutse ari ikirema, bamuhekaga bakamushira ku muryango gw'i Kanisa, gwitwaga Mwiza, kugira ngo asabirize amakuta ku abinjiraga mu kanisa.
\v 3 Uwo muntu arebye Petro na Yohana benda kwinjira abasaba amakuta .
\v 4 Petro na Yohana baramutumbira cane, hanyuma Petro aramubwira ngo: Turebe.
\v 5 Uwo mugabo arabareba cane, yari yiji ko hari ico benda kumuhereza.
\v 6 Nuko Petro aramubwira ngo: Ndo mfite makuta, ifeza cangwa izahabu, ariko ico mfite ndakiguheye. Mu zina rya Yesu Kristo w' i Nazareti, haguruka wigendere .
\v 7 Petro yamufashe ukuboko kw'ibugabo aramuhagurutsa. Muri ako kanya, ibikandagizo bye n'ubugombamburi bwe burakomera.
\v 8 Nuko arabaduka arahagarara, atangira kugenda. Yinjira hamwe nabo mu kanisa, arikugenda, arigusimbukasimbuka no gusingiza Imana .
\v 9 Abantu kangari bamubwenye arikugenda kandi arigushima Imana.
\v 10 Bamenye ko ari wa wundi wicaraga ha muryango mwiza arigusabiriza amakuta, baratangara cane, barebire ibyamubeye ho .
\p
\v 11 Uwo muntu yanga kuva hamwe na Petro na Yohana. Nuko abantu kangari bija barikubasanga, ku baraza ryitwa irwa Salomo barigutangara cane.
\v 12 Petro abibwenye, abwira abo bantu ngo: Bagabo b' Isiraeli ni kuki mwatangajwe na bino? Ni kuki murikudutumbira cane ngaho ari twewe twabikorire ku ngufu zacu? Byabeye kubera kubaha Imana kwacu gutumire wuno muntu atambuka .
\v 13 Imana ya Aburahamu, ya Isaka ni ya Yakobo, Imana ya basogokuruza, yaheye icubahiro umugaragu we Yesu, uwo mwatanze mukamuhakana hambere ya Pilato, kandi we yari yapanze kumurekura.
\v 14 Mwihakanye uwo uboneye akaba n'intunganye maze mu cimbo ce mwasabye ko barekura umwicanyi .
\v 15 Mwayishe Utangaga ubuzima, ariko mumwajijwe nuko Imana yamuze, kandi turi abadimwe bo kubitangaza.
\v 16 None kubera rero kwizera izina rye, uwo mugabo mubwenye kandi wo mwiji yahewe ingufu. Kwizera kwa wuno mugabo niko gutumire akira kandi mwewe mwenyine murikubyirebera.
\v 17 None rero, bavukanyi, nyiji ko mwewe n'abatware banyu mwakorire ibyo mutiji.
\v 18 Ariko Imana yatumye biba guco ikurikije uko yari yaratumye imbuzi ko Kristo yari ari agomba kubabazwa .
\v 19 Mwihane rero, kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byenyu bifutwe; habeho ibihe byo kwishima,
\v 20 biturutse k' Umwami, kandi aboherereze Yesu ariwe Kristo, wo yabatoranirije guturuka hambere .
\v 21 Uwo niwe ijuru rigombye kwakira kugeza igihe Imana ikahindure byose bishasha, nguko yabigambye kera ikoresheje akanwa k' imbuzi ze zitungenye.
\v 22 Musa yagambye ngo: Umwami Imana yacu akabatumeho imbuzi imerire nga nyowe, ikomotse muri mwewe, muzumvire ibyo akababwire byose.
\v 23 Umuntu wose utakamwumvire akakurweho no gucibwa mu bantu .
\v 24 Imbuzi zose zikurikiranye uhereye kuri Samueli n' abijire hanyuma ye, baburiraga ibikabe mu zino misi.
\v 25 Muri abana b' imbuzi kandi muri abana b' indagano, iyo Imana yaraganiye ba sogokuruza, igihe yabwiye Aburahamu ngo: m' urubyaro rwa wowe niho amoko gose gakahabonere imigisha.
\v 26 Kuri mwewe ubwambere, Imana imarire kuzura Umukozi wayo, yamutumye kubagisha, kandi ngo buri wose areke mu bikorwa bye bibi .
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Petro na Yohana babeye barikugambana n'abantu, abatambyi, n'umuzamu w' i kanisa n' Aabasadukyo barija,
\v 2 Bari birakaje cane kubera ibyo bari barikwigisha abaturage, barigutangaza ko abapfuye bakazuke barigutanga umufano gwa Yesu.
\v 3 Barabafata babatera mu pirizo kuko bwari byije.
\v 4 Ariko, abantu akangari mu bari bumvishije ibyo bari barikugamba bemera Yesu, umubare gwa bamwemeye gugera ku bihumbi bitano .
\p
\v 5 Bukeye, atatware babaturage nabakuri n'abakarani bateranira i yerusalemu.
\v 6 Basanze Ana umutambyi mukuru, Kayafa, Yohana, Alexandere, nabo m' umuryango g" umutabwi mukuru bose.
\v 7 Bazana Petro na Yohana hagati yabo, barababaza ngo: Mukoreshaga izihe ngufu cangwa mu zina rya nde mwakorire biriya ?
\v 8 Nuko Petro yujwijwe Umyuka Guboneye, yagambye ngo: Bakuru b' abantu na mwewe bakuru b'Israeli,
\v 9 Kubera ko twakujwe kubazwa ibyiza uyu muntu yakorewe n' uburyo yakizeho, mumenye mwese,
\v 10 na mwewe mwese bantu b' Isiraeli mubimenye kubwiryo zina rya Yesu Kristo wi Nazareti uwo mwabambwe Imana ikamuzura mu bapfuye, ni mur' iryo zina uwu muntu ahagaeze hambere yangu ari muzima .
\v 11 Yesu niwe Buye abubatsi bateye, ariko n' iryo ryabeye iryo gukomeza inzu.
\v 12 Nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ndarindi zina musi y' ijuru abantu bahewe ngo bakirizwemo .
\p
\v 13 Babonye ukuntu Petro na Yohana bagamba bashijemo ubwoba, birabatangaza cane, kuko bari babiji nk'abantu batayigire, b' injiji; ariko bibuka ko babenye na Yesu.
\v 14 Babwenye uwo muntu akijijwe, ahagararanye nabo babura ico basubiza.
\v 15 Ariko bamerire gutegeka intumwa gusohoka mu tribunali, bagambanye hagati yabo ngo:
\v 16 Tugenze gute bano bantu? Byijwi neza n'abatuye i Yerusalemu ko bano bantu bakorire igitangaza natwe ndo twobihakana.
\v 17 Ariko, kugira ngo guno mwaze gudakwizwa m'ubantu tubatere ubwoba batere kugamba tena ikintu muri iryo zina.
\v 18 Babakuye, barababuza kugamba no kwigisha mu zina rya Yesu .
\v 19 Petro na Yohana barabasubiza barikubwira ngo: mutubwire mwewe mwenyine; tubatinye, cangwa tumvire Imana;
\v 20 Kuko ndo dushobweye kureka kugamba ibyo twabwenye n'ibyo twayumvishije .
\v 21 Bamarire kabagira inama, babarekuye. Ndo bari bashobweye kubana, kubera ko abantu bose bari bagushira hejuru Imana kubyo yabakoreye.
\v 22 Kuko uwo muntu wari wakijijwe uburwayi mu bitangeje yari arengeje imyaka mirongo ine .
\p
\v 23 Bamarire kurekurwa basanze bira babo, barabasobanurira ibyo abatambyi bakuru n' abazehe bababyiye.
\v 24 Nabo bamarire kubyumva bashije hejuru amajwi gabo bari hamwe barikugamba ngo: Mwami wowe waremye amajuru, ubutaka, n'ikivo n'ibirimo byose.
\v 25 Ni wowe watumye Umwuka Guboneye kugambisha akanya k' umukozi wawe sogokuruza Daudi, kuki abantu bijwiyemo ububi, kuki abantu barigupanga ibintu bya busha ?
\q
\v 26 Abami bisi barahagurutse n'abatware bayo biyunze hamwe ngo barwanye Umwami, nuwo yasize amavuta.
\p
\v 27 N'ukuri, Herode na Pensiyo Pilato hamwe n'abanyamahanga n'Abisiraeli bose bateraniye muri guno mugi, barikwiyunga ngo barwanye Umugaragu wa wowe Yesu uwo wasize amavuta.
\v 28 Bihujije gukora imipango yawe yakozwe n'inama yawe n'amaboko yawe wari warabiteguye kuva kera kose .
\v 29 None, Mwami, reba ibikangisho byabo, uhereze abakozi bawe kugamba ibyawe batari gutinya.
\v 30 Urambure ukuboko gukizaga indwara, ukore ibitangaza, utange ibimenyesto mu zina ry'umugaragu wawe utungenye Yesu.
\v 31 Bamarire gusaba, aho bari bahuriye haratingita; bose bujwira Umwuka Guboneye. Hanyuma bagamba igambo ry'Imana bashijemo ubwoba .
\p
\v 32 Abantu kangari bemeye, bose bari bahujije umutima, n'imipango. Ntanumwe wagamba ko ico atunze ari ice wonyine, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.
\v 33 Intumwa zatangeje n' ingufu nyinshi kuzuka k' Umwami Yesu n' Ubuntu bwinci bwabeye kuri bose .
\v 34 Kuko muribo ntawari uburire ico akenye: Abari bafite imirima cangwa amazu barabigurishaga, bakazana amakuta kubwo bagurishije.
\v 35 Bakabizanira intumwa; bakabigabira abantu bakurikije ubukene bafite .
\p
\v 36 Yosefu, wahimbwe n'intumwa Barnaba, risobanuye ngo: " Uremaga abandi agatima ", umulewi wavukiye i Kipuro,
\v 37 yagurishije umurima gwe, azana amakuta, agashira Ku bikandagizo by' itumwa.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Ariko umugabo witwaga Ananiya n' umugore we Safira bagurisha umurima gwabo,
\v 2 Bahisha inusu y' ibeyi, umugore we abyiji azana igice kimwe agiha intumwa .
\v 3 Petro aramubaza ngo: Anania, kubera ki shetani yujwiye umutima gwawe no kugutuma kubesha Umwuka guboneye, ukibikira inusu y' umurima gwawe?
\v 4 Mbesi umurima si gwari ugwa wowe utari wagugurisha? Kandi Hanyuma yo kugugurisha, amafaranga si gari ari agawe? Niki catumye utekereza gukora guco? Ndo ari abantu wabeshe ahubwo wabeshe Imana.
\v 5 Anania, yumvishe ago ahumeka ubwa yuma, yitura hasi, arapfa. Ababyumvise bose bagira ubwoba.
\v 6 Nuko abasore barahaguruka bara mupfunyika bagenda kumuhamba .
\p
\v 7 Hashije ng' amasaha atatu, umugore we arinjira ariko atiji ibyabeye.
\v 8 Petro aramubaza ngo: Mbwire, rino niryo beyi mwagurishijemo umurima? Umugore arasubiza ngo: Ingo
\v 9 Petro aramubwira ngo: N' iki kibateye ngo mugire inama imwe yo kugerageza Umwuka g'Umwami? Reba, abaviye guhamba umugabo wawe bari k' umuryango, nawe barakujana.
\v 10 Ako kanya Safira amugwa hambere arapfa. Abasore binjiye basanze yapfiye, maze bajana umubiri gwe baguhamba hambavu y' umugabo we.
\v 11 Ubwoba akangari bufata ihuriro ryose nabumvishije ibyabeye .
\p
\v 12 Ibitangaza n' ibimenyetso akangari byagumye kubaho binyuriye mu maboko g'intimwa. Bahuriraga bose ku baraza rya Salomo.
\v 13 N' abandi bose nta numwe wihujije nabo, ariko abantu barabashimanaga cane .
\v 14 Umubare gw' abizeye Umwani; abagabo n' abagore, gwariyongereye cane.
\v 15 k' uburyo bazanaga abarwayi mu mi genderano, bakabashira mu mariri no mu gombyi, kugira ngo igihe Petro arahatira igicucu ce kigere kuri bamwe muri bo.
\v 16 Abantu kangari baturutse mu mugi zizungurutse Yerusalemu, bazanye abarwayi n'abarimo ibizimu, bose bagakira.
\p
\v 17 Umutambyi mukuru n'abagenzi be bose bo mu cama c' Abasedukayo, bahagurutse, bujwiyemo ishari.
\v 18 Bafashe intumwa, babashira mu pirizo ya bose .
\v 19 Ariko malaika w'Umwami, agafungura urugi rw' iprizo mu joro, abakuramo, arababwira ngo:
\v 20 Mwigendere, muhagarare mu kanisa, mubwire abantu ibyerekeye buno buzima.
\v 21 Bamarire kubyumva binjira mu gitondo kare kare mu kanisa batangira kwigisha. Umutabyi mukuru n'abagenzi be barija, bakuza abajuji n'abakuru b' imiryango ya Israeli babatuma kuvana intumwa mu pirizo .
\v 22 Abatumwe kubazana bageze mu pirizo ndo babasanzemo. Baragaruka, barababwira ngo:
\v 23 Twasanze ipirizo rikingirwe n' abazamu bahageze k' umuryango, ariko tumarire gufungura nta muntu twabwenyemo .
\v 24 Bamarire kumva ago magambo, umutware w' abazamu b' ikanisa n'abakuru bo mu batambyi birabayobera barikwibaza ibyenda kwija.
\v 25 Nuko umuntu arija arababwira ngo: Murebe, ba bagabo mwashije mu pirizo, bari mu kanisa, bari kwigisha rubanda .
\v 26 Uwo mutware agendana n' abarinzi, barabazana, ariko badakoresheje ingufu, kuko batinyaga abaturage ko babatera amabuye.
\v 27 Bamarire kubazana babashira hambere ya tribinali, umutambyi mukuru arababaza ngo:
\v 28 Ndo twababujije kwigisha muri iryo zina? None murebe mujwije izo inyigisho mu Yerusalemu, murikwenda kutumena ho amaraso guwo muntu !
\v 29 Petro n' intuma zindi barasubiza ngo: tugombye kubaha Imana kuruta kubaha abantu.
\v 30 Imana ya basogokuruza yazuye Yesu, wo mwayitire, mwamubambye k' umusaraba.
\v 31 Imana yamushije hejuru iburyo bwayo, ngo abe Umwami n'Umukiza w' Abisareli ngo babarirwe ibyaha.
\v 32 Turi abadimwe babyo, hamwe n' Umwuka Guboneye uwo Imana yaheye abamwunviraga .
\p
\v 33 Bumvishije ago magambo umujinya gurasara benda kubita.
\v 34 Ariko Umufarisayo yitwaga Gamaliyeli umwalimu w' amategeko, wo abantu benshi bubahaga n' abantu bose, arahaguruka mu tribunali, ategeka ko basohora akanya gato intumwa .
\v 35 Arababwira ngo: Bagabo bo mu Israeli, mwitondere ibyo mwenda kugirira bariya bantu.
\v 36 Kuko hambere ya hano Teyuda, yatuguyemo arikugamba ko ari umuntu ukomeye, abantu amagana ane bamukurikiye. Bamwitire, abantu be bose batatanye, ibyo yari atangiye birayoyoka.
\v 37 Hanyuma ye hazutse Yuda w'umunya Galilaya mugihe ca risansema, yigira umuhuni, abantu kangari baramukurikira. Nawe baramwita, abaribamukurikiye baratatanya .
\v 38 Noneho, ndababwiye mwere gutwara ikintu bank bagabo, mubareke bigendere. Babeye ibyo barigukora biturutse mu bantu bikabomoke.
\v 39 Niba biturutse ku Mana koko ndo mukabisenye. Mwirinde, mwere kuba murikurwanya Imana .
\v 40 Niho bayemeye inama ye, bahamageye intuma, barazikubita, no kubazibuza kongera kwigisha mu zina rya Yesu, maze barazirekura.
\v 41 Intumwa ziva hambere ya tribunali zishimye ko zemerewe gusuzugurwa barikudyora izina rya Yesu.
\v 42 Buri musi, mu kanisa no mu mazu, ndo bareste kwigisha no kugamba umwaze gwa Yesu Kristo .
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Muri ico gihe, umubare gwa abanafunzi gurongezeka, ubwumvikane hagati y' Abayudi bagambaga Ikigriki n'abagambaga Ikiarameya burapunguka. Abagambaka Ikigriki babaga barigutomba ko abapfakazi babo ndo batabahangayikiyaga, ngo bahabwe ibyo kurya bya buri munsi uko bikwiriye .
\v 2 Abo banafunzi cumi n' ababiri bahamageye abantu kangari no kubabwira ngo: Ndo biboneye kureka Igambo ry' Imana ngo dutayarishe ibiryo.
\v 3 None rero, benedata, mucaguwe muri mwewe abagabo barindwi, abafite ubushuhuda buboneye bujwiye Umwuka Gunoneye bakore ugo murimo.
\v 4 Twewe, tukabe k'umurimo go gusaba no kwigisha Igambo ry'Imana .
\v 5 Iyo nama yashimishe iteraniro ryose. Bacaguwa Stefano umuntu wujwiyemo kwizera n'Umwuka Guboneye, Filipo, Porokori, Nikanoli, Timoni, Parmenasi, na Nikolao bo mu mugi gwa Antiokia.
\v 6 Babereka intuma, bamarire gusaba, babarambika aho amaboko .
\p
\v 7 Igambo ry' Imana rikomeza gukwira hose, umubare g' abanafunzi guriyongeza cane i Yerusalemu, n'abatambyi akangari barizera .
\p
\v 8 Stefano wari wujwiyemo ubuntu n' ingufu yakoraga nibitangaza bikomeye muri rubanda.
\v 9 Abantu bamwe bo mukanisa gitwa ababohowe abo muri Kureni no muri Alexandriya n' Abayahudi b'i Sisiriya ni Asiya bija gukora impaka nawe.
\v 10 Ariko ndo bashibweye kwipima k'ubwenge bwe n'Umwuka gwamuherezaga ibyo kugamba.
\v 11 Nuko baheye abantu rushwa ngo bagambe ngo: Twumvishe arikugamba amagambo go gutuka Musa n'Imana .
\v 12 Bahuruje abaturage, n' abakuru, n' abakarani, baramufata bagedana nawe ku tribunali.
\v 13 Niho bahagurukije abagabo bo kumutsindisha ububeshi ngo: wuno mugabo ndo ahwemaga gusebya m'umagambo ge Ahaboneye h' Imana n' amategeko.
\v 14 Twamwumvishije arikugamba ko Yesu w'i Nazareti akagushe i kanisa, agahindura imigenzi twahewe na Musa.
\v 15 Abari mu tribunal bose batumbiriye Stefano. Niho babwenye maso ge harikwerereza ngo mu maso ga malaika .
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Umutambyi mukuru yabajije Stefano ngo: Mbesi ibyo bakugambaho n'ukuri?
\v 2 Stefano aramusubiza ngo: Bavukanyi, na ba data, munyumve! Imana y' icubahiro yabonekeye sogokuruza Aburahamu, akiri i Mesopotamia, atari yimukira i Harani,
\v 3 iramubwira ngo: Va mu gihugu ca wowe no m'umuryango gwa wowe, ugende mu gihugo nkakwereke.
\p
\v 4 Nuko yaviye mu gihugo c' Abakalidaya agenda gutura i Harani. Hanyuma y' urupfu rwa se, Imana yamukuyeyo, yamujenye mu kino guhugo co mutuyemo buno.
\v 5 Imana ndo yamuheye umurima gwe muri ico gihugu naho kuhagarika ikirenge, ahubwo yamuraganiye kumuha kino gihugu, ngo kibe gakondo ke na abo akazare, kandi yari adafite umwana .
