rw-x-kinyabwisha_reg/46-ROM.usfm

586 lines
52 KiB
Plaintext
Raw Normal View History

2022-11-18 15:59:42 +00:00
\id ROM
\ide UTF-8
\h Abiroma
\toc1 Abiroma
\toc2 Abiroma
\toc3 rom
\mt Abiroma
\c 1
\cl Isura
\p
\v 1 Paulo, umukozi wa Yesu Kristo, wahamagewe kuba intumwa, washijwe iruhande gutangaza umwaze gw'Imana.
\v 2 Gwaragajijwe kera n'abahanuro mu byanditswe bitungenye.
\v 3 Kubwo Umwana we wazewe ku mubiri aturutse ku rubyaro rwa Aburahamu.
\v 4 Yatangejwe ko ari Umwana w'Imana binyuriye mu ngufu z'Umwuka Guboneye, kuby'umuzuko gwe, nyuma yo gupfa kwe.
\v 5 Yesu Kristo Umwami wacu, muri we twahewe ubuntu n' intumwa zubahaga babishobwejwe no kwizera, hagati y'amahanga gose go ku si, kubera izina rye.
\v 6 Hagati yago amahanga namwe mwahamagewe kuba aba Yesu Kristo.
\p
\v 7 Kuri abakundwa b'Imana, mwahamagewe kuba intungane mwese mutuye i Roma: Ubuntu n'ituze bibe kuri mwewe bituritse ku Mana Data n'Umwami Yesu.
\p
\v 8 Mbanjije gushima Imana ya nyowe kubera kwizera kwanyu kwatengejwe mu si yose.
\v 9 Kuko Imana ari umudimwe wa nyowe wo nkoreraga m' Uwuka gwa nyowe nkoresheje Umwaze Guboneye g'Umwana we ndikubagamba mwewe.
\v 10 Buri gihe nsabaga ngo mbone gutsinda mu buryo bwose, no k'ubuntu kubera imbabazi z'Imana zo iduhaga uruhusa rwo kwija iwenu.
\v 11 Kandi ndikumva ndenda kubabona, kugira ngo mbahereze impano y' Umwuka, kugira ngo mbakomeze.
\v 12 Ni co gitumaga nkeneraga guhabwa ingufu hagati yanyu kubera ukwizera kwanyu na nyowe.
\v 13 Buno rero bene data, ndo ndenda ko mutamenya, kuko nabaga ndigushaka kubasura kenshi, hakabaho ibyo kumbuza kugeza buno. Nuko mumenye ko mfite muri mwewe imbuto nkuko byari bimerire hagati y'abanyamahanga.
\v 14 Mfite ideni ry'Abagiriki, n'abatari Abagiriki, ry'abanyabwenge n'abatari abanyabwenge.
\v 15 Kubera ibyo, mfite ideni rinini ryo kubahubiri Umwaze Guboneye mwewe muri i Roma.
\p
\v 16 Nico gitumye ndo mwaraga gutangaza Umwaze Guboneye. Kuko n'ingufu z'Imana zizaniraga agakiza umuntu wose wizeye, utangiriye k' Umuyuda ukageza no k' Umugiriki.
\v 17 Kuko ni muri ugo Mwaze Guboneye gukiranuka kw'Imana guhishurirwaga no gusunikwa hambere mu kwizera, nkuko byayandikirwe ngo: Intungane zikabeshweho no kwizera.
\p
\v 18 Uburakari bw'Imana, bwiyerekanaga guturuka mu juru kubyo kurwanya icaha cose no kudatungana kwose gukorwaga n'abantu, n'inzira zabo zibi zihishaga ukuri.
\v 19 Imana ikabahane kuko ibyagombaga kumenywa ku Mana byabahishuriwe. Kuko Imana yonyine niyo yabibashobweje.
\v 20 Uhereye kuremwa, ibintu bitagaragaraga, yabimenyekanishije, byerekeye ubumana bwayo n'ingufu ze zihoragaho. Yabyarekanye k' umugaragaro, binyuriye ku biremwa byose. Nico gitumye badakwiriye kubabarirwa.
\v 21 Naho bamenye ko Imana iriho, ndo bayiheye icubahiro cayo, baburire no kuyishima. Ariko bahindutse abatagira ubwenge mu ntekerezo zabo n'imitima yabo idafite kutandukanya ikiboneye n'ikibi kubera babeye mu muyobe.
\v 22 Biyise ko ari abanyabwenge ku maso gabo ariko bahindutse abatagira ubwenge.
\v 23 Aho guha Imana icubahiro ca buri gihe, baramije ibisanamu by'abantu bapfiye kera, by'inyoni, n'ibisimba bifite amaguru ane, n'ibiremwa birikururukaga.
\p
\v 24 Nico catumye Imana yabaretse ngo bakurikire ibyo imitima yabo irigushaka, barigukora ibiteye isoni, barikuzambaguzaga imibiri yabo.
\v 25 Bahinduye ukuri ibubeshi, bagahimbaza ikiremwa aho guhimbaza uwa kiremire, uwo wahewe ikuzo iteka ryose. Amina.
\p
\v 26 Kubera ibyo, Imana ibarekaga mu byifuzo byabo bibi. Nico catumye abagore babo bahinduye guhuza imibiri nguko bisanzwe, ku mibonano itemewe.
\v 27 Guco, abagabo baretse guhuza imibiri yabo n'abagore, kugira ngo bamare irari ryabo bo kuri bo. Mu buryo budakwiriye, abagabo bararaga n'abandi bagabo. Nico catumye Imana yabahanye biturukitse k'u kuyoba kwabo.
\p
\v 28 Kuko badashakaga gukurikiza inzira zo Imana yabaretse mu bitekerezo byabo bipfuye, kugira ngo bakore ibyo badakwiriye gukora.
\v 29 Bujwiye gutakiranuka kose, ububi, irari, uburara, kwifuza, ubwicanyi, ububeshi, kurenganya, imipango mibi.
\v 30 Ababesheraga abandi, abatenda Imana, abangaga abandi, abirasi, abahimbaga ibibi, abatumviraga ababyeyi babo.
\v 31 Ndo bafite ubwenge, umutima n'imbabazi.
\v 32 Biji neza amategeko g'Imana: Kuko abakoraga ibyo bakwiriye gupfa. Ndo bakoraga ibyo gusa ariko bemeraga ababikoraga.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nico gitumye ndoho ukwiye kubabarirwa, weho muntu uciraga imanza abandi. Igihe ubaga urigukora ibyo, ubaga urikwicira urubanza weho wonyine. Kuko weho uriguca urubanza kandi urigukora ibisana nabyo.
\v 2 Ariko twiji yuko, urubanza rw'Imana ari urwa kweli kuri bose abakoraga bene ngibyo.
\v 3 Kubera ibyo, weho uciraga imanza abakoraga nkibyo, ariko nawe ukaba ubikoraga, utekerezaga ko ukakwepe gute igihano c' Imana?
\v 4 Cangwa urikusuzugura ubukire bwo kugira neza kwayo, gutinda guhana, no kwihangana kwayo, utamenya ko ububonere bwayo aribyo butumaga twihana?
\v 5 Ariko kubera kutihana kwawe no kugira umutima gumerire ng' ibuye, wirindirije umujinya ku musi g'umujinya gw'Imana, nigo musi g'urubanza rwa kweli,
\v 6 Kubera Imana ikarihe buri wose ikurikije ibyo yakorire.
\v 7 Abarikwenda icubahiro, ububonere, kutabora, n'ubuzima bwa buri gihe, babishakishe barigukora ibiboneye bataruhutse.
\v 8 Ariko, abikundaga, abatubahaga ukuri, ahubwo bakagendera mu byaha, umujinya,
\v 9 agahinda gakomeye, n'ibyago birenze, ibyo ni byo ikagwishe kuri buri muntu ukoraga ibyaha, utangiriye k' Umuyuda ukagera no ku abatari Abayuda.
\v 10 Ariko, ituze, icubahiro no guhimbaza bibe kubakora ibiboneye, utangiriye k' U muyuda ukageza no ku bandi.
\v 11 Kuko Imana itagiraga aho ihengamiye.
\v 12 Ni kugamba ko abakorire ibyaha batiji amategeko, bakahanwe bataryoye amategeko, kandi abakorire ibyaha biji amategeko, bakahanishwe amategeko.
\v 13 Kuko abumvaga amategeko ndo aribo babonereraga Imana, ahubwo abagashiraga mu bikorwa.
\v 14 Kuko iyo abapagagani batagiraga amategeko g'Imana bakorire iby'amategeko k'ubwabo gusa, bibahindukiraga amategeko naho batagagiraga.