\v 6 Imana yamubwiye ngo: Naho abo ukazare bakahungire mu kindi gihugu mu gihe gikeya, bakatesekereyo, bakakoreshe imirimo y'agahato imyaka magana ane bakiri yo
\v 7 Ariko ngahane igihugo kikabakoreshe imirimo y'agahato. Hanyuma bakaveyo, maze bapfukame hambere ya nyowe aho hantu.
\v 8 Nuko Imana yaheye Aburahamu indagano yo gukatwa. Aburahamu amarire kubyara Isaka, k' umusi gwa munane yamukase. Isaka yazeye Yakobo aramukata, Yakobo yabikoreye basogokuruza uko bari cumi n'ababiri .
\p
\v 9 Basogokuruza bapfiriye ishari Yosefu, baramugurisha. Abamuguze bagiye kumugurisha mu Misri. Ariko Imana yabenye nawe, yamukujije ibibazo bye byose.
\v 10 Ahubwo yamuheye ubwenge no gukundwa na Farao, Umwami wa Misri wamugize umutegetsi w' igihugo n'urugo rwe ryose .
\p
\v 11 Hanyuma inzara yazutse hose mu Misri, no mu Kanani.
\v 12 Habeyeho umubabaro gukomeye, basogokuruza babuze ico barya.
\v 13 Yakobo yumvishije ko i Misri hariyo ingano, yatumyeyo basogokuruza ubwa mbere. Bagiyeyo ubwa kabiri, Yosefu yayimenyesheje Ku bavukanyi be. Niho Farao yamenye umuryango gwe.
\v 14 Yosefu yatumyeho Yakobo, se n' umuryango gwe gose. Bose bateremukiyeyo bari abantu mirongo irindwi n' abatanu.
\v 15 Yakobo yateremukiye i Misri, na niyo yapfiriye, na basogokuruza;
\v 16 Imibiri yabo yajenywe i Shekemu, bazihambye mu kaburi Aburahamu yari yagurire n'abene Hamori, i e wa Shekemu .
\p
\v 17 Igihe kigerire ngo bibe nguko Imana yabiraganiye Aburahamu,
\v 18 umuryango gwakuze kandi guriyongeza cane mu Misri kugeza Ku gihe uwundi mwami utiji Yosefu yayinjiye k'ubutegetsi.
\v 19 Uwo mwami yatesheje cane umuryango gwacu, yafashe nabi basogokuruza kugeza aho yabahatiriye guta abana babo ku gasi, kugira ngo bere kubaho .
\p
\v 20 Ico gihe nico Musa yavukiyemo. Yari ari aboneye mu maso g'Imana, Mandi yari amarire a amezi atatu arikurererwa mu nzu ya se. Hanyuma kigerire co kumugeza hanze,
\v 21 muhara wa Farao yamutoragwiye no kumucunga ng'umwana we .
\v 22 Musa yigishwijwe ubwenge bwose bwa Abanyamisiri, yagize ingufu mu ngambo no mu bikorwa.
\p
\v 23 Amarire imyaka mirongo ine umutima gwe gwamutumye kugenda gusura abavukanyi be b'Isiraeli.
\v 24 Abwenye umwe muri bo barikumugirira nabi yamutabeye, aramuhorera, yita uwo Munyamisri wabaga arikumusagarira.
\v 25 Yatekereje ko bene wabo bamenyeraho ko ari Imana yamutumye kubakiza no kuborokora. Ariko ndibashobweye kubyumva.
\v 26 Ugundi musi, yasangire ab'Isiraeli babiri barikurwana, yapimye kubumvikanisha arikubabwira ngo: Mweho bagabo mwe, muri abavukanyi; kuki murikubabazanya?
\p
\v 27 Uwachokozaga nabi mugenzi we asunika Musa, arikugamba ngo: Ni nde wakugize umutware cangwa umujuji wacu?
\v 28 Wenda kunyita nguko ejo wayishe wa munya Misri ?
\v 29 Musa amarire kumva ago magambo Musa aratoroka, yigendera gutura mu gihugo ca Midiani. Yabyariyeyo abahungu babiri.
\p
\v 30 Imyaka mirongo ine ishije malaika aramubonekera m' ubutayu by'u musozi Sinayi, mu gihuru kirikwaka umuriro .
\v 31 Musa yabibwenye aratangara, yenda kwegera ngo arena neza, yumva Umwami arikugamba ngo:
\v 32 Ndi Imana yaba sogokuruza, Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo. Musa, ahirima hasi yere kongera kureba .
\p
\v 33 Umwami aramubwira ngo: " Kuramo ibirato, kuko aho uhageze ari ubutaka butungenye.
\v 34 Nabwenye kubabara k'ubwoko bwa nyowe buri mu Misri, nayumvishije no gutaka kwabo, ndarindimutse kugira ngo mbarokore. None genda ndagutumye mu Misri .
\p
\v 35 Musa, uwo baribangire, barikumubaza ngo: Ni nde wakugize umujuji hagati yacu? Niwe Imana yatumye kubabera umuyobozi n'uwo kubakiza. yamutumye m' ukuboko kwa Malaika wari wamubonekeye mu ca gihuru.
\v 36 Niwe wabakuye mu Misri amarire gukora ibitangaza n'ibimenyetso mu Misri, no ku kigezi gitukuye no m'ubutayu mu gihe c' imwaka mirongo ine.
\p
\v 37 Niwe wabyiye Ab'Isiraeli ngo: Imana ikabatume ho imbuzi ikomotse muri mwewe umerire nga nyowe .
\v 38 Niwe wari ari mu huriro ry' Abisraeli m' ubutayo ari hamwe na wa malaika wamugambishije k' umusozi Sinai. Niwo wabaga na basogokuruza, waherewe amagambo g' ubuzima ngo agatugezeho.
\p
\v 39 Basogokuruza bayangire kumwumva, baramutoroka, barikwifuza gusubira mu Misri.
\v 40 Babwiye Aruni ngo: Turemere imana zo kutuyobora kuko Musa wadukwiye mu Misri, ndo twiji ico yabeye .
\v 41 Niho bacuze ikimasa, bagitura isadaka bishimira ikintu bakoresheje indoke zabo.
\v 42 Ariko Imana yabaretse basenga inyenyeri zo mu juru nguko byabaga byandikirwe mu gitabo c' imbuzi ngo: Mbesi mwantuye ibitambo n'amaturo imyaka mirongo ine muri m'ubutayu, mwewe nzu ya Israeli ?
\q
\v 43 Mwahetse ihema ry' igisanamu Moleki n' inyenyeri y' igihindi Refani, n'ibifoto mwaremye mwewe mwenyine ngo mubipfukamire, nuko rero nkabatume kure no kubarenza Babiloni .
\p
\v 44 Basogokuruza m'ubutayo bari bafite ihema ry' ubudimwe, rya rindi ryo Musa yakoresheje akurikije urugero yabwenye.
\v 45 Rino niryo hema basogokuruza bahewe, bararyakira no kuryinjija mu gihugo c' abapagani baberagamo bayobowe na Yoshuwa. Imana niyo yakuyemo abo bapagani, ikagiha Israeli ng' ubutaka bwabo. Izo hema zagumye muri co gihugo kugeza ku gihe ca Daudi.
\v 46 Daudi yakunzwe n' Imana, yasabye Imana ya Yakobo kuyubakira inzu.
\v 47 Ariko ni Salomoni wayubakiye inzu.
\p
\v 48 Kandi Irutabyose ndo ituraga mu mazu gubakirwe n' abantu, nguko byagambwe n'imbuzi ngo:
\q
\v 49 Ijuru n' igicumbi ce c'ubwami, ubutaka niho nkandagiza ibirenge. None si mukanyubakira nzu ki, niko Umwami agambire.
\q
\v 50 Uburuhukiro bwa nyowe buri he? Mbesi si ndo ari nyowe wabiremire byose?
\p
\v 51 Mweho bwoko bashinze amagosi, mutakatirwe m' umitima cangwa amatwi, mubagaho murigupinga Umwuka Guboneye. Mumerire ng'ababazeye.
\v 52 Mbesi hari imbuzi nimwe basogokuruza batabwejaguje? Bishe n' abababuriye kwija kwa Intungane, buno muri abagambanyi n'abamwitire.
\v 53 Mwahewe amategeko gashijweho na malaika ariko mwayangire kugakurikiza .
\p
\v 54 Abari bari aho bayumvishije ago magambo, bararakara mu mitima bamuhekenyera amenyo.
\v 55 Ariko Stefano yujwijwa Umwuka Guboneye, atumbira cane mu juru, yarebye ikuzo ry'Imana na Yesu ahageze ikuryo kw'Imana.
\v 56 Aragamba ngo: Reba, ndikureba ijuru rifugwiye, n ' Umwana w'umuntu ahageze ikuryo kw'Imana .
\p
\v 57 Barayomba cane kandi barikwabira, bafunga amatwi. Niho bamugwiyeho bose rimwe.
\v 58 Baramukurura, bamukwiye m'umugi barikumutera amabuye. Ababaga barikurega basigira imyenda yabo umusore witwaga Sauli .
\p
\v 59 Babeye barikumutera amabuye, Stefano yasabye ngo: Mwami Yesu wakire roho ya nyowe!
\v 60 Nuko yapfukamye arikugambisha ijwi rireyi ngo: Mwami, were kubabareho kino caha! Yarangije kugamba ago magambo aripfira .
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Sauli yari ashigikiye ibyo kwica Stefano. Aho niho guteswa gukomeye kw' ikanisa y' i Yerusalemu kwatangiriye. Nuko intumwa zitawanyakira mu bice bya Yudea na Samaria.
\v 2 Abantu bubahaga Imana bahamba Stefano, kandi bamukorera ikilio.
\v 3 Sauli, m'uruhande rwe, akomeza kugirira nabi ikanisa, arikwinjira mu mazu, agakurubana abagabo n'abagore, arikubaterera mu pirizo .
\p
\v 4 Ariko abatawanyitse baragenda hose barigutangaza Umwaze Guboneye.
\v 5 Filipo agendera i Samariya ariguhubiri aho ibyerekeye Kristo .
\v 6 Abantu akangari bayumvishije ibyo Filipo arikugamba, bari no kureba ibitangaza yari arigukora, bamutegeye amatwi.
\v 7 Kandi ibizimu biva mu bantu babaga babitunze, byabaviyemo birikuyombesha ijwi rireyi. Ibimuga akangari n' abari barigucumbagira barakira.
\v 8 Muri ugo mugi habamo ibyishimo byinshi.
\p
\v 9 Muri ugo mugi kandi haberagayo umugabo witwaga Simoni, wabaga yigize umuntu ukomeye. Yakoraga ubupfumu agatangaza abatuye i Samariya.
\v 10 Bose gutangira k' umutoya kageza k'umukuru bamyumvaga bitonze barikugamba ngo: wuno mugabo arimo ingufu z'Imana izo bitaga Ukomeye cane.
\v 11 Bamwumvaga kuko batangazwa n' ubupfumu no kuroga bye .
\v 12 Ariko, bamarire kwemera Filipo, wabatangarizaga Umwaze Guboneye gw' ubwami bw'Imana n' izina rya Yesu Krisito, abagabo n' abagore barabatizwa.
\v 13 Simoni nawe arizera, amaze kubatizwa yagumye na Filipo, yabaga arikureba no gutangazwa n' ibimenyetso, n'ibitangaza byabaga birigukorwa.
\p
\v 14 Intumwa, zari ziri i Yerusalemu, zimarire kubyumva ko i Samariya bakiye igambo ry'Imana, batumyeyo Petro na Yohana.
\v 15 Aba bagerire i Samariya, basabiye abantu b'aho kugira ngo bahabwe Umuka Guboneye.
\v 16 Kuko nda Muka gwari guramanukiraho; bari barabatijwe gusa mu zina ry'Umwami Yesu.
\v 17 Nuko Petro na Yohana babarambikaho amaboko, bapokeya Umuka Guboneye .
\v 18 Simoni abwenye ko abarambitsweho amaboko n' intumwa, bahawe Umwuka Guboneye, yabaheye amafaranga,
\v 19 arikubabwira ngo: Mumpe na nyowe izo ngufu kugira ngo uwo nkashireho amaboko ahabwe ugo Mwuka Guboneye.
\p
\v 20 Ariko Petro aramuvuma ngo: Upfane amakuta gawe, kuko urigutekereza ko impano y' Imana igurwaga amafaranga.
\v 21 Nta sano ufite na bino bintu, nta nico bikumariye kuko umutima gwa wowe ndo gubonereye Imana.
\v 22 Ihane ubwo bubi bwa wowe, usabe Umwami kugira ngo, ahari, ibitekerezo bibi byo m' umutima gwa wowe bibabarirwe.
\v 23 Kuko ndikureba ko ubumara bw' ishari bukujwiyemo kandi ko uri mu pirizo y' ibyaha.
\p
\v 24 Simoni arasubiza ngo: Munsabire Umwami kugira ngo here kuba ikimbaho mubwo mumarire kugamba .
\p
\v 25 Bamarire gutanga ubushuhuda bw'Igambo rw' Umwami, no kurihubiri, Petro na Yohana basubiye i Yerusalemu barigutangaza Umwaze Guboneye mu migi akangari z' Abasamariya .
\p
\v 26 Nuko malaika w'Umwami abyira Filipo ngo: Byuka, ugende werekeje ipfo mu nzira irindimukiye i Yerusalemu ikagera i Gaza, niyo m'ubutayu.
\v 27 Arabyuka, aragenda. Yahasangire inkone y' i Etiopia wari komanda mukuru wegereye Kandase, umwami kazi wa Etiopia. Niwe wacungaga imari ye yose. Yari yijire i Yerusalemu kuramya Imana.
\v 28 Mu gihe yabaga ari mu nzira arigutaha, yari yikeye mu gare rye, arigusoma mu gitabo c' imbuzi Isaya .
\p
\v 29 Niho Umuka gw'Imana gwabwiye Filipo ngo: Mwegere, wegere iryo gare.
\p
\v 30 Filipo ariruka, yumva uwo muntu arigusoma igitabu c' imbuzi Isaya. Aramubaza ngo: Mbesi, urikumenya ibyo urigusoma?
\p
\v 31 Aramusubiza ngo: ni gute si nobwumva ndafite uwo kubinsobanurira? Nuko asaba Filipo gupanda ngo bicare hamwe.
\p
\v 32 Yabaga arigusoma mu byandikirwe ngo: " Yajenywe nk'intama igiye kubagwa; yabeye nk'umwana gw'intama gwihoreye, bamukase ubwoya, ndo yapimye no kubumbura umunwa gwe.
\q
\v 33 Yigize mugufiya, yabuze uwo kumugambira n' umwe. Ni nde ukamekanishe urubyaro rwe? Kuko ubuzima bwe bwajenywe na yino si.
\p
\v 34 Uwo mugaragu yabwiye Filipo ngo: " Ndagusabye, mbwire, yino mbuzi ni nde yagambyeho gano magambo? None si yabaga arikwigamba cangwa si uwundi muntu?
\v 35 Nuko Filipo, afungura umunwa atangirira kuri ibyo byandikirwe, amutangariza Umwaze Guboneye gwa Yesu" .
\v 36 Uko babaga barikugenda, bageze ahantu hari amazi. Iyo nkone iragamba ngo: " Gano si si amazi; ni iki combuza kubatizwa?
\v 37 Filpo aramusubiza ngo: " Ubeye wizeye n'umutima gwawe gose, ibyo birashobotse".
\v 38 Iyo nkone irasubiza ngo " Nizeye ko Yesu Kristo ari Umwana w'Imana", ategeka guharika igare. Filipo na ya nkone barindimukira mu mazi, Filipo aramubatiza.
\v 39 Baviye mu mazi, Umuka g'Umwami gwajanye Filipo, iyo nkone iramuheba.
\v 40 Nuko agumya kugenda yitirwe n' ibyishimo. Filipo yibona muri Azoto, agera muri Kayisaria ariguhubiri mu migi mbali mbali kugeza i Kayisariya.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Ariko Sauli agumya gutinyisha no gutekereza kwicisha abanafunzi b'Umwami.
\v 2 Agendera umutambyi mukuru, yendayo ibaruwa zokugenda i Damasko zandikiwe amasinagogi, kugira ngo abeye ahuye n'abari muri rino dini rishasha, abagabo cangwa abagore abafunge no kubazana i Yerusalemu.
\v 3 Yabeye agerire hafi ya Damasko, umwangaza minini gumwijaho gutirukire mu juru.
\v 4 Ahirima hasi, yumva ijwi riri kumubwiraa ngo: Sauli, Sauli, kubera ki uri kuntesa?
\v 5 Sauli aramubaza ngo: uri nde si Mwami? Nawe aramusubiza ngo: " Ni nyowe Yesu urigutesa.
\v 6 Ariko haguruka, winjire mu mugi, nawe urabwirwa ibyo ugombye gukora.
\v 7 Abo yari ari hamwe nabo barahagarara bahorire, barikumva ijwi, ariko batekureba umuntu.
\v 8 Sauli arahaguruka, amaso ge garafunguka ariko atakarebe ikintu; bamufata mu maboko bamugeza i Damasiko.
\v 9 Yamarire imisi itatu atari kureba; atarikurya, atari no kugnwa.
\p
\v 10 Aho i Damasiko haberagayo umwalimu, izina rye Ananiyasi. Umwami amubwira mu ndoto ngo: Ananiyasi! Arasubiza ngo:
\p
\v 11 Ndi hano, Mwami! Umwami aramubwira:" Haguruka ugende mu nzira yitwa Inyorotse, urabaza mu nzu ya Yuda, umuntu witwa Sauli w'i Tarso kuko buno ari gusenga.
\v 12 Nawe mu ndoto yabwenye umuntu witwa Ananiyasi arikwinjira, arikumuramburaho amaboko kugira ngo arebe tena .
\p
\v 13 Ariko Ananiyasi aramusubiza ngo: Mwami, numvishije imyaze akangari ku bantu kangari, ibibi kangari yakoreye abizera ba wowe i Yerusalemu.
\v 14 Kandi afite ingufu yahewe n' abatambyi bakuru gufunga bose bahamagaraga izina rya wowe.
\p
\v 15 Ariko Umwami aramusubiza ngo: Genda kuko uwo mugabo ari icombo ca nyowe nicaguliye ngo atembeze izina rya nyowe mu banyamahanga, hambere y'abami no hambere y'abana b'Isiraeli.
\v 16 Kandi nkamwereka uko akababazwe kubera izina rya nyowe .
\p
\v 17 Ananiyasi yagiye, yinjira muri iyo nzu, yamuramburiye ho amaboko, arikugamba ngo: Muvukanyi Sauli, Umwami Yesu, we wakwiyerekire mu nzira wanyuze mo, yantumye kugira ngo urebe tena, wujwijwe Umuka Guboneye.
\v 18 Aho aho, mu maso ge havamo ibintu bimerire nk'ibyondo, arareba, arahaguruka, arabatizwa.
\v 19 Yariye, abona kugira ingufu. Abera i Damasiko imisi akangari, ari hamwe n'intumwa.
\v 20 Niho yatangiye guhubiri Yesu mu masinagogi ko ari Umwana w' Imana.
\v 21 Ababaga barikumwumva bose bagatangaraga barikugamba ngo: None si wuno ndo ariwe wiciraga i Yerusalemu uwatangazaga iryo zina? Yijire hano kugira ngo afunge abantu hambere y'abatambyi?
\v 22 Sauli agumya kugira ingufu muri ico gihe, akomeza kurumisha imitima y' Abayuda babaga batuye aho i Damasiko arikubereka ko Yesu ariwe Kristo .