\v 15 Muri ibyo, berekanaga ibikorwa birigusabwa n'amategeko gandikirwe mu mitima yabo. Ubwenge bwabo nibyo mudimwe wabo, kandi baregwaga cangwa gutsindirishwa n' ibitekerzo byabo hamwe n'Imana.
\v 16 Ku musi gw'Imana ikacire rubanza ibikorwa by'abantu bihishwe ikoresheje amahubiri ga nyowe muri Yesu Kristo.
\p
\v 17 Niba wiyitaga Umuyuda, ugahagararira ku mategeko kandi ukishimira cane mu Mana,
\v 18 ukamenya ibyo yenda, ugatandukanya ibintu, kandi warigishijwe n'amategeko;
\v 19 Ubeye wizeye ko uri umuyobozi w'impumyi, itara mu mwijima,
\v 20 uwerekaga inzira abapfapfa, n'umwalimu w'abana batoya, wizeraga ko ufite ubumenyi n'ukuri kw'amategeko, none ugenderaga Nuko bikwiye?
\v 21 None niba wigishaga abandi, kuki utiyigishaga weho wenyine? Weho uhubiraga abandi kutiba, weho si ndo wibaga?
\v 22 Weho wigishaga abandi ngo bere gusambana, ndoho usambanaga? Weho mutinyaga gusenga b'ibihindi, kuki mwibaga iby' ikanisa?
\v 23 Weho wirataga wishimiye amategeko, ndho usuzunguza Imana igihe urikuzambya ago mategeko?
\v 24 Kubera ko Izina ry' Imana risuzungurwaga mu bapagani kubera weho, nkuko byayandikirwe.
\v 25 Ni koko, gukatwa bifite ukamaro kuri weho iyo urikubaha amategeko, ariko ubeye urikuzumbya amategeko, gukatwa kwawe kuba kubeye kudakatwa.
\v 26 Mbesi niba utakatirwe wubashe amategeko, kudakatwa kwe si kikatume ahinduka ng'uwakatirwe?
\v 27 Utarakatswe ku mubiri, ariko akubaha amategeko, ndo akagucire urubanza weho uzambyaga amategeko kandi wiji ko gandikirwe ku bakatirwe?
\v 28 Noneho, Umuyuda wa kwelikweli n' umuntu wose wakatirwe imbere mu mutima bitari ku mubiri.
\v 29 Kuko gukatwa kwa kweli ari uko mu mutima, binyuze m' Umwuka, bitari iby'Inyandiko gusa. Gushimwa k'umuntu umerire guco ndo bivaga ku abantu, ahubwo bivaga ku Mana Muremyi.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 None si Umuyuda arushije iki abandi? No gukatwa bimarire ki?
\v 2 Uko biri kose, Imana yabikishije Abayuda amagambo gayo.
\p
\v 3 None si Abayuda bamwebabeye batarizeye, kutizera kwabo kwokuraho gukiranuka kw'Imana?
\v 4 Oya nyamara. Ahubwo Imana ihore ikiranutse, naho buri muntu ahore ari mu byaha, nkuko byandikirwe: Mube abakiranutsi mu byo mugambaga, kugira ngo mushobwere gutsinda.
\p
\v 5 Ariko niba kubera mu byaha kwacu kwerekanaga gukiranuka kw'Imana, tugambe ngo ki? Imana irekuye uburakari bwayo iba iri mu makosa? Ndikugamba mu bwenge bw'abantu.
\v 6 Byere kuba guco na rimwe. None si ni gute Imana ikacire isi urubanza?
\v 7 Ariko niba ukuri kw'Imana, kujwiyemo ububeshi bwa nyowe, byatuma Imana ihimbazwa? Kubera iki banciraga imanza ng'umunyabyaha?
\v 8 Kuki tuvugaga ngo: "ubwo dufatwaga nk'abanyabyaha," dukore ibibi kugira ngo havemo ibiboneye? Urubanza baciriwe ni urw'ukuri.
\p
\v 9 None si? Twigambire ngo ki? Ntaco. Kuko turegaga Abayuda na Abagiriki bose ko bari mu byaha.
\v 10 Nguko byandikirwe ngo: Nta mukiranutsi uriho n'umwe.
\q2
\v 11 Ntawumvishije n'umwe, nta nawe ushakaga Imana.
\q
\v 12 Bose bateye umuraho, bose babeye ba byabusha. Ntawe ukoraga ibiboneye, oya, ntawe, nta n'umwe!
\q
\v 13 Umuhogo gwabo gurasamye nk'icobo co guhamba mo. Ururimi rwabo rurikubesha gusa, ubumara buri mu minnwa yabo,
\q2
\v 14 Iminnwa yabo yujwiyemo imivumo no gusharira.
\q
\v 15 Ibirenge byabo byihutiraga gusesa amaraso.
\q2
\v 16 Kurimbuka n'umubabaro biri mu migenderano yabo.
\q
\v 17 Abo bantu ntaho bamenye inzira igezaga ku tuze.
\q2
\v 18 Nta gutinya Imana biberaga mu maso gabo.
\p
\v 19 Buno rero, ibyo amategeko gagambaga byose, twiji ko amategeko gapangiwe abari mu si y'amategeko kugira ngo gacecekeshe akannwa kose kandi abantu bose bari mu si batsindwe n'urubanza hambere y' Imana.
\v 20 Bino ni ukugira ngo hatagira umuntu wihara ko akoraraga neza imirimo itegekirwe n'amategeko. Kuko amategeko gatumaga umuntu yamenya icaha.
\p
\v 21 Ariko rero, hatariho amategeko, gukiranuka kw' Imana kwarimenyekanishije kandi gukiranuka kwafunuwe n'amategeko n'ubuhanuro.
\v 22 Ni kugambaga ngo gukiranuka kw' Imana kuri ku abazizeye Yesu Kristo bose kandi nta tandukaniro.
\v 23 Kuko bose bakorire ibyaha babura kubona ububonere bw'Imana,
\v 24 Kandi bagizwe abakiranutsi ntaco barishe kubera ubuntu bw'Imana bunyuriye mu nzira yo gucungurwa ibonekeraga muri Yesu Kristo.
\v 25 Imana yamutanze kuba impongano kuri bose bakizere amaraso ge, Imana yatanze Yesu kuba ituro ngo abe umudimwe wo gukiranuka kw' Imana.
\v 26 Bino byose, byasohweye kino gihe kubwo kugaragaza gukiranuka kwe no kwerekana ko ariwe wonyine wakiraga buri wese wizeye Yesu.
\p
\v 27 None si, twokwiratira ki? Ntaco. Twotangirira hehe si? Kubera agahe mategeko si? Kubera iyihe mirimo si? Ntayo? Ahubwo ni kubera kwizera.
\v 28 Tugambye rero ko umuntu abaga umukiranutsi kubera kwizera, atari kubera imirimo y'amategeko.
\v 29 Ariko si, Imana ni y'Abayuda bonyine gusa? Abapagani si nabo si Imana yabo? Yego nabo ni Imana yabo.
\v 30 Uko rero Imana ari imwe, Imana ikayemera gukatwa kwabo kubera kwizera, no kudakatwa kubera kwizera.
\p
\v 31 None si dukureho amategeko kubera kwizera? Oya. Ahubwo tugakomeze.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 None si tugambe ki, Aburahamu sogokuru wacu twese yabwenye ki ku umubiri?
\v 2 Kuko niba Aburahamu yatsindishirijwe kubera imirimo, yari afite urwitazo rwo kwihimbaza ariko atari mu maso g' Imana.
\v 3 Ariko Inyandiko zigambye ki? Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'umunya ukuri.
\p
\v 4 None ho k'umuntu urigukora, umuzhahara ndo gurikubarwa ng' ubuntu, ahubwo ni ideni.
\v 5 No k'umuntu utakorire akazi, ariko akizera Uhaga umunyabyaha ukuri, kwizera kwe kurikubarwa ngo gukiranuka.
\v 6 Daudi nawe yaheye umugisha umuntu wari wabarirwe nk' umukiranutsi nta mirimo iboneye ngo:
\p
\v 7 Hagishwe abo ibyaha byabo byakuwe, n'abo ibyaha byabo byatwikiriwe.
\q
\v 8 " Hagishwe umuntu w' Umwami Yesu atabaragaho icyaha".
\p
\v 9 Ugo mugisha guri ku bakatirwe gusa cangwa ku abatakatirwe nabo? Kuko tugambaga ngo:
\v 10 " Aburahamu zabazwe nk' umukiranutsi kubera kwizera kwe. " Aburahamu yabazwe nk' umukiranutsi gute? Mbesi yari yamarire gukatwa cangwa atari yakatwa? Ndo yari yarakatirwe.