\p
\v 23 Imisi akangari yashije Abayuda bapanga kumwita.
\v 24 Ariko Sauli yamenye umupango gwabo mubi. Habaga abazamu ku miryango umutaga no mu joro kugira ngo bamwite.
\v 25 Ariko, abanafunzi be bamuteremuye k'urukuta ha joro bamushize mu gitukuru .
\p
\v 26 Saulo amarire kugera i Yerusalemu yapimye kwiyunga n'abanafunzi, baramutinya bose, batekumwemera ng' umwanafunzi.
\v 27 Nuko Barnabasi aramufata, amujanira intumwa, abasobanurira uko Sauli yabwenye Umwami, ari mu nzira nuko yahubiriye n' ingufu izina rya Yesu i Damasiko .
\v 28 Yabwenye abarikwinjira cangwa gusohoka i Yerusalemu, yatangazaga izina ry' Umwami Yesu atari gutinya.
\v 29 Yagambaga arikugambisha Abayuda babaga i Bugriki, ariko babagaho barigupanga kumwita.
\v 30 Abavukanyi bamarire kumenya ugo mwaze bagendana nawe i Kaisaria, bamutuma i Tarso.
\p
\v 31 Ikanisa ribera mu tuze mu Yudeya yose, i Samariya n' i Galilaya, rirakura, abizera bagendera m'ukubaha Umwami. Umuka Guboneye gurahumuriza, abizera barongozeka.
\v 32 Nuko Petro yabeye arigusura intungane zose muri ico gihugu cose, arindimukira i Yuda ngo abarebe abakijijwe bo mu mugi gwa Luda.
\v 33 Iyo yasanzeyo umugabo witwa Aineyasi, wari umaze imyaka umunane arwaye, kuko, yari yaremaye.
\v 34 Petro aramubwira ngo: Aineyasi we, Yesu Kristo aragukijije. Haguruka, uheke uburiri bwa wowe. Who aho arahagarara.
\v 35 Abantu bose bari batuye i Luda n' i Sharoni babwenye uwo mugabo bagarukira Umwami .
\p
\v 36 Hari umwanafunzi umwe wari atuye i Yopa, izina rye ni Tabita, rigambye ngo: "Dorika". Wuno mugore yakoraga ibiboneye akangari, no gutanga isadaka.
\v 37 Ico gihe yafashwe n'uburwayi arapfa. Hanyuma yo kumwoza, bamushije mu cumba co hejuru .
\v 38 Kubera ko Luda yabaga hafi ya Yopa, abanafunzi bamenye ko Petro ariyo. Batumye yo abantu babiri kumuhendahenda ngo yije adatinze.
\v 39 Petro arahaguruka agendana nabo. Bageze yo bapandiye mu cumba co hejuru. Basanzemo abapfakazi akangari bahageze i ruhande rwe, barikurira no kumwereka amaropo g'imwenda yabaga yarabashoneye igihe yabaga ari hamwe nabo .
\v 40 Petro yabashohweye hanze bose, arapfukama, arasenga. Hanyuma ahindukira amaiti irikugamba ngo: Tabita, haguruka. Yafungwiye amaso, areba Petro, maze aricara.
\v 41 Petro yamuheye ukuboko, aramuhagurutsa. Amarire kwakura abizeye n'abapfakazi, yamubaheye ari muzima.
\v 42 Ugo mwaze gwamenyekanye i Yopa hose n' abantu akangari bizera Umwami.
\v 43 Petro asiba i Yopa imisi akangari ari mu nzu ya Simoni umutannyi w' impu .
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Habagaho umuntu w'i Kaisariya witwaga Koronelio umuyobozi w' abasoda ijana bo mu ngabo z' Abataliani.
\v 2 Uwo muntu yubaha no gutinya Imana, we nabo mu nzu ye bose. Yafashaga abakene, kandi yabagaho arigusenga Imana.
\v 3 Umusi gumwe ari isaa cenda z' umutaga, yabwenye my ndoto malaika w' Imana yinjiye muwe, no kumubwira ngo: Koronelio.
\v 4 Nawe yamutumbiye arigutitira. Aramubwira ngo: N' ibiki mwami? Malaika aramubwira ngo: Gusabira abakene kwa wowe n' isadaka zawe byagerire hambere y' Imana ng' isadaka zo kwibukwa.
\v 5 Rero, tuma abantu i Yopa bakure Simoni, witwa Petro.
\v 6 Aberaga kwa Simoni umutannyi w'impu, inzu ye iri hambavu y' ingezi. Niwe urakubwira ibyo ukwiriye gukora .
\p
\v 7 Malaika amarire kumubwira ibyo, aragenda. Kornelio yahamageye abakozi babiri bo mu nzu ye, n'umusoda umwe watinyaga Imana.
\v 8 Yababwiye byose byamubeyeho, hanyuma abatuma i Yopa .
\p
\v 9 Ng'ejo, nga saha ya gatandatu, bari mu nzira, bagerire hafi y'umugi, Petro apanda hejuru mu cumba gusenga.
\v 10 Apfa inzara, yenda kurya. Babeye barigutayarisha ibyo kurya, abona indoto.
\v 11 Areba ijuru rifungwiwe, ikintu gisana n'umwenda munini gihambiriwe mu mpande ine giteremutse no gukora k'ubutaka.
\v 12 Muri ico gitambara hari harimo ibisimba bya buri bwoko, ibifite amaguru ane, n' ibisimba bikururukaga, n'inyoni zo mu kirere .
\v 13 Ijwi riramubwira ngo: Haguruka Petro. Baga nuko wirire
\p
\v 14 Ariko Petro aragamba ngo: Oya, oya, Mwami, kuko ndo nariye na rimwe ikintu cose canduye n'ikitejejwe.
\p
\v 15 Ijwi riramubwira ubwa kabiri ngo: Ibyo Imana yejeje were kubigira ibyanduye.
\v 16 Ibyo byabeye gatatu, nuko gwa mwenda gongera gupandira mu juru .
\p
\v 17 Petro yabeye atari yumva ibyo izo ndoto zigambire, abo bantu bari batumwe na Kornelio, bari bamarire kubaza inzu ya Simoni, bari bahageze ku muryango gwe.
\v 18 Bahamageye cane barikubaza niba ariho Simoni witwaga Petro aberaga.
\p
\v 19 Petro yabeye arigutekereza kuri iyo ndoto, Umwuka guramubwira ngo: Ngabo abagabo batatu barikugushaka.
\v 20 Haguruka, urindimuke, ugendane nabo. Were gushidikanya, kuko ni nyowe wabatumire.
\p
\v 21 Petro ararindimuka, abwira abo bagabo ngo: Ni nyowe murigushaka. Mwijire kubera ki si?
\p
\v 22 Baramusubiza ngo: Kornelio umukomanda w'abasoda ijana, umugabo utugenye, utinyaga Imana kandi ugambwaga neza n'ubwoko bwa b'Isiraeli bwose, yabonekewe na malaika ngo atume abantu iwawe kuko ufite umwaze gwe.
\v 23 Nuko Petro arabakaribisha ngo babere nawe mu nzu ye, abone kumva amagambo gabo. Ng' ejo, arahaguruka, agendana nabo. Bamwe mu bakristo b' i Yopa, barabaherekeza .
\v 24 Ku musi gukurikiyeho, bageze i Kaisariya. Kornelio yari abarindiriye, kandi yari yararitse umuryango gwe n' abira be .
\v 25 Petro yabeye yinjiye, Kornelio aramuyambira, amugwa ku birenge aramuramya.
\v 26 Ariko Petro aramuhagurutsa, aramubwira ngo: Haguruka, na nyowe ndi umuntu ngawe.
\p
\v 27 Petro yabeye arikuganira nawe, yinjiramo, abona abantu kangari bikeye hamwe.
\v 28 Arababwira ngo: Mwiji ko bibujijwe ku Umwisraeli kwifatanya nabo hanze cangwa kwinjira iwe ariko Imana yambwiye ko ndakwiye kureba umuntu ko yanduye kandi ko atejejwe.
\v 29 Nico catumye nyija hano ubwo nakuwe vuba vuba. None ndikubaza niba ari gambomki wampamagariye.
\p
\v 30 Kornelio arasubiza ngo: Guno ni umusi gwa kane kuri yino saha, nabeye ndigusengera mu nzu ya nyowe ku saha ya cenda, ndeba umugabo wambeye imyenda y'umweru ahagareye hambere ya nyowe.
\v 31 Arambwira ngo: Kornelio, gusaba kwa wowe kumvishijwe, kandi Imana yibutse ibyo wakoreye abakene.
\v 32 None rero tuma abantu i Yopa, kwakura Simoni bahimbye Petro ucumbitse mu nzu ya Simoni, umutannyi w' impu, hafi y' ingezi.
\v 33 Niho natumye abantu iwawe, none rero wakorire neza kwija. Noneho twese turi hano hambere y' Imana kugira ngo twumve ico Umwami yagutegekire kutubwira .
\p
\v 34 Nuko Petro afungura akanwa ke aragamba ngo: Ni ukuri, nyiji ko Imana idatinyaga,
\v 35 Ariko muri buri bwoko umwubahaga agakora ibiboneye iramwemeraga .
\v 36 Yatumye igambo ku bana ba Isiraeli, arikubahubiri Umwaze Guboneye gw' ituze riturutse muri Yesu Kristo, ariwe Mwami wa bose.
\v 37 Mwiji neza ibyabeye mu Yudeya, bitangiriye i Galilaya hanyuma yo kubatiza kwa Yohana.
\v 38 Mumenye ko Imana yasize amavuta g' Umuka Guboneye n'ingufu Yesu w' i Nazareti, wagendaga hano na hariya arigukora ibiboneye no gukiza bose bari bakandamijwe na shetani, kuko Imana yaberaga nawe.
\v 39 Na twewe turi abadimwe b' ibyakorewe i Buyuda na Yerusalemu. Bamwitire, bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye umusi gwa gatatu kandi imwererekana Bose barikureba.
\v 40 Ndo ari ku bantu bose, ariko ku bandimwe bo Imana yacagwiye hambere na mbere,
\v 41 Ni twewe twariye no kugnwa nawe hanyuma yo kuzuka mu bapfiye .
\v 42 Yesu yadutegekire guhubiri abantu ni guhamya ko ariwe Imana yacagwiye gucira imanza abazima n'abapfiye.
\v 43 Imbuzi zose zahamije ko buri muntu ukamwizere akababarirwe ibyaha mu zina rye .
\p
\v 44 Petro yabeye atariyarangiza kugamba ago magambo, Umuka Guboneye gwija ku bantu bari bari kumva iryo gambo.
\v 45 Abizera bose bakaswe bari bijire na Petro babwenye impano z'Umuka Guboneye zigeze no ku bapagani, baratangara kabisa .
\v 46 Kuko babumvishije barikugamba mu zindi ngambo bahimbaje Imana. Nuko Petro arasubiza ngo:
\v 47 Ni nde si wobuza amazi, bano bujwijwe Umwuka Guboneye ngatwe?
\v 48 Niho yategekire ngo: Babatizwe mu zina rya Yesu Kristo. Hanyuma bamusabye guherana nabo izindi misi
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Intumwa na bene data baberaga i Yudeya bumvishije ko abapagani bakiye igambo ry'Imana.
\v 2 Petro ataramira i Yerusalemu, abizera bakatirwe baramuseka,
\v 3 barikugamba ngo: wiyunze na ba kafiri kandi usangira nabo .
\v 4 Ariko Petro atangira kubasobanurira uko byabeye,
\v 5 aragamba ngo: nari ndi mu mugi gwa Yopa, ndigusenga, niho umutima gwa nyowe gweretswe ikintu gisana n'umwenda munini gufunzwe impande zine, gituruka mu juru cija aho nari ndi.
\v 6 Nagitumbiye cane ndikugitekerezaho. Nabwenye ibisimba by'amaguru ane byo ku si byose, ibisimba byo mushamba, ibikururukaga, n' inyoni zo mukirere .
\v 7 Numvishije ijwi ririkumbwira ngo: Haguruka, Petro ica urye. Niho nagambye ngo:
\p
\v 8 Oya, Mwami, ndo norya ibwanduye n' ibitejejwe bidashobora.
\p
\v 9 Ijwi riransubiza ubwa kabiri riturutse mu juru: ico Imana itunganyije, were kucita icanduye.
\v 10 Ibyo babeye kari gatatu, nuko byose bipandishwa mu juru .
\p
\v 11 Nabwenye muri ako gahe abagabo batatu batumwe iwa nje batururtse i Kaisariya bahageze hmbere y'inzu naberagamo.
\v 12 Umwuka gwambwiye ko ngombye kugendana nabo kandi ko ngombye kubabona ng' abandi. Najenye n' abo bagabo batandatu, twinjira mu nzu ya Kornelio.
\v 13 Uwo mugabo yatunyuriyemo uko yabwenye malaika yahageze mu nzu ye arikumubwira ngo: Tuma i Yopa, kwa Simoni bahimbye Petro,
\v 14 Akakucurire umwaze gwerekeye ibintu bikagukize, wowe ni nzu yawe .
\v 15 Na beye ndangiye kugamba, Umwuka Guboneye gubijaho, kimwe natwe mu ntangiro.
\v 16 Nibuka igambo ry'Umwami; Yohana yabatije mu mazi, ariko mwewe mukabatizwe m' Umwuka Guboneye .
\v 17 Niba Imana yabaheye impano nguko yaziduheye ubwo twari tumarire kwizera Umwami Yesu Kristo, nyowe ndi nde ngo ndanye Imana?
\p
\v 18 Bamarire kubyumva, baranuma, bahimbaza Imana barikugamba ngo: Imana yaheye abanyamahanga imbabazi kugira ngo nabo babone ubuzima .
\p
\v 19 Abari batatanye kubera kwicwa kwa Stefano, berekeza i Foenike mu kirwa ca Kipuro ni Antiokiya bariguhubiri igambo ku Bayuda gusa.
\v 20 Bamwe muribo bari abagabo b'i Kipuro n' i Kurene. Abari baviye Antiokiya, bigisha Abagriki, bariguhubiri Umwaze guboneye g'Umwami Yesu.
\v 21 Ukuboko k' Umwami kwababeyeho, abantu kangari barizera bahindukira Umwami .
\v 22 Ugo mwaze gwageze mu matwi g'i kanisa rya Yerusalemu, batuma Barnaba agende i Antiokiya. Amarire kugera yo arebye impano z' Imana, arishima, arahendahenda ngo babere m'ubumwe,
\v 23 ngo babane n'Umwami. Kuko ari umuntu uboneye, wujwiyemo Umwuka Guboneye Mandi wizeye.
\v 24 Abantu akangari biyunga n' Umwami .
\v 25 Barnaba agenda i Tariso gushaka Sauli. Amarire kumubona amuzana i Antiokiya. Umwaka muzima gurashira bariguhura n' ikanisa, arikwigisha abantu kangari.
\v 26 Aho i Antiokiya niho abanafunzi bahewe ubwambere izina rya abakristo .
\p
\v 27 Muri izo misi, imbuzi zimwe zirarindimuka Yerusalemu no kugendera i Antiokiya.
\v 28 Umwe muri bo witwa Agabo arahaguruka, yerekana ingufu z' Umuka Guboneye ko hakabeho inzara mu si yose, ikabeho mu gihe ca Klaudio .
\v 29 Abanafunzi bahitamo gutuma, buri muntu uko ashobweye, imusahada kuri bene data batuye i Yopa.
\v 30 Bakorire guco, babizanira abazehe b' ikanisa binyuriye mu maboko ga Barnabasi na Sauli.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Muri ico gihe, umwami Herode atangira gukorera ibibi abakunzi b' ikanisa,
\v 2 Yita Yakobo, mwene nyina wa Yohana akoresheje umusho.
\v 3 Abwenye ko bibonereye Abayuda, yirikungira gufata Petro nawe. Habaga ari ibihe by' imitsima zitarimo imisemburo.
\v 4 Amarire kumufata, yamushize mu pirizo, amucungisha abasoda bane, kugira ngo hanyuma ya Paska amwereke abantu .
\v 5 Petro abera mu pirizo, ariko i kanisa ndo ryaretse kumusabira ku Mana.
\v 6 Igihe Herode yari ari tayari kumutanga muri iryo joro, Petro yararyame hagati y'abasoda babiri, afungirwe n' iminyororo, n'abazamu bari hambere y'umuryango bari kurinda iyo pirizo .
\v 7 Malaika w'Umwami yamuhageze iruhande, umwangaza gugaragara mu pirizo. Malaika akubita Petro m'urubavu, aramuhagurutsa, iminyororo ziracika, ziva ku maboko ge.
\v 8 Malaika aramubwira ngo: Funga umukaba gwa wowe n' ibirato. Arabikora. Malaika yongera kumubwira ngo: Ambara imyenda ya wowe unkurikire.
\v 9 Petro arasohoka, aramukurikira, atamenya ko ibyo malaika akorire ari ukuri, arigutekereza ko ari indoto.
\v 10 Bamarire kwambuka umuzamu wo hambere n'uwa kabiri, bagera ku muryango gwicuma gugannye mu mugi, nago gurifungura barasohoka. Ako kanya malaika aramusiga .
\v 11 Amarire kuvamvanuka, Petro aragamba ngo: Menye noneho ko Umwami yantumiye malaika kunkiza amaboko ga Herode n' abaturage b' Abayuda bari bandindiye.
\v 12 Amarire kubibona neza, yagiye mu nzu ya Mariya, nyina wa Yohana, wahimbwe Marko, aho abantu kangari bari barigusabira .
\v 13 Adomanze k' umuryango, umukozi wo m'urugo witwa Roda, yija kumviriza.
\v 14 Amenye ijwi rya Petro, apfa n' ibyishimo, abura gufungura, ahubwo yirukira kubabwira ko Petro ari k' umuryango. Nabo baramubwira ngo: Urasaze muhara we.
\v 15 Ariko arabameza ko ibyo arikugamba ari ukuru. Baramubwira ngo: Ni malaika
\v 16 Baragamba ngo: Ni malaika we. Petro akomeza gukomanga. Bamukinguriye, batangazwa no kumureba.
\v 17 Petro yategetse ngo bahore, ababurira uko Umwami yamusohweye mu pirizo. Agamba ngo: Mubimenyeshe Yakobo n' abavukanyi. Nuko arasohoka agendera ahandi hantu .
\v 18 Ng'ejo, abasoda barahangayika benda kumenya ibyabeye kuri Petro.
\v 19 Herode, atangira kumushaka ariko ndo yamubwenye. Abaza bazamu, arategeka ngo babite. Nuko arindimukira i Kaisariya aviye i Yudea, nuko yagumyeyo .
\v 20 Herode yarakariye cane abantu b' i Tiro ni Sidona ariko bagize ikiganiro. Hanyuma yo kumvikana na Blasto, wacungaga icumba umwami araragamo arigushakisha itiro, kuko igihugo cabo cabonaga ibyo kurya mu gihugo c'umwami.
\v 21 Ku musi gumwe gwateguwe, Herode, yambara imyenda ye y'ubwami, yicara ku ntebe ye y'umbwami ababwira ku mugaragaro .
\v 22 Abantu bagambye n'ijwi rireyi ngo: Rino n' ijwi ry' imana ndo ari iry'umuntu.
\v 23 Aho aho, malaika w'Umwami aramukubita kuko ndo yatanze icubahiro ku Mana. Arapfa, inyo ziramurya
\p
\v 24 Nuko igambo ry'Imana risakara hose, umubare gw' abanafunzi gurongezeka.
\p
\v 25 Barnabasi na Sauli bamarire kurangiza imirimo yabo bisubirira i Yerusalemu, bagendana na Yohana bahimbye Marko .
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Mu kanisa ry'i Antiokiya habagamo imbuzi n'abalimu. Ni Barnabasi, Simeoni witwaga Nigeri, Lukio w' i Kureni, Manaeni umuvukanyi w'umwami Herode na Saulo.
\v 2 Igihe babaga barikuramya Umwami no gufunga, Umwuka Guboneye gwababwiye ngo: mushire i ruhande Barnabasi na Saulo bankorere umurimo go nabahamagariye.
\v 3 Nuko hanyuma yo gufunga no gusaba, babashijeho amaboko, barabareka baragenda .
\p
\v 4 Barnanasi na Sauli bumvira Umwuka Guboneye, barindimukira i Seleukiya, baviye aho, bagenda mu mashuwa barikugana i Kipuro.
\v 5 Bageze i Salami, bahubiri igambo ry' Imana mu masinagogi g' Abayuda. Yohane Marko arabayamba .
\v 6 Bamarire kwambuka ikirwa cose bagera i Pafosi, basanzeyo umupfumu, imbuzi y' ububeshi y' Umuyahudi, bahimbaga Bar-Yesu.
\v 7 Wuno yaberaga hamwe na Sergio Paulo, umugabo wabaga afite ubwenge bwinshi. Yabaga yakuye Barnabasi na Paulo ngo bije iwe, kuko yendaga kumva igambo ry'Imana.
\v 8 Ariko, Elema, uwo mupfumu kuko ariko risobanuye izina rye, yabapinze, arikwenda kuhabisha uwo mutware atere kwizera.
\v 9 Nuko Sauli witwaga Paulo, wabaga yujwiyemo Umwuka Guboneye aramutumbira cane,
\v 10 hanyuma aramubwira ngo: Mugabo we, wujwiyemo ububeshi n'ubugome, mwana wa shetani. Ari umwanzi w'ukuri kose, ndo ukareke kuzambya inzira zo Umwami ?
\v 11 Nuko reba, ukuboko k'Umwami kuri hejuru ya wowe, ubeye buno impumyi, Mu gahe gakeye ndoho ukarebe izuba. Muri kanya kannyori, umuyobe gumwijaho. Atangira kuwayawaya arigusaba ngo abone uwo kumuyoboresha ukuboko.
\v 12 Uwo mutware abwenye ibyi bibeye, arizera atangazwa n' inyigisho zerekeye Umwami .
\p
\v 13 Paulo na bira be, bava i Pafo bagendera i Perga muri Pamfiliya. Yohana arabasiga, yisubirira i Yerusalemu.
\v 14 Baviye i Perga bagera Antiokiya na Pisidia. Binjira mu Sinagogi umusi gw'isabato, baricara.
\v 15 Hanyuma yo gusoma amategeko n' imbuzi, abazehe bo mu sinagogi batuma umuntu kubabwira ngo: Bavukanyi bacu, nimba mufite igambo ryo gusaidiya bano bantu murigambe .
\v 16 Paulo arahaguruka, aberekesha urutoke arikugamba ngo: Imana ya Isiraeli yahisemo ba sogokuruza.
\v 17 Yacaguye basogokuru no kubagairi akangari mu gihugo ca Misri, co baviyemo kubera ingufu zayo.
\v 18 Yabaheye ibiryo imyaka mirongo ine bari m' ubutayu ;
\v 19 Amarire gutsinda ubwoko burindwi mu gihugo c' i Kanani, yakibaheye ngo kubabere umurage.
\v 20 Hanyuma yibyo, abaha abajuji mugihe c' imwaka magana ine mirongo itanu kugeza k' umbuzi Samuel .
\v 21 Basabye umwami, Imana yabaheye Sauli, muhungu wa Kisi wo m'umuryango gwa Benjamini, mugihe c' imyaka mirongo ine.
\v 22 Amarire kumukuraho, yabaheye Daudi ngo abere umwami wabo. Niwe yagambyeho ngo: Narebye Daudi muhungu wa Yese, mubonamo umutima gunshimishije cane, kuko akoraga byose ndenda.
\v 23 Ni m' urubyaro rwa Daudi Imana, yakuye umucunguzi w' Abisraeli. Uwo ni Yesu, nguko yari yabibaraganiye.
\v 24 Hambere yo kwija kwe, Yohana yigishije ibyo umubatizo go kwihana kw'abantu bose ba Israeli.
\v 25 Nawe Yohana, amarire urugendo rwe, yagambye ngo: Ndo ndi uwo murigutekereza; ariko murebe, hanyuma ya nyowe harikwija uwo na nyowe ndo nkwiriye kuhambura utugozi tw'ibirato bye .
\v 26 Bagabo bavukanyi, mwewe rubyaro rwa Aburahamu, na mwewe mwubahaga Imana, m' ukuri ni mwewe rino gambo ry' agakiza rishohwereyeho.
\v 27 Kuko abatuye i Yerusalemu n' abatware babo ndo bamenye Yesu, bamuciriye urubanza, bashohweje ubuhanuzi bwasomwaga buri Sabato .
\v 28 Nubwo batabwenye impamvu yose yo kumwita, basabye Pilato kumwita.
\v 29 Bamarire gusohoza ibyandikirwe kuri we, bamuteremuye k' umusaraba, nuko bamushira mu kaburi .
\v 30 Ariko Imana yamuzuye mu bapfu.
\v 31 Yiyeretse imisi akangari abo yari yataramye hamwe nabo atangiriye i Galilaya agendera i Yerusalemu. Abo bantu nibo, badimwe b' ibyo babwenye.
\v 32 Natwe rero turikubacurira guno Mwaze Guboneye go Imana yaraganiye ba sogokuruza.
\v 33 Imana yabidoshohwerejeho twewe bana igihe yazuye Yesu, nguko byarandikirwe muri Zaburi ya kabiri ngo: Ni wowe Mwana wa nyowe, guno musi nakuzeye.
\p
\v 34 Kandi nkuzuye mu bapfu, kugira ngo were kubora. Imana yabigambye mu gano magambo ngo: Ndenda kuguha amagambo gaboneye arigo ndagano ya kweli naraganiye Daudi .
\p
\v 35 Kuri iryo gambo, aragambye kandi mu Zaburi yindi ngo: ndo ukareke utungenye wawe ngo abore.
\p
\v 36 Kuko, Daudi amarire gukora ibyo Imana irikwenda mu gihe ce, yapfiye, yahambwe hamwe na basekuruza.
\v 37 Ariko uwo Imana yazuye ndo yabwenye kubora .
\v 38 Mumenye rero, bagabo bavukanyi, ni muri uwo muntu dutangarizwagamo gufutwa ibyaha.
\v 39 Muri we, buri muntu wose wizeye, abarwaga ng' umunyakuri mu bintu byose byo amategeko ga Musa gari gatashobweya kumukuraho.
\v 40 Mwicunge rero. Ibyagambwe n' imbuzi byere kubashohoreraho.
\q
\v 41 Murebe, mwewe abasuzuguraga, mutangare, hanyuma mupfe, kuko nkoze igitangaje mu misi zanyu, n' igikorwa co mutokwemera, naho boba bakibabwiye.
\p
\v 42 Paulo na Barnabasi barashoka, ariko abantu barabahendahenda ngo babigambe tena ku yindi Sabato.
\v 43 Ihuriro rirangiye, Abayuda akangari n'abo guhindura abubahaga Imana, bakurikira Paulo na Barnabasi babaga barikubigisha barikubasaba ko bogumya m' ubuntu bw' Imana .
\p
\v 44 Ku Sabato ikurikiyeho, karibu umugi gose gurahura ngo gumve igambo ry' 'Imana.
\v 45 Abayuda babwenye iryo huriro, umujinya gurabita. Batangiye kugamba nabi ibyo Paulo yabaga arikugambaga, bari no kumutuka .
\v 46 Paulo na Barnabasi babagambishije batarigutinya ngo: Byabaga ngombwa ko rino gambo ari mwewe bo hambere muryumva. Ariko kubera ko muryanze, mukabona ko ndo mukwiriye kubona ubuzima buhoragaho, twarajenye ku bapagani.
\v 47 Niko Umwami yadutegekire, arikutubwira ngo: Nabashijeho ngo mubere abapagani umwangaza go kubazanira agakiza kugeza k' umwisho gw'isi .
\p
\v 48 Abapagani babeye bumvishije ibyo barishima, bahimbaza Igambo ry'Umwami, abo bari barateguriwe ubuzima buhoragaho barizera.
\v 49 Igambo ry'Umwami rirasakara mu gihugo cose .
\v 50 Ariko Abayuda bahabisha abagore b' icubahiro n' abakuru bugo mugi. Batangiza impaka kuri Paulo na Barnabasi, nuko babatururukaho kubageza k' umupaka gw' umugi gwabo.
\v 51 Paulo na Barnabasi babakungumurira umucucu gw' ibirenge byabo bagendera i Ikonio.
\v 52 Abanafunzi nabo, babaga bujwiyemo ibwishimo n'Umwuka Guboneye .
\c 14
\cl Isura 14
\p
\v 1 Aho Ikoni, Paulo na Barnabasi bayinjiye mu sinagogi y' Abayuda barikugamba k' uburyo igipande kinini c' Abayuda n' Abagriki bizeye.
\v 2 Ariko Abayuda batizeye bahindura abapagani no kubashiramo ibitekerezo bibi byo kwanga abavukanyi bacu.
\v 3 Bagumye i Ikonio igihe kireyi, barikwigisha batari gutinya. Ingufu z'Umwami zabafashije mu gihe babaga barikwerekana ukuri kwerekeye Umwaze g'ubuntu bw' Imana. Yabikorire arikuhakikisha ko bashobweye gukora ibitangaza n' ibimenyetso n' amaboko gabo.
\v 4 Akangari mu batuye muri ugo mugi babura kumvikana, bamwe babera m' uruhande rw' Abayuda, abandi bakurikira intumwa
\v 5 Nuko abapagani n' Abayuda bariyunga n' abatware babo kubakorera ibibi no kubatera amabuye.
\v 6 Paulo na Baranabasi bamenya ugo mwaze, bahungira i Listra ni Likaonia, n' i Derbe no m' uturere two hafi yaho.
\v 7 Iyo, bahigisha yo Umwaze Guboneye .
\p
\v 8 Aho i Lustra hari hariyo umugabo uremaye amaguru guturuka kuvuka kwe mu nda ya mama we. Yari atari yapima gutera intambwe.
\v 9 Yumvishije ko Paulo arikugamba. Na Paulo aramutumbira cane, areba ko arikwenda gukira,
\v 10 Niho Paulo yagambishije ijwi rireyi ngo: Hagarara neza ku maguru gawe. Aho aho arahaguruka, aragenda .
\p
\v 11 Babwenye ibyo Paulo arigukora, ihuriro ryafungwiye amajwi, baragamba mu ngambo y' i Likaoniya ngo: utumana twayijire dusana n' abantu.
\v 12 Niho bahimbye Barnabasi Zeusi, na Paulo Merkurio, kubera ko niwe wagambaga cane.
\v 13 Umutambyi wa Zeusi wabaga afite ikanisa hanze y'umugi, azana inka nikizingo c' ibintu k'urugi, yenda gutanga isadaka hamwe n'abantu bari bahahuriye .
\v 14 Intumwa Barnabasi na Paulo babyumvishije bapasura imwenda zabo. Bagenda vuba hambere yabo bantu.
\v 15 Barababwira ngo: Mwewe bagabo, ni kubera ki mukoze bino? Ndo mwiji ko natwe turi abantu ngamwe? Tubazaniye Umwaze Guboneye, turikubasaba ngo muhinduke, muve mu bitagira umumaro, mugarukire Imana y'ukuri yaremye ijuru n'isi, n' ingezi n' ibirimo byose.
\v 16 Iyo Mana, mu misi zashije yaretse amahanga kugendera mu nzira zabo .
\v 17 Nubwo atashatse kwigambira uwa ariwe wonyine, kuko yakorire ibiboneye, yabaheye imvura guturuka mu juru n'ibihe yabaheye amatunda akangari kandi yujwiza imitima yanyu ibwishimo.
\v 18 Kubera ago magambo babujije ihuriro kubaturira isadaka .
\p
\v 19 Ariko Abayuda baberaga i Antiokiya na Ikonio barija no kwemeza ihuriro ngo batere Paulo amabuye. Batereye hanze y'umugi, barigutekereza ko yapfiye.
\v 20 Ariko, abanafunzi baramuzunguruka, arahaguruka, yinjira mu mugi. Ng' ejo avayo agenda hamwe na Barnabasi bagendera i Derbe.
\v 21 Bamarire guhubiri ugo mugi, bagirayo abanafunzi umunyika, basubira i Listra ni Ikonio ni Antiokiya.
\v 22 Bashira ingufu mu banafunzi, babakuramo ubwoba, barikubabwira ngo bahore bizeye ngo: Kwinjira m' ubwami bwo mu juru bigombye guteseka cane.
\v 23 Bacaguwa abazehe muri buri kanisa, kandi, bamarire gusenga no gufunga bashije mu maboko g' Umwami abo bari bamarire kwizera.
\v 24 Hanyuma banyuze i Pisidia bagera i Pamfilia.
\v 25 Batangaje igambo i Pelga, barindimukira i Ataliya.
\v 26 Baturutse iyo, bagiye i Antiokiya iyo basabiwe ubuntu bw'Imana kuri ako kazi bari bamarire gukora.
\v 27 Bagerire i Antiyokiya, batumiye i kanisa barisobanurira ibyo Imana yakorire hamwe nabo, nuko Imana yafunguriye abapagani umuryango go kwizera.
\v 28 Babeyo igihe kinini hamwe n'abanafunzi .
\c 15
\cl Isura 15
\p
\v 1 Abagabo bamwe, baturutse i Yudea, bija kwigisha abavukanyi barikubabwira ngo: Mubeye mutenda gukatwa nguko amategeko ga Musa gagambire ndo mukakizwe.
\v 2 Paulo na Barnabasi barabaganiza kandi bakora impaka nabo. Nuko abavukanyi bapanga gutuma Paulo na Barnabasi na bamwe bo muribo kugendera i Yerusalemu kureba intumwa n'abazehe kubera ico kibazo .
\v 3 Bamarire guherekezwa n'i kanisa, bakomeje urugendo rwabo muri Foeniki na Samariya, barigusobanura guhinduka kw' abapagani, ibwishimo byita abavukanyi bose.
\v 4 Bagerire i Yerusalemu, Kanisa rirabayambira, intumwa n' abazehe, basobanura ibyo Imana yakorire hamwe nabo .
\v 5 Bamwe bo mu gikundi c'Abafarisayo, baribizeye, barahaguruka, bagamba ko ari gombwa gukata abapagani no kubahereza amategeko ga Musa.
\v 6 Intumwa n' abazehe barahura ngo bige ico kibazo .
\p
\v 7 Hanyuma y' impaka nyinshi, Petro arahaguruka arikugamba ngo: Bavukanyi, mwiji ko mu misi yo hambere, Imana yacagwiye muri mwewe kugira ngo kubera akanya ka nyowe, abapagani bumve Umwaze, nuko bizere.
\v 8 Imana yo yiji imitima z' abantu, yabatangarije, ibaha Umwuka Guboneye nga twewe.
\v 9 Nta tofauti yashijeho hagati yabo na twewe, yabejeje imitima kubwo kwizera .
\v 10 None si buno kubera ki mwenda kugerageza Imana, murigushira umurunga mu gosi ry' abanafunzi ugo ba Data na twewe tudashobweye guheka?
\v 11 Ariko turizeye ko tukakizwe k'ubuntu bw' Umwami Yesu kimwe nabo .
\p
\v 12 Ihuriro ryose rirahora, bafungurira amatwi raporo ya Paulo na Barnabasi ku ibimenyetso n' ibitangaza Imana yabaga yakorire muri bo no mu bapagani .
\v 13 Bamarire kugamba, Yakobo arasubiza ngo: Bavukanyi munyumve!
\v 14 Simoni yasobanuriye uko Imana yahindwiye abapagani irikubagira ubyoko bw' izina rye .
\v 15 N' amagambo g' imbuzi gahuye n' ibyandikirwe ngo: Hanyuma ya buno, ngayije tena, na nyowe nkayubake ihema rya Daudi ryagwiye.
\q
\v 16 Ngasanure iryabomowe no kurihagarika.
\q2
\v 17 Nuko abasigeye bakashake Umwami, n' abapagani bose bo izina rya nyowe ryagambiwe iwabo,
\q
\v 18 niko Umwami agambye, wakorire ibyo byamenyekanye guturuka igihe bya kera.
\p
\v 19 Nico gitumye, niko ndigutekereza, twere kubabaza abapagani abahindukiriye Imana.
\v 20 Ariko tubandikire ngo birinde ibyo kubanduza, isanamu, ubusambanyi, kurya inyama z' ibisimba binizwe n' amaraso.
\v 21 Kuko, na kera Musa yabatangarizaga buri mugi, bakabisoma buri sabato no mu ma sinagogi .
\p
\v 22 Nuko rero bishimisha intumwa n' abazehe. Ikanisa ryose ricaguwa Yuda bahimbaga Barisabasi, Silasi, babaga ari abategetsi mu kanisa, babatuma i Antiyokiya hamwe na Paulo na Barnabasi.
\p
\v 23 Babaheye ibaruwa yandikirwe ngo: Intumwa, abazehe n'abavukanyi twandikiye abavukanyi bari mu bapagani, muri Antiokiya, Siriya ni Silisiya: Muriyo!
\pi
\v 24 Twamenye ko hari ho abagabo baviye iwacu, bo tutatumye, bayijire kubigisha ububeshi no kubatesha umutwe kubera amagambo gabo.
\v 25 Kubera ago magambo natwe twarebye ko biboneye, hanyuma yoguhura, turondora abo gutuma hamwe n' abakundwa Barnabasi na Paulo.
\v 26 Aba bagabo batanze ubuzima bwabo kubera izina ry'Umwami Yesu Kristo .
\v 27 Tubatumiye Paulo na Silasi, bakababwire bino bintu mu magambo gabo.
\v 28 Kuko byashimishije Umuka Guboneye na twewe, tubahekesheje umuzigo gudufitiye umumaro.
\v 29 Mwange inyama ziterekerewe, amaraso n' ibisimba binizwe, ubusambanyi. Mubeye mwitajije ibyo bintu, mukabe mukorire sawa. Mubereho.
\p
\v 30 Nuko babeye bamarire guhabwa uruhusa n' ikanisa, bagendera i Antiokiya. Bakusanya abantu akangari, babahereza iyo baruwa.
\v 31 Hanyuma yo kuyisoma, abavukanyi barishima kubera ubwo bufasha bari bahewe.
\v 32 Yuda na Silasi, bari bari imbuzi, babagira inama nyinshi, babatera ingufu kubera amagambo gabo .
\v 33 Hanyuma y' imisi mikeya, abavukanyi babahereza uruhusa rwo gusubira ku abari babatumye.
\v 34 Silasi we abona ko biboneye kubera yo.
\v 35 Ariko Paulo na Barnabasi basigeye i Antiokiya barikwigisha no guhubiri igambo ry'Umwami hamwe n'abandi bantu akangari .
\p
\v 36 Imisi mikeya zishije, Paulo yabwiye Barnabasi ngo: Mbe mwa, dusubire kureba abavukanyi muri buri mugi aho twatangeje igambo ry' Umwami, turebe uko bamerire.
\v 37 Barnabasi yenda kugendana na Yohana, wahimbwe Marko.
\v 38 Ariko Paulo ndo yabirebye neza kugendana nawe. Niho yabasize i Pamfilia, atagendana nabo mu kazi .
\v 39 Barapingana cane, nuko barasigana. Barnabasi agenda hamwe na Marko i Kipro.