\v 11 Aburahamu yabwenye ikimenyetso co gukatwa nk' ikashe yo kukiranuka yo yariyarabwenye atari yakatwa, kugira ngo abe se w'abizeye bose ndetse n'abatarakatwa kugira ngo babarwe nk'abakiranutsi.
\v 12 Kandi ataba se w'abakatirwe gusa ahubwo bakurikizaga kwizera nka data Aburahamu, ukwizera ko yari afite atari yakatwa.
\p
\v 13 Nyamara ntaho byatewe n'amategeko ko Aburahamu n'abamukomotse kubera indagano babe abaragwa b' isi, ariko byaviye ku gukiranuka kubwo kwizera.
\v 14 Kuko niba abaragwa bari abaragwa kubera amategeko, ukwizera kwabo ni ukwa busha, n' indagano zikuweho.
\v 15 Kuko itegeko ribyaraga umujinya, ariko ahatari itegeko ntaho amakosa gahabaga.
\v 16 Niyo mpavu abaragwa nibo kubera kwizera, bigendanye n' ubuntu kugira ngo indagano ishohwerere ku abakomotse kuri Abrahamu, atari gusa abari mu si y'amategeko ahubwo n'ababeye bo kubwo kwizera kwe, ari we data wacu twese,
\v 17 nguko byandikirwe ngo: nakugize se wa amahanga akangari". Ni data wacu twese hambere y' uwo yizeye, Imana, itangaga ubuzima k' ubapfiye kandi ihamagaraga ibintu bitariho ng' ibiriho.
\v 18 Naho ibyabeye byose biviye hanze byamugezeho, Aburahamu yizeye Imana, kugeza igihe yahewe kwitwa se w'amoko kangari nkuko yari yabwiwe ngo: " niko urubyaro rwa wowe rukabe."
\v 19 Naho umubiri gwe gwarigumarire kunanirwa, Aburahamu ndo (yari amarire imyaka ijana si? Kandi yari yiji Sara yari amarire kurenza imyaka yo kubyara.
\v 20 Ariko kubera indagano y' Imana, Aburahamu ndo yabuze kwizera ngo ashidikanye, ahubwo yakomejwe mu kwizera, aha Imana icubahiro ce.
\v 21 Yari yizeye rwose ko ibyo Imana yamuraganyije, ikabigereho.
\v 22 Ibyo byamuviriyemo gukiranuka.
\v 23 Ariko ndo ari kubera ifaida ye wonyine ko byandikirwe ngo ibyo byaramwitiriwe.
\v 24 Byandikirwe kandi kuri twewe abo ibyo bikitirirwe, twewe twizeye Uwazuye Yesu, Umwami wacu kuva mu bapfiye.
\v 25 Uwo ni wou. watanzwe kubera amakosa gacu, kandi yarazutse kugira ngo dufutweho ibyaha.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Kubera ko twabeye abakiranutsi kubera kwizera, dufite amahoro hamwe n'Imana kubera Yesu Kristo Umwami wacu.
\v 2 Muri we dufite uruhusha kubera kwizera k'ubuntu bwo turimo. Turikwishimira mu bihe birikwija kuhabwa ibyiringiro byo kugabana ububonere bw' Imana.
\v 3 Na none, twishimiraga mu mateso, twiji ko amateso gateraga kwihangana.
\v 4 Kwihanga kuzanaga kwemerwa kandi kwemerwa kugatera ibyiringiro byo mu misi irikwija..
\v 5 Ibyiringiro ndo bibeshaga, kubera ko urukundo rw'Imana rwasendeye mu mitima yacu kubera Umwuka Guboneye go twahewe.
\v 6 Kubera ko igihe twabaga tudashobweye, Kristo yaradupfiriye twewe banyabyaha birenze mu gihe gikwiriye.
\v 7 Kuko birorohire ko umuntu apfira umunyakuru kurusha ko apfira umuntu mubi.
\v 8 Ariko Imana itwerekaga urukundo rwayo kubera ko Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha.
\v 9 Noneho twagizwe abakiranutsi kubera amaraso ge, twarikowe nawe kuva mu mujinya gukomeye gw'Imana.
\v 10 Kuko niba igihe twabaga tukiri abanzi, twayunzwe n'Imana kubera urupfu rw' Umwana wayo, none ndo tukabure gukizwa tumarire kugnwana nawe.
\v 11 Ndo aribyo gusa, ariko twishimiraga mu Mana kubera Yesu Kristo, Umwami wacu; kubera we dufite kwiyunga natwe.
\p
\v 12 None rero nguko icaha cayinjiye mu si kubera umuntu umwe, niko n'urupfu rwayijire narwo kubera icaha. Kandi niko urupfu rwagerire kuri bose, bose abakorire ibyaha
\v 13 Kubera ko kugeza ku mategeko, icaha cari kiri mu si, ariko icaha ndo twacitwitirirwaga hambere yaco.
\v 14 Ariko, urupfu rwategetse kuva kuri Adamu kugeza kuri Musa, no hanyuma yaho, abatakorire icaha kimeze nk'ica Adamu, uwo akabe ari isura y'uwagombye kwija.
\p
\v 15 Ariko ndo ariko bimerire kubyerekeye impano y'ubuntu nkuko byerekeye ikosa, niba kubera ikosa ry'umuntu umwe, benshi bapfiye, none bikamere gute kubyereye ubuntu bw'Imana n'impano iturutse k'ubuntu bw'umuntu umwe Yesu Kristo byasagaye ku bwinshi kuri benshi.
\v 16 Ntaho ariko bimerire nk'impano yayijire kubera umuntu umwe wakorire icaha. Kubera ko m'uruhande rumwe, gutsindwa no guhanwa byayijire kubera amakosa g'umuntu ukwe. Ariko mu rundi ruhande, impano y'ubuntu iviye k' ukugirwa umukiranutsi ni amatunda g' ibyaha kangari.
\v 17 Niba kubera ikosa ry' umuntu umwe, urupfu rwayijire, none si bikabe gute ku abahabwaga ubwinshi bw'ubuntu n' impano yo gukiranuka igihe bakategeke m'ubuzima bwa Yesu Kristo wonyine.
\v 18 Kubera ibyo, ngaho kubera icaha c' umuntu umwe bose babeye abanyabyaha, niko bimerire kubwo ugikorwa kimwe c' ukuri, ugukiranuka kwaheye ubuzima abantu bose.
\v 19 Nguko kubera kutumvira k' umuntu bose bahindutse abanyabyaha, niko bimerire ko kumvira k'umuntu umwe, bose bakabe intungane.
\v 20 Kandi itegeko ryayijire kugwiza icaha. Ariko aho icaha kigwiriye, ubuntu bwarushijeho kugwira.
\v 21 Ibi byabeyeho kugira ngo, nguko icaha categekeye m'urupfu, niko ubuntu bitagekaga kubera gutungana kugeza abantu m' ubuzima bwa buri bihe muri Yesu Kristo Umwami wacu.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 None si tugambe ki? Dukomeze gukora ibyaha ngo ubuntu bw' Imana bukomeze gusesekara?
\v 2 Oya pe, habe na gato. Twewe twapfiye k' umubiri kubera ibyaha, ni gute twogumya gukora ibyaha?
\v 3 Ndo mumenyaga ko twewe twamarire kubatizwa muri Yesu Kristo, twabatijwe m' urupfu rwe.
\v 4 Ni kugamba ko twabambwe nawe mu nzira y'urubatizo no gupfa kwe kugira ngo nguko Kristo yazutse mu bapfu kugira ngo ahe Data icubahiro, natwe tugombye kugendera m' ubuzima bushasha.
\v 5 Kubera ko twamarire guhuzwa nawe, tugasangira akababaro k'urupfu rwe, tukabe umwe nawe m' ukuzukwa kwe.
\v 6 Twiji ko kamere yacu yabambwe nawe, kugira ngo guno mubiri gw' ibyaha gusenyuke, twere kuba abatumwa b'ibyaha.
\v 7 Iyo umuntu yapfiye abaga avuye m'ubugaragu bw' ibyaha.
\v 8 Niba twapfiye hamwe na Kristo, twiji neza ko tukabane nawe.
\v 9 Kandi twiji ko Yesu yazutse akava mu bapfu, ndo agipfa tena, kandi urupfu ndo rufite ubushobizi kuri we.
\v 10 Kuko yapfiye kandi agapfira ibyaha byacu, rimwe rutoki, ariko ariho, ariho kubw' Imana.
\v 11 Na mwewe niko bimerire ku ruhande rumwe, mwifate nk'abantu bapfiye kubwo ibyaha, ku urundi ruhande, muri abantu bariho kubwo Imana muri Yesu Kristo.