\v 40 Paulo ahitamo Sila agenda asabiwe. Amarire gusabirwa n' abavukanyi ngo ahabwe ubuntu bw' Imana,
\v 41 Yanyuze muri Siriya na Silisiya, bariguha ingufu amakanisa .
\c 16
\cl Isura 16
\p
\v 1 Basubira kandi i Derbe ni Lustra. Babona umwanafunzi umwe witwa Timoteo, muhungu w'umugore w' Umuyahudi wizeye na se yari ari Umugriki.
\v 2 Abavukanyi b' i Lustra n' Ikonia bamugambaga neza.
\v 3 Paulo yenda ko bagendana, aramufata, aramukata, kubera Abayuda bari muri ako gace bose bari biji ko se ari Umugiriki .
\v 4 Uko babaga barikunyura mu mugi, babaga barikwigisha kwitondera amategeko gategekirwe n'intumwa n'abazehe b' ikanisa ry' i Yerusalemu.
\v 5 Amakanisa gagira ingufu mu kwizera, umubare gw' abakristk gwiyongezaga umusi n' ugundi
\p
\v 6 Kubera ko Umuka Guboneye gwababujije gutangaza igambo muri Azia, Paulo na bira be banyurira i Frigiya no mu gihugo c' i Galatiya.
\v 7 Bagerire hafi ya Misia, bapimye kuja i Bitina ariko Umuka gwa Yesu gurabangira.
\v 8 Banyurira i Misia, barindimukira i Troa .
\v 9 Mu joro, Paulo arabonekerwa: Areba umuntu w' i Makedonia ahageze no kumuhamagara arikugamba ngo: Ambukira i Makedonia udufashe.
\v 10 Amarire kubona izo ndoto, tugendera i Makedonia kuko twamenye ukuri ko Imana yaduhamagereye guhubiri Umwaze Guboneye.
\p
\v 11 Tuviye i Troa tugenda mu nzira igiye i Samotrake, ng' ejo twageze i Neapoli.
\v 12 Twaviye aho tugendera i Filipi umugi gwa mbere gw'ace ka Makedonia, umugi gukomeye gw' igihugo ca Roma, dutindayo.
\p
\v 13 Ku Sabato tuja hanze y' umuryango, tuja iruhande rw'umugezi. Niho twabwenye ko habonereye gusengera. Twikeye aho, twaganiye n'abagore bari bahahuriye.
\v 14 Umugore umwe, witwa Lidia, umucurzi w' imyenda z' umutuku, wo mu mugi gwitwa Tiatira, yari umugore wubahaga Imana aratwimviriza. Umwami afungura umutima gwe kugira go yumve amagambo go Paulo arikugamba.
\v 15 We n' umuryango gwe barabatizwa. Hanyuma baradusaba ngo: Mubeye mubwene ko nizeye Umwami, mwinjire mu nzu ya nyowe, muberemo. Kandi yabitwemeje.
\p
\v 16 Tugiye gusenga, duhura n' umuhara wari wafashwe n' ibizimu. Yaraguraga kandi agatuma abakuru be babona amakuta akangari arikuragura.
\v 17 Aradukurikira arikwabira ngo: Bano bantu ni abakozi b' Imana Nkuru kurusha byose. Barikubatangariza inzira y'agakiza. Yabikorire kenshi.
\v 18 Paulo yababeye, arahindukira no kubwira iyo pepo ngo: ndagutegetse mu zina rya Yesu Kristo sohoka muri wuno muhara. Iyo pepo imuvamo aho aho .
\p
\v 19 Abakuru be babwenye ko bapoteje ifaida zabo, bakurubanye Paulo na Silasi. Babajenye ku karubanda, hambere y' abakuru b' umugi.
\v 20 Babazana hambere y' abajuji barikugamba ngo: Bano bagabo barikuzambya umugi gwacu, kandi ni Abayuda.
\v 21 Barikwigisha imico yo twewe Abaroma tutokwemera.
\p
\v 22 Abantu akangari bari bahabeye barayomba. Abajuji babakuramo imyenda kandi barategeka ngo babadihe.
\v 23 Bamarire kubakubita, barabafunga. Nuko bategeka umuzamu kubacunga cane.
\v 24 Nawe amarire guhabwa iryo tegeko yabafashe abafungira mu cumba co hagati ya pirizo, nuko abazirikisha iminyororo .
\p
\v 25 Karibu saa sita zo mu joro, Paulo na Silasi barasenga no kurirmbira Imana. Abandi bafungwa barabumva.
\v 26 Muri ako kanya habeyeho umutsitsi gukomeye, k'uburyo umusingi gwa pirizo gwatitiye, imiryango za pirizo zirifungura, za machene ziracikagurika .
\v 27 Umuzamu wa pirizo yabyutse, abwenye ko imiryango zose zampirizo zifunguwe, yafashe indiga kugira ngo yiyice, yari arigutekereza ko abafungwa bose batorotse.
\p
\v 28 Ariko Paulo agambisha ijwi rireyi ngo: were kwiyica, kuko twese turi hano .
\p
\v 29 Nuko uwo muzamu asaba ko bazana amatara, yinjiramo ari gutitira yikubita ku bikandagizo bya Paulo na Silasi, nuko agendana nabo hanze,
\v 30 arikugamba ngo: Mwewe bakuru, nokora ki ngo mbone gukira?
\p
\v 31 Paulo na Silasi baramusubiza ngo: izere umwami Yesu, urakizwa wowe n' umuryango gwa wowe gose.
\v 32 Niho bamwigishije Igambo ry'Imana we, n' abari bari mu nzu ye.
\v 33 Arabapokeya, muri iryo joro yabogeje ibisebe kandi arabatizwa nabo mu nzu ye yose.
\v 34 Nuko yabajenye hawe m'urugo, abaha ibiryo yishima cane we n' umuryango gwe kubera ko yizeye Imana .
\p
\v 35 Mu gitondo, abajuji batuma abakuru b' abasoda kubwira uwo muzamu: Reka abo bantu bagende.
\p
\v 36 Uwo muzamu abwira Paulo ngo: Abajuji baratumye ngo tubarekure; none musohoke mugende mu tuze.
\p
\v 37 Ariko Paulo arababwira ngo: badukubitiye hambere ya rubanda, batadusambishije, kandi turi Abaroma. Badufungire! None buno benda kuturekura mu kafico! Ndo bishobotse. Bije bonyine badukuremo.
\p
\v 38 Abazamu bibitekerereza abajuji. Nabo bapfa ubwoba bamarire kumenya ko Paulo na Silasi ari Abaroma.
\v 39 Bija kubahendahenda, babakuramo barikubasaba kuva muri ugo mugi.
\v 40 Bamarire gusohoka mu pirizo, binjira kwa Lidia. Paulo na Silasi babonenye n'abavukanyi, babashiramo ingufu, hanyuma baragenda.
\c 17
\cl Isura 17
\p
\v 1 Bamarire kunyura i Amfipoli na Apolonia banyura i Tesalonika aha hari i sinagogi y' Abayuda.
\v 2 Paulo yaramenyeye kwinjiramo, yabagendeye, barikugira impaka nabo ku byandikirwe ku masabato atatu .
\v 3 Yabahishuriye no kubasobanurira ko Kristo agombye kubabara no kuzuka mu bapfiye. Kandi uwo Yesu ndikubwabwira niwe Kristo.
\v 4 Bamwe bo muribo barizera, bakorana na Paulo na Silasi harimo Abagriki batinyaga Imana, akangari cane, n'abagore bafite icubahiro batari bakeya .
\v 5 Abayuda bagira ishari, bafata abantu babi bakora ihuriro ribi ryo gutera inzu ya Yasoni, barikwenda gukuramo Paulo na Silasi ngo babagendane mu mugi hambere y' abantu.
\v 6 Bababuze, bakurura Yasoni n' abavukanyi be hambere y' abakuru b' umugi, barikugamba cane ngo: B'abantu bazambije isi bagerire hano.
\v 7 Yasoni nawe yarabakiye, kandi barigukora ibidahuye n'amategeko ga Kaisari. Barikugamba ko hariho uwundi mwami witwa Yesu .
\v 8 Ihuriro n' abakuru b' umugi barahangayika hanyuma yo kumva ugo mwaze.
\v 9 Bamarire gutoza Yasoni na bira be, barabarekura baragenda .
\p
\v 10 Nuko ba bavukanyi bagendana na Paulo na Silasi mu joro i Bereya. Bagerire yo binjira mu sinagogi y' Abayuda.
\v 11 Abo bantu bari beza kurusha ab'i Tesalonika kuko bayakiriye igambo ry' Imana n'umutima guboneye, basomaga ibyandistwe buri musi barikwenda kumenya ukuri.
\v 12 Nuko abantu akangari bo mubo barizera, harimo abagore b' Abagiriki bafite icubahiro n' abagabo batari bakeya .
\v 13 Ariko abayuda b' i Tesalonika bamenye ko igambo ry'Imana ririkwigishwa na Paulo i Bereya, bagendayo kubazambiriza no gutera ubwoba ihuriro.
\v 14 Ugo mwanya abavukanyi bagendana na Paulo hafi y' ikivo ariko Silasi na Timoteyo basigeye yo.
\v 15 Nuko abaherekeje Paulo bagendana nawe kugeza i Atene. Bamarire kumva amabwiriza ga Paulo, bagenda kubwira Silasi na Timoteyo ko bagombye kumukuririra vuba.
\p
\v 16 Paulo yabeye abarindiriye aho Atene, umutima gwe gurasumbuka cane kubera ibisanamu byari byujwiye muri ugo mugi.
\v 17 Nuko muri iyo sinagogi akora impaka n' Abayuda n' abandi bubahaga Imana, n'abari bari ku karubanda
\v 18 Bamwe mu babeyeho bari abaepekuriano n' abasitoiki n' abanyabwenge bija guhura nawe. Abandi baragamba ngo: " Wuno muhakanyi arigushaka kugamba ki? Abandi baragamba ngo: " Manza ari was wundi urigutangaza imyaze y' imana z' abapagani kuko yigishaga imyaze ya Yesu no kuzuka kwe.
\v 19 Baramufata bamugendana mu Aeropago barikugamba ngo: Mbesi ushobweye kutubwira inyigisho nshahsa urikwigisha?
\v 20 Kuko urikuzana amagambo g' abashenzi mu matwi gacu. Twenda kumenya noneho, ubusobanuro bwago magambo.
\v 21 Abo i Atene n'abashitsi bari iyo, babagaho barikora busha keretse gucura cangwa kumva imyaze mishasha.
\p
\v 22 Niho Paulo yahageze mu Aeropago aragamba ngo: Mwewe bantu b' i Atene, mu magambo gose ndikureba mwiji gushakisha cane iby' idini.
\v 23 Kuko nabeye ndikuzunguruka, mbona ku mazabahu ganyu handitsweho ngo: " IMANA ITIJWI '', ariko nyowe ndikubigisha imyaze ziyo musabaga mutayiji.
\p
\v 24 Imana yaremye isi n'ibiyirimo byose, we ni Data wo mu juru no mu si ndoho aberaga mu makanisa gubatswe n' amaboko g' abantu.
\v 25 Ndoho akorerwaga n' amaboko g'abantu, ndoho yifuzaga ikintu carico cose kuko ariyo itangaga ubuzima n' umuka ku bintu byose .
\v 26 Niyo yaremye buri byoko bw' abantu batuye kuri yino si yose. Amarire gushira ho ibihe, yategetse kuva kera,
\v 27 n' imipaka yabyo, kugira ngo bashake Imana, bakorekore ngo bayibone. Kandi itari kure ya buri muntu muri twewe.
\v 28 Kuko muri we turiho, turagendaga tukagira ubuzima bwacu. Kuko umwe muri twewe uwanditse yino mistari yagambire ngo: Twese turi urubyaro rwe.
\p
\v 29 Kuko turi urubyaro rw' Imana, ndo bikwiriye gutekereza ko ubumana wobisanisha n' izahabu n'ifeza cangwa ibuye cangwa ibintu byabajijwe m'ubumenyi n'ubwenge bw'abantu .
\v 30 Nuko rero, kera h' ubujiji Imana yigize ng'itabirebaga, ariko noneho arigutegeka ko abantu bose ba buri hantu bokwihana.
\v 31 Kubera ko yashijeho umusi go ikacire isi urubanza m' ubutungane muri uwo muntu yacagwiye wonyine; kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye .
\p
\v 32 Nuko bamarire kumva umwaze ' umuzukogo abapfiye bamwe bamupinze,
\v 33 abandi baragamba ngo: Tukabisubiremo ikindi gihe.
\v 34 Nuko Paulo arigendera. Ariko abagabo bamwe bafatanya nawe barizera; harimo Dionizio, umutegetsi wa Aeropago kandi n'umugore witwaga Damarisi n'abandi hamwe nabo .
\c 18
\cl Isura 18
\p
\v 1 Hanyuma y'ibyo, Paulo ava i Atena agendera i Korinto.
\v 2 Asanga yo Umuyuda witwaga Akwila, ukomotse i Ponto. Yari uviye i Italiya hamwe n' umugore we Priskila, kubera ko Klaudio yari yarategeste Abayuda bose bava i Roma.
\v 3 Nuko agendana nabo. Kandi ko bagiraga akazi kamwe, yagumye nabo kuko bashonaga amahema hamwe.
\v 4 Paulo yigishirizaga mu Sinagogi buri sabato, kandi akemeza abayuda n' Abagiriki.
\v 5 Ariko Silasi na Timoteyo bajire baviye i Makedoniya, Umuka guramutegeka gutangariza Abayuda Igambo ry' Imana ko Yesu ari wo Kristo.
\v 6 Abayuda bagenda nawe impaka, bakurikizaho no kumutuka. Niho Paulo yakungumwiye imyenda ye no kubabwira ngo: Amaraso ganyu gabagweho mwenyine! Nyowe ndi umwere. Guturuka buno ndatangira kwigisha abapagani .
\v 7 Nuko avayo, yinjira mu nzu ya Yusito, umuntu wubahaga Imana kandi inzu ye yari iri hambavu y' isinagogi.
\v 8 Nyamara Krispusi umukuru w' isinagogi yemera Umwami Yesu we hamwe n'umuryango gwe gose. Kandi na ab'Ikorinto benshi baribumvishije Paulo arikwigisha barizera kandi barabatizwa .
\v 9 Umwami Yesu abwira Paulo arikwerekwa mu joro ngo: Were gutinya, ahubwo ugambe, kandi were guhora.
\v 10 Kuko ndi hamwe na wowe, kandi nta muntu ukagukoresheho ukuboko ngo akugirire nabi: ugambe, kubera mfite abantu akangari muri guno mugi.
\v 11 Agumyayo umwaka gumwe n'amezi atandatu arikwigisha igambo ry'Imana mu banya Korinto .
\p
\v 12 Igihe Galiyo yabaga umutware i Akaya, Abayuda bapanga gutera Paulo, nuko bamurega ku tribunali.
\v 13 Bagambye ngo: Wuno muntu arikwemeza abantu ngo bakorere Imana mu nzira tofauti n'amategeko .
\v 14 Paulo yabaha ari hafi yo kubumbura umunwa, Galiyo abwira Abayuda ngo: Byabeye ari ibikorwa bibi cangwa agandi makosa, narikubumva mwa ba Yuda mwe.
\v 15 Ariko kubera ko ari impaka ku by' igambo n'amazina n' amategeko ganyu, ibyo ndo birikundeba. Ndo ndenda kuba umujuji w'ibyo bintu
\v 16 Arabirukana hambere ya tribuinali.
\v 17 Nuko bose bafata Sostene, umukuru w' isinagogi, bamukubitira hambere y'intebe y'' abajuji. Ariko Galio ndo yabahangayikiye.
\p
\v 18 Paulo yamarire igihe kireyi i Korinto, hanyuma asezera ku bavukanyi, arambuka, agendera i Siriya hamwe na Priskila na Akwila. Hambere yo kugendera i Sinkreya, yamanjije kogoshwa kubera yari yarabirahiriye.
\v 19 Bagerire i Efeso, Paulo yasizeyo Priskila na Akwila, yinjira mu Sinagogi, aganira hamwe n' Abayuda .
\v 20 Bamuhendahenze ngo abereyo iyindi misi, ariko atabakundira.
\v 21 Nuko yabasezeho arikugamba ngo: Ngombye ko gukora umusi mukuru guri hambere i Yerusalemu. Nkayije tena kubereba Imana ni yenda. Nuko uvahi, agendera i Efeso .
\p
\v 22 Igihe yatsukiye i Kayisariya, yataramiye i Yerusalemu, kandi amarire kuramutsa i Kanisa yarindimutse agendera i Antiyokiya.
\v 23 Yatinzeyo igihe, hanyuma afata inzira, anyura i Galitiya n'i Firigiya arikwisha na guha ingufu abanafuzi bose.
\p
\v 24 Umuyuda witwaga Apolo ukomotse i Alegizindiriya, umugabo wayigire kandi wiji ibyandistwe yija i Efeso. Yamenyaga kugamba kandi afite ubumenyi bw' Ibyanditswe.
\v 25 Paulo yabaga yigire ibyerekwye Igambo ry' Imana. Agamba ibyerekeye Yesu kandi akabyigisha neza, ariko yameraga umubatizo gwa Yohana gusa.
\v 26 Atangira kwigishiriza mu Sinagogi adafite ubwoba. Akwila na Prisila bamarire kumwunva, bamujana iwabo kigira ngo abasobanurire neza inzira ry' 'Imana .
\v 27 Ubwo yashatse kunyura i Akaya, abavukanyi baramwihanganisha, bandikira abanafunzi ngo bazamwakira neza. Agezeyo agirira akamaro abazera baho kubera ubuntu bw'Imana.
\v 28 Kuko yari arikuhangana n'Abayuda ku karubanda, arikwerekanisha ibyandikirwe byose ko Yesu ari Kristo .
\c 19
\cl Isura 19
\p
\v 1 Igihe Apolo yabaga ari i Korinto, Paulo yanyuriye mu bihugu by' iruguru y'Aziya. Agerire i Efeso, yabwenyeyo abanafunzi bamwe arababwira ngo: Mwayakiriye Umuka gw'Imana mumarire kwizera?
\v 2 Baramusubiza ngo: Ndo twari twanumva barikugamba ko hariho Umuka gw'Imana.
\p
\v 3 Aragamba ngo: None si mwabatijwe m' uguhe mubatizo? Baramusubiza ngo: Umubatizo gwa Yohana.
\p
\v 4 Nuko Paulo aragamba ngo: Yohana yabatije m'umubatizo gwo kwihana, arikubwira abantu ngo bizere ukayije hanyuma ye, ari we Yesu.
\v 5 Kubera ago magambo, babatijwe mu zina ry' Umwami Yesu.
\v 6 Paulo amarire kubarambikaho ibinabiro, Umuka gw' Imana gubijaho, bagamba mu ndimi kandi barikugambishwa n'Imana.
\v 7 Bose hamwe bari nk'abantu cumi na babiri.
\p
\v 8 Hanyuma, Paulo yinjiye mu sinagogi, aberamo amezi atatu arikwigisha atari gutinya ku by' ubwami bw'Imana, arigukomeza kwemeza abari bari barikumwumva.
\v 9 Ariko nguko bamwe bakomeje kutemera no kutizera, batuka izina ry'Umwami Yesu hambere y'abantu akangari.
\v 10 Guco, Paulo yabasize, agendana n' abanafunzi kandi yigishiriza buri musi mucumba c' isomero ca Turanusi.
\v 11 Kandi Imana yagumye gukora ibitangaje irigukoresha amaboko ga Paulo.
\v 12 k'uburyo abantu barambikaga ibitambaro ku barwayi byakorire k'umubiri gwa Paulo nuko indwara zikabavaho, n'ibizimu bikagenda.