\p
\v 12 Kubera ibyo rero, mwere kwemerera icaha gutegeka guno mubiri gwanyu go gupfa kugeza aho gubageza kumvira irari ry'umubiri.
\v 13 Mwere gutanga ingingo z' umubiri kuba ibikoresho by' ibyaha, ahubwo mwitange mwenyine ku Mana ng' abantu bazima kubera ko kera mwari muri abapfu none mutange ingingo z' umubiri kuba ibikoresho by' ukuri kubwo Imana.
\v 14 Mwange ko ibyaha bibategeka kubera ko ndo mukiri musi y' amategeko ahubwo muri musi y' ubuntu bw' Imana.
\p
\v 15 None si n'iki? Dukore ibyaha kubera ko tutakiri musi y' amategeko ngo nuko turi mu ubuntu? Oya da.
\v 16 Ndo mwiji ko Uwo mwitangiye kuba abakozi be no kumwubaha, muri abakozi be, kandi mugombye kumwubaha cangwa mukareka icyaha kiganishaga k' urupfu cangwa kubaha kugezaga k' ukuri?
\v 17 Ariko gushima kwa nyowe kugenda ku Mana. Kuko mwabaga muri abagaragu b' ibyaha, ariko mwubashire inyigisho zo mwakiriye bibaviye ku umutima.
\v 18 Buno muri huru, ndo mutegekwaga n'ibyaha, muri abagaragu rero b'ukuri.
\v 19 Ndikugamba nk' umuntu bitewe n'ingufu nkeya zanyu kubera ko mwamarire gutanga ingingo z'imibiri yanyu kuba ingaragu z' ibintu bitaboneye no ku bibi. None rero mutange ingingo z' imibiri yanyu ngo zikoreshwe n'ukuri no kwizera.
\v 20 Kubera ko igihe co mwabaga muri abagaragu b'ibyaha mwabaga muri kure y'ukuri.
\v 21 N' agahe amatunda si mwabaga mufite kuri ibyo bintu byo hambere iyo mubyibutse bibateraga isoni? Kubera ko umushahara gwabyo n'urupfu.
\v 22 Ariko buno ko mwamarir gufungurwa kuva mu ibyaha, muri abagaragu b' Imana, imbuto zanyu n' ukwezwa, n' imishahara yanyu ni ubuzima buhoragaho.
\v 23 Kubera ko imishahara y' icaha ari urupfu, impano y' Imana ni ubuzima buhoragaho muri Yesu Kristo, Umwami wacu.
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Ndo mwiji, bene data, ko ndikubwira abantu biji amategeko kandi ago mategeko gayoboraga umuntu igihe cose abaga akiriho.
\v 2 Nuko, umugore ufite umugabo abaga ahambiriwe k' umugabo n'amategeko igihe uwo mugabo abaga akiriho, ariko iyo uwo mugabo yapfiye, amategeko ndo gabaga gakimutegeka.
\v 3 Niba umugabo wuwo mugore akiriho agasohozwa n' uwundi mugabo, bakamwite umusambanyi. Ariko niba umugabo we yapfye arafunguwe nago mategeko go kusohozwa naho yoba ari hamwe n'uwundi mugabo, ndo akitwe umusambanyi
\v 4 Guco, bene data, na mwewe, kubwo umubiri gwa Kristo mwapfiye ku mategeko kugira ngo tube aba wawundi wazukiye mu bapfiye ngo twere imbuto z' Imana.
\v 5 Ubwo twabaga tukiri m' umubiri, turi abagaragu bo gukora ibyaha byakoreraga mu ngingo zacu, bitewe n' amategeko tukabyara imbuto z' urupfu.
\v 6 Kuri buno rero, twaratsindishirijwe n' amategeko, tuba abapfu ku mategeko, tuba hasi yago, kugira ngo dukorere hasi y' Umwuka mushasha, atari musi y'ibaruwa ishajire.
\p
\v 7 Tugambe ki none? Mbesi amategeko n' icaha? Oya. Iyo amategeko gatabaho, ndo nari ndamenya icaha. Kuko ndo narikumenya niba irari ar'iki, iyo amategeko gaba gatagambye ngo; " were kwifuza."
\v 8 Ariko ibyaha bifatiye ku mategeko hanyuma bizanaga muri nyowe irari. Hatari ho amategeko icaha kiba gipfuye.
\v 9 Nari ndi muzima amategeko gatariho. Ariko amategeko gamarire kwija, icaha cabeyeho, nyowe mba umupfu.