\p
\v 13 Ariko abapfumu b'Abayuda bapimye kwambaza izina ry' Umwami Yesu kugira ngo babone ingufu hejuru y' ibizimu mu gihe babaga barikugamba ngo: Ndabyirukanye ku bwa Yesu wo Paulo atangazaga!
\v 14 Abakoraga ibyo bari abahungu barindwi ba Sikeva, umwe mu batambyi bakuru b' Abayuda.
\p
\v 15 Umuzimu gurabasubiza ngo: Yesu ndamwiji, Paulo nawe ndamwiji. Mweho si, muri ba nde si?
\v 16 Niho uwo muntu wabagamo ibizimu yabasimbukiye bombi n' ingufu, arabadiha. Bahubukire muri iyo nzu bambeye busha kandi babeye ibisebe.
\v 17 Abayuda bose n'Abagiriki bose bari batuye i Efeso bamenye ugo mwaze, bose bapfa ubwoba. Nuko izina ry'Umwami Yesu rihabwa icubahiro.
\v 18 Nuko abizeye barija bari kangari, barihana, barikugambira hambere ya bose ibyaha babaga bakorire.
\v 19 Kandi umubare munini gw'abapfumu bija n' ibitabo byabo babitwikira hambere y'abantu bose. Ibeyi zibyo bitabo byabo ryageze ku makuta ibihumbi mirongo itanu.
\v 20 Guco niko igambo ry'Umwami Imana ryagwiriye cane n'ubushobozi n'ingufu.
\p
\v 21 Nuko Paulo amarire kurangiza akazi ke mu Efeso, Umuka gwamutumye kugenda i Yerusalemu, anyuriye Makedonia na Akaya.
\v 22 Aragamba ngo: Ni ngerayo ni ngombwa ko ndeba n'i Roma. Atuma i Makedonia abafasha be babiri, Timoteyo na Erasto, ariko we asigara muri Azia igihe gitoya.
\p
\v 23 Ico gihe habagaho ivurugu ryinshi kubera 'izina rya Yesu.
\v 24 Umuntu witwaga Demetriyusi, umucuzi wacuraga mu feza ibisanamu by' inzu ya Dayana, yazaniraga abacuzi ifaida imunyika.
\v 25 Yabahujije hamwe n'abandi bakoraga akazi kimwe nawe, arababwira ngo: Mbe mwa bagabo, mwiji ko turyaga kubera kano kazi kacu.
\v 26 Kandi murikureba no kumva ko atari Efeso honyine, ahubwo no muri Azia karibu yose, Paulo yayemeje abantu akangari no kubayobya. Arikubabwira ngo imana zikozwe n'intoke z'abantu ndo ari imana.
\v 27 None rero, ubucuruzi bwacu bapoteje agaciro. Kandi ikanisa ry'imana yacu Dayana naryo ribeye busha, kandi imana yo Azia n'abo mu si yose basengaga yotakaza icubahiro cayo cose.
\p
\v 28 Ago magambo gabatumbisha imitima, batangira kuyomba barikugamba ngo: Dayana niyo mana ikomeye mu Efeso. Umuji guba mo ivurugu.
\v 29 Abantu bose bihutira hamwe mu kibanza c'ama fete, barigukurura Gayo na Arisitariko bari bije na Paulo baturutse i Makedonia.
\v 30 Paulo yenda kwiyereka abantu. Ariko abanafunzi be baramubuza.
\v 31 Kandi bamwe m'ubatware ba Aziya, abira be bamutumaho ngo yere kwija muri ico kibanza.
\v 32 Bamwe bari barikugamba bino n' abandi ibindi kubera ko uvurugu ryar ririho muri iryo teraniro. Kandi abantu kangari ndo bari biji igitumye bahuriye aho.
\v 33 Nuko abari bari aho babwira Aleksandre, uwo Abayuda bari barigushira hambere, nawe abwira abantu akoresheje ikimenyetso c'ukuboko ngo abasobanurire ibiriho.
\v 34 Ariko abantu bamarire kumenya ko ari Umuyuda, bose bayombeyr rimwe nk'amasaha abiri barikugamba ngo: Dayana w'abayefeso niwe mukuru!
\v 35 Hanyuma umukarani w'umuji yahozeshe abantu igambo ngo: Bagabo bo mu Efeso, ni nde utiji ko Efeso nigo mugi gurindaga ikanisa rya Diyana n'igihindi cateremutse kiviye ha juru?
\v 36 Kubera ko nda wohakana ibyo bintu, mugombye gutuza, kandi mutakora ibibi.
\v 37 Kuko muzenye abantu batariho urubanza, cangwa icaha, cangwa igitutsi ku mana yacu .
\v 38 Demetiriyusi n'abacuzi be babeye bafite ikirego, hariho imisi yapangiwe kuburanira ho kandi n'abajuji bariho. Mubareke rero ni baregane.
\v 39 Ariko rero habeye ikindi co murikwenda, bikakorerwe mu nzu ya tribinali ibitegekewe.
\v 40 Kweli turi mukaga ko kuregerwa ubugome, kuko ari nta mpamvu ya yino mivurugu kandi ntaco tukabone co kwiregura.
\v 41 Amarire kugamba guco, asezerera iteraniro .
\c 20
\cl Isura 20
\p
\v 1 Iyo mivurugu imarire kurangira, Paulo ateranya abanafunzi, arabigisha, hanyuma arabasezera, agenda i Makedoniya.
\v 2 Anyura muri ibyo bihugo, arikwigisha abanafunzi.
\v 3 Nuko agenda m' Ubugiriki, amarayo amezi gatatu. Ari hafi yo kugana muri Siriya, Abayuda baramutega. Nuko acaguwa kwisusubirira i Mekedonia .
\v 4 Abamuherekeje muri Asia ni Sopetero, muhungu wa Purusi w' I Bereya, Arisitariko na Sekondo b'i Tesalanike, Gayusi w'i Derbe, na Timoteyo na Tukiko na Torofimo bo muri Asia.
\v 5 Ariko bose badutanze hambere, baturindirira i Troa.
\v 6 Hanyuma y'imisi y'imikati itarimo imusemburo tuva i Filipi, imisi itano ishirire tugera i Troa, dusibayo imisi irindwi .
\p
\v 7 Ku gwambere gw'icumweru, igihe twari twikeye ngo kumanyagura imikati, Paulo agambana n' abizeye kuko yari yapanze kugenda ng' ejo. Yabagambishije arikubigisha kugeza saa sita mu joro.
\v 8 Hari harimo amatara akangari m'ucumba co hejuru co baribikeyemo.
\v 9 Nuko umuhungu Etikusi, wari wikeye ku dirisha, arahunira Paulo arikwigisha, itiro riramufata, aratirimbuka kuva ku nzu ya gatatu yo hejuru yitimba hasi. Bamukuyeho yapfiye.
\v 10 Ariko Paulo yarindimutse, amwiramburaho, aramuhobera. Nuko aramubwira ngo: Were kongera guhunira, kuko yari yakize.
\v 11 Yongeye gutarama, amanyagura umukati, ararya. Agumya kwigisha mu joro kugeza mu gitondo kare kare, hanyuma arabasiga.
\v 12 Wa muhungu bamugarwiye mu nzu ari muzima. Byabeye umunezero no guhumurizwa kuri bose .
\p
\v 13 Ariko twewe twatanze Paulo kagera ku bwato, turambuka tugenda i Asosi kandi niho aho twari twemeranyije kumusanga, kubera niho twari tugombye kumufatira ngo akomeze urugendo rwe ku birenge.
\v 14 Amarire kudusanga iyo Asosi, twagendanye nawe, tugera i Mitilene .
\v 15 Kuvaho twanyuriye mu ngezi. Ng'ejo twageze m' urundi ruhande ahagereye i Kiyosi. Umusi gukurikiyeho, twageze i Samosi, umusi gwa gatatu tugera mu mugi gwa Miletusi.
\v 16 Paulo yari yapangire kunyura i Efeso kugira ngo yere guhagarara na gakeya muri Asia. Yari arikwihutira kuba i Yerusalemu kuri Pentekosite bibeye byoshoboka.
\p
\v 17 Paulo ari i Miletusi yahamageye abazehe b'ikanisa b' i Efeso.
\v 18 Bamugerireho, arababwira ngo: mwiji uburyo nakoresheje igihe imisi yose kuva umusi narambitse ibikandagizo bya nyowe hano muri Asia.
\v 19 Nakoreye Imana ndikwicisha bugufi, no mu marira. Kandi ndo nacice ingufu naho nabaga ndi mu bigeragezo bitewe n'imitego Abayuda babaga barikuntegaga.
\v 20 Mwiji ko nta kintu nabahishe cobagirira akamaro kandi ko ndo natinyaga kubabwiriza no kubigisha ku karubanda no mu nzu n' iyindi.
\v 21 Natangarije Abayuda n' Abagiriki ngo bihane hambere y' Imana no kwizera Umwami wacu Yesu Kristo .
\v 22 None reba, ngiye i Yerusalemu kubera ko Umuka gw' Imana gunsunitse. Ariko ndo nyiji ibikambeho iyo.
\v 23 Ureste ko, ugo Muka gurikumbwira ko kuva mu mugi na kwinjira m'ugundi, iminyororo n'amateso bindindiriye.
\v 24 Ariko ndo ndikubona ko ubuzima bwa nyowe ari ico bumariye mbeye ntarangije urugendo n' akazi nahewe n' Umwami Yesu ngo ntangaze Umwaze Guboneye gw' ubuntu bw'Imana.
\v 25 None mundebere. Nyiji ko ndo mukandebeho tena, mwewe abo nanyuze mo ndikubigisha ubwami bw'Imana.
\v 26 Niyo mpamvu mbahamije guno musi ko ndi umwere kubera amaraso ganyu mwese.
\v 27 Kubera ko nabamenyesheje iby'Imana yapangire byose, ntaco nabahishe .
\v 28 Nuko rero mwirinde mwewe ubwanyu, n'umukumbi gose g'Umuka gw'Imana yashiriyeho kuba abarinzi bo kuragira ikanisa ry' Umwami Imana iryo yiguriye akoresheje amaraso ge wonyine.
\v 29 Nyiji ko, mature kugenda, imbwa zo hanze zikayuije kandi zikababarire intama.
\v 30 Kandi nyiji ko hagati yanyu hakaturukemo abantu bakigishe inyigisho zitari za kweli ngo bikururire abanafunzi.
\v 31 Murebe neza rero, mwibuke ko nabagishije mu myaka itatu, ijoro no k' umutaga ndo naburaga gukora, ndikuririra buri umwe muri mwewe.
\v 32 Nuko rero, mbasize mu maboko g' Imana n'igambo ry'ubuntu bwayo, kubera iryo gambo rishobweye kubaha ingufu no kubaha umurage hamwe n'abeze bose .
\v 33 Ndo nifujijije amafaranga, cangwa izahabu cangwa imyenda y'umuntu wose.
\v 34 Mwewe mwenyine mwiji ko gano maboko arigo gamfashije mu bukene bya nyowe n'iby' abantu twabaga turi hamwe.
\v 35 Nabereste mu nzira zose ko gukora guco ari yo nzira yo gufasha abafite intege nkeya, no kwibuka amagambo g'Umwami Yesu yagambye wo wenyine ko gutanga kuheshaga imigisha kuruta guhabwa .
\p
\v 36 Amarire kugamba guco, arapfukama, arasaba hamwe nabo bose.
\v 37 Nuko bose bararira, bayambira Paulo no kumuhobera.
\v 38 Bababejwe cane nuko yari yagambye ko batakamurebeho tena. Nuko baramuherekeza kugera ku bwato .
\c 21
\cl Isura 21
\p
\v 1 Tumarire gutana nabo, tugenda m' ubwato twerekeye i Kosi. Ng'ejo bukeye tugenda i Roda, no kuva aho tuja i Patara.
\v 2 Tumarire kubona ubwato burikwambuka i Fenisiya tubwinjiramo nuko turagenda .
\v 3 Tumarire kugenda dusiga Shipure, turakikira tuyisiga m' ugutandi, tukomeza urugendo m'uruhande rw'i Siriya, tuba tugeze i Tiro aho ubwato bwagombaga gupakururira imizigo.
\v 4 Twasanzeyo abanafunzi, tumarayo imisi irindwi. Nuko abanafunzi, basunitswe n' Umuka gw'Imana, babwira Paulo ngo yere gutaramira i Yerusalemu.
\v 5 Ariko tugerire k' umwisho gw'izo misi irindwi, dupanga kugenda kandi bose baduherekeze hamwe n'abagore babo n'abana babo batugeza hanze y'umuji.
\v 6 Niho twapfukamye, turasenga. Tumarire kusezeranaho twinjira mu bwato, nabo basubiza iwabo .
\p
\v 7 Turangije urugendo mu bwato, tuva i Tiro tugendera i Putolemausi, aho twaramukanyije n'abavukanyi, dusiba yo umusi gumwe.
\v 8 Ng' ejo turagenda, nuko tugera i Kayisariya. Hanyuma yo kwinjira mu nzu ya Filipo umuinjilisti wari umwe wo muri ba barindwi, araducumbikira.
\v 9 Filipo yagiraga abahara bane bari bagambishwaga n' Imana .
\p
\v 10 Bitewe nuko twari dutinzeyo, umugabo ugambishwaga n 'Imana witwa Agabusi arindimukira i Yudeya, yija kutureba.
\v 11 Afata umukandara gwa Paulo, aboha amaguru n'amaboko arikugamba ngo: Reba ico Umuka gw'Imana gugambye: Nyiri guno mukandara, Abayuda bakamubohe guca i Yerusalemu, kandi bakamutange mu maboko g'abapagani .
\v 12 Tumarire kwumva ibyo, twewe hamwe n'abaho hantu, dusaba Paulo kudatarama i Yerusalemu.
\p
\v 13 Nyamara arabasubiza ngo: Mukoze ki, murikurira, mukambabaza umutima? Nyowe ndi tayari atari kubohwa gusa, ahubwo no gupfira i Yerusalemu, kubera izina ry' Umwami Yesu.
\p
\v 14 Bitewe nuko yayangire kutwumvira, ndo twarabihangayikiye cane, turagamba ngo: Reka ukwenda kw'Imana kube!
\p
\v 15 Nyuma y'iyo misi turi mu kazi, turitegura, nuko dutaramira i Yerusalemu.
\v 16 Abanafunzi bamwe b'i Kaisariya bagendana na twewe, batuyobora k'uwitwa Nasoni wo mu rusisiro rwa Shipure, yari umwanafunzi wa kera kandi iwe niho twari turacumbika .
\p
\v 17 Hanyuma yo kugera i Yerusalemu, abavukanyi baratuyambira bishimire cane.
\v 18 Ng'ejo, tugendana na Paulo kwa Yakobo, nuko abakuru bose bahurirayo.
\v 19 Amarire kubaramutsa, ababwira umwe k' uwundi iby'Imana yabaga yakorire mu bapagani.
\v 20 Bamarire kumva iyo raporo, bahimabaza Imana, nuko baramubwira ngo: Urikureba, muvukanyi, Abayuda ibihumbi bingahe bimarire kwizera, kandi bose bafite umwete gucunga amategeko.
\v 21 None rero bamarire kumva ko wigishaga Abayuda bose bari mu bapagani ngo bere kumvira amategeko ga Musa, ngo urikubabwira ngo bere gukata abana no kudakurikiza imihango .
\v 22 None si dukore ki? Ni ngombwa si ko bomenya ko wayijire, abantu akangari barahura.
\v 23 Kubera ibyo rero, ukore ico turakubwira.
\v 24 Muri twewe hariho abagabo bane barahiye. Bagendane, witunganye weho nabo, ubarihire ibyo baratanga, kugira ngo bogoshe imitwe zabo. Niho abantu bakamenye ko ibyo bakumvisheho ari ibyo ububeshi. Ahubwo bakamenye ko na wowe utarikurwanya amategeko .
\v 25 Ku byerekeye abapagani bizeye, twamenye ko kandi turabandikira ko bagombye kwirinda inyama zaterekeye ibizimu, kwirinda amaraso, n'ibisimba binizwe, n'ubusambanyi.
\v 26 Nuko Paulo afata abo bagabo, aritunganya, ng' ejo yinjira mu nzu y'Imana hamwe nabo. Kubwo gutangaza umusi go gutunganiramo gukabere no guturisha isadaka kuri bose .
\p
\v 27 Imisi zirindwi zishije, Abayuda bo mu Aziya, babwenye Paulo mu nzu y 'Imana, bazana imivurugu mu bantu, baramufata.
\v 28 Barayomba ngo: Bagabo b'Isirayeli, mudutabare! Wuno muntu niwo urikwigisha hose n'abantu bose ibyo kurwanya amategeko. Hejuru yaho yazanye Abagiriki mu nzu y' Imana kandi yahumanyije hantu hatungenye.
\v 29 Kubera ko hambere bari babwenye Trifomo Umunyaefeso hamwe na we mu mugi, barigutekereza ko Paulo yamwinjije mu nzu y' Imana .
\v 30 Umugi gose gurasara, n'abantu bija ari kangari baturutse mu mpande zose. Bafata Paulo, bamukururira hanze y' inzu y' Imana. Imiryango yayo yose barayifunga.
\v 31 Kubera ko bendaga kumwita, umwaze gugera k'umukuru w'abasoda ko i Yerusalemu hose harimo umvurugu.
\v 32 Who aho yajenye abasoda n' abakuru babo, arindimuka ariguturuka. Babwenye abasoda bijire bareka gukubita Paulo.
\v 33 Nuko umukuru w'abasoda arija, afata Paulo, amubohesha iminyororo zibiri. Nuko aramubaza ngo: Uri nde si? Wakorire ki?.
\v 34 Ariko mu bantu, bamwe bari barikuyomba ukwabo n'abandi ukwabo. Kubera kuyomba cane, yabuze ico gukora. Niho yategekire ngo bamugendane mu nzu ya tribinali.
\v 35 Paulo ageze ahataramye, abasoda baramuterura kubera umujinya gw'abantu.
\v 36 Kuko abantu akangari barabamukurikiye bari kwabira ngo: Mumwite! .
\p
\v 37 Babeye barikumwinjiza mu tribunali, Paulo abwira umukuru w'abasoda ngo: Mbesi wokwemera nkakugambisha? Umukuru w'abasoda arasubiza ngo: Wiji si Ikigiriki?
\v 38 Ndo uri Umumisri si? Ndo ari weho si wigaragambiye igihe cashije, akagomesha abasambo ibihumbi bine, ukabajana m' ubutayu ?
\p
\v 39 Paulo aramusubiza ngo: Ndi Umuyuda w'i Tariso y'i Kilikiya, umuturage wo m' umuji gwijwi na bose.
\p
\v 40 Ndikuguhendahenda ngo wemere ko ngambisha bano bantu. Nuko ahagarara hejuru, arindira bose bohoze, aragamba mu Kiheburayo ngo:
\c 22
\cl Isura 22
\p
\v 1 Bavukanyi n' abatuzeye, mwumve ico nobabwira ndikwigambira?
\p
\v 2 Bamvishe ko arikugamba Igiheburayo, barahora. Paulo aragamba ngo :
\p
\v 3 Ndi Umuyuda. Navukuye i Tariso muri Kilikiya, ariko nakuriye muri guno mugi, kandi nasomeye ku birenge bya Gamalieli. Nasomire mu nzira zo abatuzeye bigiyemo. Mfite umwete mu by'Imana nkuko mumerire mwese buno.
\v 4 Nazambaguje no kwita ndikurwanya bino byigisho, nabohaga no gushira mu pirizo abagabo n'abagore.
\v 5 Umutambyi mukuru n'abakuru ba tribunali bose bombera abadimwe kubyo ndikugamba. Ndetse bambaga n'amabaruwa go gufatisha abavukanyi babaga i Damasiko, aho nagendaga kubajana mbafungire no kubahanira i Yerusalemu .
\v 6 Nabeye ndi ha nzira, ndi hafi yo kugera i Damasiki karibu saa sita, umurabyo guturuka mu juru gutangira kwerereza hambavu ya nyowe.
\v 7 Nagwiye hasi k' ubutaka, kandi nayumvishije ijwi ririkumbwira ngo: Sauli, Sauli, kuki urikuntesa?
\p
\v 8 Ndasubiza ngo: urinde si, Mwami? Arambwira ngo: ndi Yesu w'i Nazareti uwo urikuzambaguza .
\p
\v 9 Abari bari hamwe na nyowe babwenye ugo mwangaza neza, ariko ndo bayumvishije ijwi ry'uwo wagambaga na nyowe.
\v 10 Nuko ndagamba ngo: Nkore ki si Mwami? Umwami arambwira ngo: Haguruka ugende i Damasko, iyo niho bakakubwire ibyo ukakore byose.
\v 11 Bitewe nuko ndo narebaga ikuntu, kubera kwerereza k' ugo mwangaza, abari bari hamwe na nyowe, bamfashe ukuboko, mbona ngeze i Damasko.
\v 12 Nuko rero, uwitwa Ananiyasi, umugabo utungenye hambere y' amategeko kandi uwo Abayuda bemeraga, araguhuruka arabwira ngo: Sauli, mwana wa mama, ufungurwe amaso.
\v 13 Aho aho nafungwiwe amaso ndamureba .
\v 14 Aragamba ngo: Imana ya badata yagutoranyije kumenya ukwenda kwayo, no kureba Intungane ye, no kumva amagambo go mu kanwa ke.
\v 15 Kuko ukamubere umudimwe wo guhamya hambere y'abantu bose ibintu byo wabwenye n'ibyo wayumvishije.
\v 16 None rero, urindiriye ki? Haguruka, ubatizwe kandi wozwe ibyaha nuko utangaze izina rye.
\v 17 Nabeye ndigusubira i Yerusalemu, ubwo nari ndigusenga mu nzu y'Imana nahewe mu ndoto bino bintu.
\v 18 Nabwenye Umwana Yesu arikukubwira ngo: Ihute, uve mu Yersusalemu, kubera ko ndo baremera ubudimwe bwawe kuri nyowe .
\v 19 Nagambye ngo: Mwami, bo bonyine biji ko narabafungaga no kubadihisha mu masinagagi abakwizeraga bose.
\v 20 kandi ko bamennye amaraso Stefano, umudimwe wa wowe, mu maso ga nyowe. Nabaga ndi hamwe nabo kandi ndigucunga imyenda y'abamwitire.
\v 21 Nuko arambwira ngo: Genda kubera ko ndenda kugutuma kure mu bapagani .
\p
\v 22 Bamwumvirije kugera arangije kugamba ago magambo, ariko hanyuma bapandisha amajwi barikuyomba ngo: Mukure umuntu nguwo ku si! Ndo bikwiriye ko yobaho.
\v 23 Nuko barabira, barigukuramo imyenda yabo no gucucura mu kirere.
\v 24 Umukuru w' abasoda ategeka ko binjiza Paulo mu nzu ya tribinali. Arategeka ngo bamubaze bari nokumukubita, kugira ngo bamenye ikirigutuma bayomba kubera we.
\v 25 Benda kumukubita, Paulo abaza umusoda mukuru wari ari aho ngo: mbesi mwemerewe gukubita umuturage w' Umunyeroma hambere yo kumucira urubanza?
\p
\v 26 Kubera ago magambo, umusoda mukuru agenda k' umukuru wabasoda kumumenyesha ngo: Mbe mwa mwenda gurakora ki? Wuno muntu ni Umuroma .
\v 27 Umukuru w'abasoda arija, abaza Paulo ngo: mbwire, uri Umuroma koko? Arasubiza ngo: ingo.
\p
\v 28 Umukuru w'abasoda arongera ngo: Natanze amafaranga kangari kugira ngo mbe umunyagihugu. Paulo aramusubiza ngo: Nazewe ndi Umuroma.
\v 29 Ako kanya abari bagiye kumubaza, baragenda. Nuko umukuru w'abasoda abwenye ko Paulo ari umuroma, apfa ubwoba kubera ko yari ya muboshe.
\p
\v 30 Ng' ejo, umukuru w'abasoda yenda kumenya ukuri ku birego by' Abayuda kuri Paulo. Niho yaramurekuye, ategeka abatambyi bakuru n'abazehe ngo bahure. Niho yabazaniye Paulo no kumuhagarika hagati yabo.
\c 23
\cl Isura 23
\p
\v 1 Paulo afungurira amaso inama nkuru no kugamba ngo: Bagabo bavukanyi, nabeye n' Imana neza kandi ndo umutima gwa nyowe gurikundega kugeza buno.
\v 2 Umutambyi mukuru Ananiyasi yategetse ko abari bari hambamvu ye bamukubita ku munwa.
\p
\v 3 Nuko Paulo aramubwira ngo: Imana ikagukubite, weho rujuta rusizwe icoka we! Urigukoresha amategeko kuncira urubanza, ariko urigutegeka ngo bankubite !
\p
\v 4 Abari bari hafi ya Paulo baramubwira ngo: ututse umutambyi mukuru w' Imana.
\p
\v 5 Paulo aragamba ngo: Ndo nari mbyiji bavukanyi ko ari umutambyi mukuru, kuko byanditkirwe ngo: were kugamba nabi umutware w'ubwoko bwa wowe .
\p
\v 6 Paulo, amenya ko igice kinini c' inama bari Abasudukayo, ikindi ari Abafarisayo. Niho yagambye n'ijwi rireyi ngo: Bagabo bavukanyi, ndi Umufarisayo. Nazewe n' Abafarisayo. Kabisa, murikundyoza ko nizeye ko abapfiye bakazuke?
\v 7 Amarire kugamba guco, hazuka impaka hagati y'Abafarisayo n'Abasadukeyo bari bahuye.
\v 8 Kubera ko Abasadukayo bagambaga ko ari nta muzuko, kandi ko ari nta malayika cangwa Umuka. Naho Abafarisayo bo bemeraga ibyo bintu byombi .
\p
\v 9 Habeyeho umuvurugo gukomeye, kandi abakarani bamwe bo m'uruhande rw'Abafarisayo barahaguruka, bakora mpaka zikomeye barikugamba ngo: Nta kibi tubwenye muri wuno muntu, wenda wobona Umuka cangwa malayika yamugambishije.
\v 10 Bitewe nuko kutumvikana kwagumye kwiyongera, umukuru w'abasoda atinya ko abantu boshanyagura Paulo. Yija n'abasoda ngo bamukure hagati y'abantu bamujana mu pirizo.
\p
\v 11 Mu joro rikurikijeho, Umwami Yesu yija guhagarara hambavu ya Paulo no kumubwira ngo: Paulo we, were gutinya. Uko wampamirije i Yerusalemu, niko wenda kumpamiriza n'i Roma.
\p
\v 12 Bumarire guca, Abayuda bakora inama. Bararahira ngo ndo bakarye cangwa kugnwa batari bita Paulo.
\v 13 Ugo mupango gwari gwafashwe n' abantu barenze mirongo ine .
\v 14 Nuko bagenda ku batambyi bakuru barababwira ngo: twapangire no kurahira ko ndo turarya cangwa kugnwa tutari twita Paulo.
\v 15 Mwewe rero, buno mubwire umukuru w'abasoda wo muri hamwe mu tribinali nkuru kugira ngo amuzane hambere yanyu, mubere nka ho murikwenda kugenzura ibirego bye, naho twewe, hambere ko ahagera hano, turaba twamurigasuye.
\p
\v 16 Umuhungu wa mushiki wa Paulo, amarire kumenya ugo mupango mubi, agenda, yinjira mu pirizo kumenyesha Paulo.
\p
\v 17 Paulo ahamagara umwe mu basoda bakuru aramubwira ngo: gendana wuno musore ku mukuru w'abasoda bose kubere ko afite ikintu co kumubwira .
\p
\v 18 Umusoda mukuru afata uwo musore, amugendana ku mukuru wabo. Aramubwira ngo: Umufungwa Paulo yanyakuye ansaba kukuzanira wuno musore ngo afite umwaze go kugucurira.
\p
\v 19 Umukuru w'abasoda afata uwo musore ukuboko, amujana m' ubwiherero, aramubaza ngo: Wenda kumenyesha ki?
\p
\v 20 Aramusubiza ngo: Abayuda bapangire kugusaba ngo uduhe Paulo ejo hambere y'inama, barikubesha ngo benda kumenya ibye kweli kweli.
\v 21 Utere kubumva, kuko abenshi kurusha mirongo ine muri bo bamurindiriye, kandi bigambiye no kurahira ko batakarye cangwa kugnwa bataramwica. None bategereje ko wobemerera.
\p
\v 22 Uwo mukuru w'abasoda asezera wa musore amarire kumutegeka ngo yere kubwira umuntu ibyo bintu.
\p
\v 23 Nuko ahamagara abasoda bakuru babiri arababwira ngo: mutegure abasoda magana abiri, ubatayarishe kugendera i Kayisaria, n' abandi basoda mirongo irindwi bo ku mafarasi, abafozi b' imiheto magana abiri. Ubatayarishe bagende saa tatu zo mu joro.
\v 24 Mutayarishirije Paulo nawe iyindi, kugira ngo bamugeze k' umutegetsi Felisiki ari muzima .
\p
\v 25 Namwandikiye ibaruwa igambye ngo:
\pi
\v 26 Nyowe Klaudiyano Lusiasi ndakwandikiye wowe mukuru Felikisi. ndikukuramutsa!
\pi
\v 27 Uwo muntu Abayuda bari bamufatire, benda kumwita. Nahagerire hamwe n'abasoda, ndamubaka marire kumenya ko ari Umuroma .
\v 28 Nashatse kumenya ikirego barikumushiraho, nuko mujana hambere ya tribinali nkuru.
\v 29 Nasanze arikuregwa ibihuye n'amategeko gabo. Ariko ndo nabwenye icaha na kimwe cotuma yopfa cangwa gufungwa.
\v 30 Marire kumenya ko Abayuda bamugambaniye, ndamugutumiye vuba vuba, kandi nasabye ko abarikumurega bagenda ha wawe bakakubwira weho wonyine ibyo barikumurega. Mubeho !
\p
\v 31 Abasoda bagendanye Paulo mu joro bamugeza kuri Antipatrisi nkuko bari bategekirwe.
\v 32 Ng'ejo, bareka abarikugendera ku farashi ngo bakomeze urugendo nawe. Abo ku maguru basubira mu kambi yabo.
\v 33 Bageze i Kayisariya, abagenderaga ku mafarashi baheye umutegesti iyo baruwa, kandi bamwereka Paulo .
\v 34 Guverineri amarire gusoma iyo baruwa, yabajije porovensi yo Paulo aturutsemo. Amarire kumenya ko ari uw'i Kilikiya;
\v 35 Aragamba ngo: Ukambwire ibyawe abarikukurega bijire hano. Hanyuma niho yategetse ko bamucungira m' urupango rwa Herode .
\c 24
\cl Isura 24
\p
\v 1 Hashije imisi zitano, umutambyi mukuru Ananiasi ateremukana n'abakuru hamwe n' umugambizi witwaga " Teritulusi". Barambika ibirego byabo hambere ya guverineri.
\v 2 Paulo yapfiye guhaguruka, Terituliusi aramurega ngo: Muzehe Feliksi, kubera wowe turatujije, kandi ibintu byabereye ubu bwoko kuba bwiza kubera wowe.
\p
\v 3 Twakiye byose udukoreraga kandi turikugushima cane mzehe Feliksi.
\v 4 Ariko ndo ndenda kugutindira. Ndikuguhendahenda ngo unyumve kubera ineza ya wowe, ngambe amagambo makeya.
\v 5 Twabwenye wuno mugabo yarigize igihangange. Niwe ugomeshaga Abayuda bose, bari mu bihugo bose kandi niwe mu shefu w' igikundi citwa " Ica aba Nazareti ".
\v 6 Ndetse yapimye no guhumanya i kanisa, nuko turamufata twenda kumucira urubanza nguko isheriya zacu ziri.
\v 7 Ariko umukuru w'abasoda witwa "Lusia" yija aramutwaka ku ngufu. Ategeka abari kumurega kwija iwawe.
\v 8 Nawe umubajije wowe wonyine, ushobweye kumenya ibyo turikumurega byose.
\v 9 Abayuda nabo biyunga ku kirego barikwemeza ibyo birego.
\p
\v 10 Guverineri amarire kumuha uruhusa ngo agambe, Paulo aramusubiza ngo: Nyiji ko umaze imyaka akangari uri umujuji wa buno bwoko. Nico gitumye ndenda kugamba ibya nyowe nishimwe.
\p
\v 11 Kuko ushobweye kumenya ko imisi hafi icumi n'ibiri guturuka umusi nagiye i Yerusalemu gusengera yo,
\v 12 Kandi ndo bamfatire mu nzu y' Imana ndigutongana n'umuntu uwo ariwe wose cangwa ngo nteranye abantu ndikubahunisha, naho haba mu kanisa cangwa mu mugi.
\v 13 Kandi ibyo barikundega ndo bobibonera umudimwe hambere ya wowe.
\v 14 Ariko kino n' ico ndenda kwemera hambere ya wowe. Nuko iyo nzira bitaga'' utudini', ariyo nagenderagamo ndigukorera Imana ya basogokuru. Nizeye ibyandikirwe mu mategeko byose n' ibyo imbuzi zagambire.
\v 15 Kandi ndindiriye Imana yo bano nabo barindiriye, yuko intungane n'ababi bose bakazuke.
\v 16 Nico gitumye nkomeje kurwanisha umutima guboneye hambere y'Imana no hambere y' abantu bose .
\v 17 Nuko imyaka akangari zitambutse, nayijire nzaniye ubu bwoko bwacu umusahada gw' ibintu n' amakuta.
\v 18 Igihe nakorire ibyo, Abayuda bo muri Asia bansaze mu kanisa ndi mu mipango yo gutunganywa. Ndo nabaga ndi hamwe n' abantu cangwa ndikubahuza ngo nyombeshe umuntu.
\v 19 Bano bantu bari bakwiriye kembera abadimwe hambere yawe, kugira bandege niba habeyeho n' ikibi nakorire.
\v 20 Ukundi, aba bantu bije bagambe icaha bamubwenyeho igihe nabaga mpageze hambere y' inama nkuru y'Abayuda n' abajuji.
\v 21 Uretse igambo rimwe nagambye mpageze hagati yabo ngo: " Kuzuka kwab' apfuye. Niho bankunzaniye guno musi ".
\p
\v 22 Feliksi wari wiji kurusha abandi kumenya ibyo iyo nzira arabisubiza ngo: "
\v 23 Lusia shefu w' abasoda, umusi bakayije, runo rubanza rw'amagambo ganyu niho rukasubizwe. Hanyuma yategetse umusoda mukuru gucungisha Paulo ijisho no kutabuza abira be kwija kumusura.
\p
\v 24 Hanyuma y' imisi mikeya, Feliksi yija n'umugore we w'Umuyuda witwa Drosela. Niho yahamageye Paulo ngo yumve ibyo arikugamba byo kwizera Kristo Yesu.
\v 25 Yabeye akigamba byo gukiranuka n' ibyo kwirinda, n' urubanza rurikwija, Feliksi aratinya cane. Nuko aramusubiza ngo " genda mbeye mbonye akanya nkagutumeho .
\v 26 Aho yabaga arikwibwira ko Paulo akamuhe igituriro. Nico catumye yabaga arikumutumaho buri kanya.
\v 27 Imyaka zibiri zishije Feliksi yahamishijwe, akomborwa na Porkiyusi Festusi. Kuko Feliksi yabaga arikwenda kufurahisha Abayuda, yasize Paulo mu kasho.
\c 25
\cl Isura 25
\p
\v 1 Festusi agerire ku provensi, amarire imisi itatu, yaviye i Kaisariya no gutaramira i Yerusalemu.
\v 2 Umutambyi mukuru n'abashefu b' Abayuda bamuregera Paulo barikumuhehenda ngo:
\v 3 Mbesi womuhamagara akija i Yerusalemu? Kuko bari bari tayari kumufata bakamufatira ha nzira .
\v 4 Ariko Festusi arasubiza ko Paulo ari mu pirizo i Kaisariya kandi yenda kugendayo vuba.
\v 5 Aragamba ngo: abashobweye iwanyu barindimuke hamwe na nyowe. Habeyeho igambo ribi yakorire, mumurege.
\p
\v 6 Amarire kuberayo imisi munane cangwa icumi arindimukira i Kaisariya; k' umusi gwa kabiri yicara ku ntebe y'imanza, arategeka ngo bazane Paulo.
\v 7 Amarire kwija, Abayuda bari barindimutkire baviye i Yerusalemu bahagarara iruhande rwe barikumurega ibintu bikomeye cane byo badashobweye kwirekana neza.
\p
\v 8 Paulo ariregura arikugamba ngo: nyowe nta kibi nakorire, ndo nazimbije itegeko na rimwe ry' Abayuda cangwa si gukosereza i Kanisa cangwa si Kaisari
\p
\v 9 Festusi yenda kwikundisha ku Bayuda, yabajije Paulo ngo: Wenda ko bagucira urubanza i Yerusalmeu cangwa hambere ya nyowe?
\v 10 Paulo aramusubiza ngo: Mpageze hambere ya wowe, kandi hambere y' intebe y' imanza ya Kaisari, niho nkwiriye gucirwa urubanza. Nta kibi nakorire nabi Abayuda, kandi nawe urabyiji.
\v 11 Nuko niba nakorire ikosa, cangwa ibikwiriye kunyita, ndo nangire gupfa ariko niba ari ububeshi barikungerekaho, nkajuririre Kaisari.
\v 12 Festusi amarire kuganira n' abajuji, aramusubiza ngo: ujuririre Kaizari, nuko rero ugendeyo .
\p
\v 13 Hashije imisi, umwami Agripa na Bernise bageze i Kaisariya kuramutsa Festusi.
\v 14 Batinda yo, Festusi abacurira umwami imyaze ya Paulo ngo: Hari umuntu umwe Feliksi yafunze.
\v 15 Ubwo nabaga i Yerusalemu, abatambwi n'abakuru b' Abayuda bandegeye ibye benda ko nomufunga.
\v 16 Nabasubije ngo ndo ari desturi y' Abaroma gutanga muntu ngo apfe, abari kumurega batari bumva ukonari kwigambira.
\v 17 Nuko bahuriye hano, ndo natinze, ariko ng'ejo nikeye ku ntebe y'imanza, ndategeka ngo banzanire uwo mugabo.
\v 18 Abo kumurega ndo bamureze ico nakekaga ko bakamurege.
\v 19 Ahubwo bamundegeye impaka z' idini ryabo, n' izo uwo bitaga Yesu wapfiye, uwo Paulo yagambye ko ari muzima.
\v 20 Na nyowe byanyobweye. Mbuze uko nomenya ukuri kwabyo, nabasabye ko boja i Yerusalemu kubera ko niyo urubanza rukashomerwe.
\v 21 Ariko Paulo ajuririye kuri Ogustusi nuko ndategeka ko bamurindira mu pirizo kugeza umusi ngamutume i Kaisariya.
\v 22 Agripa asubiza Festusi ngo: Na nyowe nyenyine ndenda kumva uwo muntu. Festusi arasubiza ngo: Ejo rero, nawe ukamwumve.
\p
\v 23 Bukeye Agripa na Bernise bija n'icubahiro cinshi binjira mu nzu y' itribinali n'abatware b'abasoda n'abakomeye bo muri ugo mugi. Festo arategeka ngo bazane Paulo.
\v 24 Maze Festusi abwira Agripa ngo: Mwami Agripa, na mwewe mwese turi hamwe hano, murikureba wuno mugabo. Abayuda bose bansabye i Yerusalemu barikuyomba cane ngo ndo akwiriye kubaho .
\v 25 Namenye ko ndaco yakorire co kumwicisha. Kandi nawe yajuririye kwa Ogustusi, nuko ndamumutumira.
\v 26 None mbuze ico nakwandika ngo menyeshe umwami. Muzanye hambere yanyu no hambere yawe mwami Agripa ngo tumubaze, mbone ico ndandika.
\v 27 Kuko mbeye mutumye hatariho ibirego bifashe, na nyowe bombara ng' umusazi.
\c 26
\cl Isura 26
\p
\v 1 Agripa abwira Paulo ngo: " wemerewe kwigambira mwa ". Paulo yapandishije ukuboko, yireguza gano magambo: " ndikumva ndishimye mwami Agripa,
\p
\v 2 kubona none nokwiregura hambere ya wowe ku bintu byose Abayuda bakundegeyeho.
\v 3 Kuko wiji neza imico yabo n'ibitekerezo byabo. Ndagusabye rero ngo: wihanganire kunyumva.
\v 4 Kweli, Abayuda biji ubuzima bwa nyowe guturuka m' ubusore, kuko bwose nabumariye i Yerusalemu hagati y' ubwoko bwa nyowe.
\v 5 Bari banyiji guturuka hambere, babeye benda kubitangaza ko nabeyeho ng' Umufarisayo kuko n'idini ritavaga ku gambo kurusha amadini gose .
\v 6 None rero, ndikuregwa kuko ndindiriye gusohora kw' indagano Imana yaraganiye basogokuru.
\v 7 Niyo ndagano ubwoko cumi na bubiri bwa Isiraeli barindiriye kubona, ibihe barigupfukamira batarikuruha Imana yacu, barikuyikorera mu joro n'umutaga. Ni kubera iyo ndagano y' Umwami uboneye ndikuregwa n' Abayuda.
\v 8 Kuki si munaniwe kwizera ko Imana izuraga abapfiye ?
\v 9 Na nyowe, habeyeho igihe natekereje kurwanya n' ingufu izina rya Yesu w'i Nazareti.
\v 10 Nibyo nakoreye i Yerusalemu. Nafungishije intungane akangari, nari nahewe ubwo bubasha n' abakuru b'abatambyi. Kandi, nabafashaga abari kwica.
\v 11 Nabahaniraga mu ma sinagogi gose kandi nabahataga kwemera gukosa hambere y' Imana. M' umujinya mwinshi, nari mbafitiye, nabarenganyaga kugera aho mbasanze no kubamarira mu migi yo hanze .
\v 12 Nico catumye nagendeye i Damasiki, k'uruhusha rw' abatambyi bakuru.
\v 13 M' umutaga hagati, mwami, nabwenye ndi ha nzira umwangaza mwinshi gurikwerereza cane gunzungukire mu mpande zose nabo turi hamwe guturutse mu juru kandi guruta umwangaz gw' izuba.
\v 14 Twese twagwiye hasi k' ubutaka. Niho numvishije ijwi rireyi m' ururimi rw' Ikiheburayo ngo:" Sauli, Sauli, kuber'iki uri kuntesa, ndo byorohire gutera imigeri ku mihunda.
\v 15 Ndasubiza ngo: uri nde Mwami? Umwami aragamba ngo: Ndi Yesu uri gutesa.
\v 16 Ariko haguruka ugende ku maguru gawe kuko nakubonekeye kuberako nabishakire
\v 17 kukugira umukozi wa nyowe n' umudimwe w' amagambo gose wabwenye, n' iyo ndenda kukwereka mu musi irikwija.
\v 18 Nkagukura mu menyo g' abantu ba wowe n'abapagani, ngutumye ngo ubafungure amaso, bahinduke, bareke kuba m'umuyobe, bakurikire umwangaza, bave mu pirizo ya satani bagarukire Imana, nuko babone gutunganywa no kozwa ibyaha byabo .
\v 19 Kubera ibyo mwami Agripa, ndo naretse kubuha iryo jwi ryaturutse mu juru.
\v 20 Nahubiriye ibo i Damasiki na Yerusalemu no mu gihugu c' Abagiriki, n'abapagani bihane bamugarukire, bakore ibiganishijije kwihana.
\v 21 Nico gitumye Abayuda bamfungiye mu kanisa barikwenda kinyita .
\v 22 Kuko nabwenye imisahada ziturutse ku Mana, ndahaguruka none ndigutangariza abatoya n'abakuru, ndo ngambaga amagambo ga nyowe ahubwo ag' imbuzi na Musa bagambye ko gakabeho.
\v 23 Kumenya ko Kristo akateseke kandi ko ariwe ukazuke hambere no gutangariza ubwoko bwacu n' abanya mahanga umwaze g'umwangaza ku bantu bose .
\p
\v 24 Yabeye atari yarangiza kwigambira, Festusi aramugambisha n' ijwi rireyi ngo: " Paulo urasaze!" Ubwenge bwa wowe bwinshi buragusazishije?
\v 25 Paulo aramusubiza ngo: " Ndo ndi umusazi mzehe Festusi. Ahubwo gano magambo ngagambanye ukuri no kwitondeka"
\v 26 ndetse n'umwami yiji byose neza kandi ndabimubwira ndari gutinya, kuko nyiji ko ndaco atiji kuko bitakorirwe mu muyobe .
\v 27 Mbesi mwami Agripa wemeye imbuzi? Nyiji ko ubyemeye.
\v 28 Agripa yasubije Paulo ngo: " None si ugiye kunyemeza no kungira umukristo mu kanya gakeya!
\p
\v 29 Paulo arasubiza ngo: Haba ari buno buno cangwa si hanyuma, bishimwe n' Imana ko atari wowe gusa, ahubwo n'abantu bose barikunyumva none, muhinduke kuba nguko merire buno, ariko mudafungirwe.
\p
\v 30 Umwami, guverineri, Bernise n'abari bikeye hamwe nabo barahaguruka.
\v 31 Bashotse barikubwirana hagati yabo ngo: " Kandi wuno mugabo nta kibi yakorire comwitsisha cangwa kumufungisha.
\p
\v 32 Nuko Agripa abwira Festusi ngo: Wuno mugabo yoba yarafunguye, yabeye atarajuririye hambere ya Kaisari " .
\c 27
\cl Isura 27
\p
\v 1 Bamarire gupanga ko tugenda mu Italia, bashije Paulo hamwe n' abandi bafungwa mu maboko g' umukomada witwaga Yuliusi wo mu basoda ba Ogustusi.
\v 2 Twinjira mu bwato bwa Adaramiti bwari buri tayari kugenda, tugera mu mugi go ku ngengero ya Aziya, tugenda ku ngezi. Aristarikusi w' i Makedonia muri Tesalonika yari ari hamwe na twewe.
\v 3 Ng' ejo twagerire i Sidoni; Yuliusi yahangayikiye cane Paulo amuhereza uruhusa rwo kuja gusura abira be kugira ngo bamuhe ibyo yokenera.
\v 4 Twaviyeyo tugana ku ngezi, tunyura musi ya Kipuro kuberako umuyaga gwari guri mwinshi guri gushaka kutubuza.
\v 5 Tunyuze mu ngezi uruhande rwa Kilikiya na Panfiliya tugera Mira umugi gwa Likiya.
\v 6 Tugerire yo wa mukomanda asanga ubwato bwa Alexandria biteguye kuja Italia, adupandishamo turagenda .
\v 7 Twakorire urugendo rwa buhorobuhoro, bidufata imisi akangari kugera Kinodo Ku shida kubera ko umuyaga gwari guri mwinshi. Twanyuriye ipfo ya Krete uruhande rwa Salimoni.
\v 8 Twahuye n' ibibazo ku nkengero, tugera ahantu hitwa icambu ciza hafi y'umugi gwa Laseya .
\p
\v 9 Igihe kireyi gishije, urugendo rwacu rwari rwujwiye mo ibibazo akangari, n' imisi zo gufunga z'Abayuda zari zatambukire.
\v 10 Ariko Paulo yaduheye inama ngo: Mwa bagabo mwe, ndikubona urugendo rwacu rurimo ibibazo n' akababaro gakomeye. Ndo biraba ku mitwaro no ku bwato gusa ahubwo no k' ubuzima bwacu.
\v 11 Wa mu komanda n' umukapiteni w' ubwato hamwe na nyiri bwato bategera ugutwi ibyo Paulo yari arikubabwira .
\v 12 Kubera ko icambu ndo cari kimerire neza k' uburyo botinda yo kandi ari igihe c'imbeho nyinshi, abagenzi akangari batanga inama yo kuvayo bakagendera i Foinike ngo baberayo muri iyo mbeho. Aho hitwa icambu ca Krete kirikureba iyo izuba rirengeraga iruguru, n'iyo izuba riturukaga ipfo.
\v 13 Umuyaga gw' ipfo gutangiye guhuha bagira ngo babwenye igisubizo, batsa moteri y'ubwato bagenda bariguhekereza hafi ya Krete .
\v 14 Hanyuma y'amasaha makeya, umuyaga gukomeye gwitwa Ewurakuro gurabatera.
\v 15 Mu gihe co ubwato bwajanywe n' umuyaga, kuko ndo byari byorohire guhangana nago, twese twemera ko gutujana iyo gwenda.
\v 16 Mu kanya tugera hafi y'ubutayu bw' i Kauda duhirwa gufunga ubwato .
\v 17 Bamarire gufunga ubwato, banyujije imigozi hasi, ubwato bubera hejuru, kugira ngo bwere kuzika mu muchanga gwa Siritisi. Ariko biranga, umuyaga guratugendana.
\v 18 Umuyaga gukomeje gutumerera nabi cane, ng'ejo batangira guta imitwaro mu ngezi .
\v 19 Umusi gwa gatatu dutangira guta ibifashisho by'ubwato mu ngezi.
\v 20 Izuba n' inyenyeri birihisha, tumara imisi akangari, ibyiringiro byo kubaho birashira .
\v 21 Bamarire imisi akangari nda biryo bafite, Paulo yahageze hagati yabo arikugamba ngo: mwe bagabo mwe, mwabeye mwumvishije ibyo nari ndi kubabwira, ndo muba mwayemeye kuva i Kreti, kandi ndo ibyago biba bibagezeho.
\v 22 None ndenda tena kubaha inama: " Mwishime, mwere gutinya, nda muntu n'umwe uragira ikibazo, usibye ubwato nibwo burashenyagurika .
\v 23 Kubera rino joro, malaika w'Imana, yo mbereye umukozi, yahageze hejuru ya nyowe.
\v 24 Arabwira ngo: " Paulo, were gutinya. Ni ngobwa ko uhagarara hambere ya Kaisari, kandi ubuzima bwa wowe n'abo muri hamwe buri mu maboko gawe.
\v 25 None rero mwewe bagabo, mugire imbaraga, mwere gutinya. Ndizeye ko Imana irakora nguko ndikubabwira.
\v 26 Ni ngombwa ko ingezi iraturuka, iraduta hakurya m'ubutayu .
\p
\v 27 Mu joro rya cumi na kane, umuyaga gwatujanye hirya no hino mu ngezi ya Andritiki. Mu joro hagati, abayobozi b'ubwato bagize ngo twegereye ubutaka.
\v 28 Bapimye, igipimo cerekana ko turi ku metere cumi n'ibiri kugera hasi. Twegeye hambere gatoya, igipimo cerekanako hasigeye imetere icumu n'itanu.
\v 29 Twese turatinya cane dufite ubwoba ko turagongana n' amabuye. Bateremura insiko zose zine z'inyuma, ubwato buratuza turicara turindiriye ngo buce .
\v 30 Abayobozi b'ubwato benda gutoroka, bava m'ubwato bafata insiko baziterera hambere ngo ikomeze kuhagarara hamwe.
\v 31 Paulo abwira uwo komanda n'abasoda ngo babafate babasubize mu bwato.
\v 32 Abasoda bacagagura ya migozi yari ifashe ubwato barabureka burazama .
\v 33 Bukeye mu gitondo Paulo ahendahenda abantu ngo barye. Arababwira ngo: " None ni umusi gwa cumi na kane tutariye ikintu.
\v 34 None ndikubasaba ngo mufate ibiryo, murye kubera ko none murabona agakiza, kandi ntaco muraba nta n'umusatsi na gumwe gurava ku mitwe yanyu.
\v 35 Amarire kugamba ibyo, yashikiye umukate ashimira Imana, aragumanyagura hambere yabo atangira kurya .
\v 36 Bose barishima, nabo batangira kurya.
\v 37 Twese abaribari mu bwato twari turi abantu magana abiri na mirongo irindwi n'abatandatu.
\v 38 Bamarire guhaga, baterura imitwaro ni mufuko z'ingano mu ngezi .
\v 39 Bumarire guca neza ndo bamenye iyo bari bari, ariko babwenye ikiraro hakurya ahantu hari umucanga. Bagambanye ngo berekezeyo bibeye byoshoboka. Bahambura imigozi ziziritse ubwato n' ibyuma byose babita mu ngezi, bataramisha umwenda gwo hambere ngo umuyaga guguhuhe.
\v 40 Nuko berekeza kuri gwa mucanga.
\v 41 Bagerire aho ingezi zibiri zihuriye, ubwato bwanga kugenda. Bapima guteremura insiko yo hambere n' iyo hanyuma zose zirakwama. Ubwato burashenjagurika kubera umuyaga gukaze .
\v 42 Abasoda bakora inama yo kwita abafungwa, kugira ngo here kugira uwo kogeleya agatoroka.
\v 43 Ariko wa mukomanda yapanze gukiza Paulo, abuza abasoda kwita abafungwa. Ahubwo, aremera ngo abashobweye kogeleya bambuke hakurya.
\v 44 Abasigeye bikeye ku mbaho z'ubwato n'abandi k'ubisatagure bw' ubwato. Hanyuma yaho, abantu bose bageze hakurye mu mahoro .
\c 28
\cl Isura 28
\p
\v 1 Tumarire kwambuka aho, twamenye yuko aho hantu hitwaga Melita.
\v 2 Abasangwa butaka baho batugiriye neza cane, baducaniye umuriro, badufashe neza kuko byabaga ari igihe c'imvura n'imbeho nyinshi
\v 3 Paulo afata umutwaro gw'inkwi z'amashari aragucana, ikimata giturukamo no kwizinga k' ukuboko kwe.
\v 4 Abasangwa butaka babwenye iyo nzoka irikwerera k'ukuboko kwa Paulo, baragambana hagati yabo ngo: Kweli kweli wuno muntu manza ari umwicanyi. Nico gitumye amategeko gatemeye ko yobaho nubwo yari yarokotse mu kivo.
\v 5 Paulo akunkumurira iyo nzoka m'umuriro ntiyagira ico aba.
\v 6 Abo bantu bari bategereje ko aratumba ukuboko cangwa arikubita hasi no gupfa. Bamarire umwanya bahindura ibitekerezo baragamba ngo: wuno muntu n'ikamana.
\p
\v 7 Hafi yaho, hari hari imirima y'umuntu wari atuye muri ico kirwa witwa Publiusi aratuyamba, aducumbikira imisi itatu hamwe na bira be.
\v 8 Ise wa Publiusi yari ari k'uburiri arweye agapururu no guhitwa amaraso,
\v 9 Paulo amurambikaho ibiganza aramukiza.
\v 10 Hanyuma yaho hija abandi baryayi bo muri ico kirwa nabo barakira. Baduha icubahiro cinshi, hanyuma tugiye baduha ibintu byose byo twari dukeneye.
\p
\v 11 Hanyuma y'amezi atatu twagendeye m'ubwato buturutse Aleksandria. Cari igihe c'imbeho nyinshi, ubwo bwato bwitwaga amahasha g'abahungu.
\v 12 Tugerire Sirakusa dusibayo imisi itatu.
\v 13 Hanyuma, tugenda ku nkengero tugera i Regio. Hanyuma y'umusi gumwe umuyaga mwinshi gurahuha guturutse ipfo.
\v 14 Hanyuma y'imisi irindwi tugera i Puteoli. Aho twahasangire abavukanyi bacu, badusabye kuba hamwe nabo iminsi zirindwi, hanyuma tugendera i Roma. Abavukanyi bacu b'i Roma babyumvishije badusanzee ha soko rya Apio no ku nzu itatu z'abashitsi.
\v 15 Paulo ababwenye yashimye Imana cane kandi niho yumvishije agize ingufu.
\p
\v 16 Tugerire i Roma, Paulo yemererwa kubera wonyine n'umusoda wo kumucunga.
\p
\v 17 Hanyuma y'imisi zitatu, Paulo yahamageye abakuru b'Abayudi. Bamarire guhura, arababwira gano magambo ngo: Bagabo ba ukanyi, naho nta kibi nakorire kibabaje abantu cangwa kimwajije imigenzo za basogokuru, nashijwe mu pirizo i Yerusalemu, nashijwe mu maboko g'Abaroma.
\v 18 Bamarire kumbaza, benda kundekura kubera ko ndaco bambwenyeho co kuntera gupfa.
\v 19 Ariko Abayudi bayanze nuko nasabye kujurira kwa Kaizari nubwo ntaho nari ndikwenda kurega ubwoko bwa nyowe.
\v 20 Nico cyatumye nasabye kubareba no kubagambisha, kuko ari ukubera ibyiringiro bya Isiraeli ko nambeye yino minyororo.
\p
\v 21 Baramusubiza ngo: nta baruwa twabwenye iturutse i Yudea irikukugambaho kandi nta muvukanyi numwe wagutanzeho raporo cangwa wakugambye ho ikibi.
\v 22 Ariko twenda kumenya ibyo urigutekereza. Kuko twiji ko iri dini bataryumvaga neza ahantu hose.
\p
\v 23 Bamuheye umusi wo guhura nawe, abantu akangari bija kumureba aho yari ari. Paulo yabatangarije ubwami bw'Imana, yabaheye ubuhamya kandi yakoresheje amategeko ga Musa n'imbuzi, arikwenda kubumvisha ku byerekeye Yesu.
\v 24 Ikiganiro catangiye mu gitondo kuugeza ku mugoroba. Bamwe bemera ibyo yabaga arikubabwira, abandi biyangira kwizera.
\v 25 Batangiye gutatana kubera bari batari kumvikana. Paulo yongeraho gano magambo ngo: nico gitumye Umuka Guboneye gwagambwiye ba sogokuruza gunyuriye mu mbuzi Yesaya ngo:
\q
\v 26 genda ubwire bariya bantu ngo: mukayumve n'amatwi ganyu ariko ndo mukamenye, mukarebe n'amaso ganyu ariko ndo mukabone.
\q
\v 27 kuko imitima yabo bantu ni mibi kabisa n'amatwi gabo ndo gumvaga. Amaso gabo garahumye kugira ngo bere kugarebesha no kumvisha amatwi gabo, bere kumvisha imitima yabo kugira ngo bere guhinduka ngo mbakize.
\p
\v 28 Mumenye ko kano gakiza k'Imana kajenywe mu bapagani nabo bumve. Amarire kugamba ibyo,
\v 29 Abayuda baragenda barigukora impaka cane.
\p
\v 30 Paulo yagumye aho imyaka ibiri ari mu nzu yari yapangishije. Yakiraga abantu bose bijaga kumureba.
\v 31 Ariguhubiri ubwami bw'Imana no kwigisha iby'Umwami Yesu Kristo adafite ubwoba kandi ntaco gishobweye kumubuza.