\v 10 Amategeko twatekerezaga ko gazanaga ubuzima, kumbe gazanaga urupfu.
\v 11 Kuko icaha cafashe umwanya kirambesha kubera amategeko ganyitire.
\v 12 Rero, amategeko garaboneye, n'amigisho garaboneye, nag'ukuri kandi ni meza.
\p
\v 13 Ariko si, ikiboneye n'ico cahindutse ico kuzana urupfu kuri nyowe? Oya. N'icaha kugira ngo cigaragaze nk'icaha kintera urupfu arirwo ruboneye, bigera no ku mwabwiriza go k'urugero rwo hejuru.
\v 14 Twiji ko amategeko ari ago m'Umwuka Guboneye, nyowe, ndi uw'umubiri. Nagurishijwe nk'umugaragu mu byaha.
\v 15 Kuko ndo mfite ubwenge buboneye mu byo nkoraga. Kubera ko ico ndigushaka gukora, ndo arico nkoraga, kandi ibyo nangaga nibyo nkoraga.
\v 16 Ariko mbeye nkoraga ibyo ndashaka, nemeye hamwe n"itegeko ko riboneye.
\v 17 Ndo ari nyowe ukoraga bino bintu ariko n'icaha kindimo kibinkoreshaga.
\v 18 Kubera ko muri nyowe, ndikugamba mu mubiri gwa nyowe, nda kiboneye kirimo. Kubera ko mfite ubushake bwo gukora ibiboneye, ariko narabinaniwe.
\v 19 Ibiboneye nifuzaga, ndo mbikoraga, ahubwo ibibi byo ndarigushaka nibyo nkoraga.
\v 20 None rero, iyo nkorire ibyo ndashatse gukora, ndo ari nyowe ubaga abikorire, ahubwo ibiri muri nyowe nibyo birikunkoresha.
\v 21 Ndavumbuye rero itegeko ko nshatse gukora ibiboneye, ariko ububi buri nyowe buno.
\v 22 Ndikwishimira amategeko g'Imana kubw'uwo muntu uri mu ndani ya nyowe.
\v 23 Ariko hariho agandi mategeko gariho mu bice by'umubiri gwa nyowe garwanyaga amategeko gari mu mutima kugira ngo nere kugumva, gakampindura umufungwa w'amategeko g'ibyaha biri mu bice by'umuburi gwa nyowe.
\v 24 Ndi mu gahinda karengeje. Ni nde ukankize guno mubiri go gupfa?
\v 25 Ariko Imana ishimwe muri Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko rero, ndi gukorera amategeko g'Imana mbyitayeho. Ariko hanyuma, imibiri gukangira umuhakwa w'amategeko g'icaha.
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Buno rero nta rubanza ku bari muri Yesu Kristo,
\v 2 kuko itegeko ry' Umwuka g'ubuzima riri muri Yesu Kristo ryankuye mu gahato k" ibyago n' urupfu.
\v 3 Nuko rero, ibyo amategeko gari gatashobweye gukora kubera ingufu nkeya z'umubiri, Imana yabitushohweje. Yatumye Umwana wayo m' umubiri gusana n'umubiri gw'ibyaha kugira ngo abere igitambo c'ibyaha cahaniye m' umubiri.
\v 4 Yakorire ibyo kugira ngo ibirigusabwa n'amategeko bidusohoreremo, twewe abagenda atari m' umubiri ariko m' Umwuka.
\v 5 Abariho m' umubiri bayoborwaga n' irari ry' umubiri, ariko ababagaho bakurikje Umwuka, bishimiraga iby' Umwuka .
\v 6 Kuko urukundo rw'ibyaha n' urupfu, ariko urukundo rw' Umwuka n' ubuzima n' ituze.
\v 7 Gutegekwa n'umubiri ni kubaho m'ubwanzi n' Imana kuko n' ukutumvira amategeko g' Imana kandi ndo nubwo gubishobweye.
\v 8 Abari m' umibiri ndo bashobweye gushimisha Imana.
\v 9 . Nuko rero, ndo muriho m' umubiri, ahubwo muri m' Umwuka, bibeye ari ukuri ko Umwuka gw'Imana gutuye muri mwewe. Ariko umuntu abeye adafite Umwuka gwa Kristo, ndo abaga ari uwe.
\v 10 Kristo abeye ari muri mwewe, k' uruhande rw' umubiri guba gwapfiye kubera ibyaha, ariko m'urundi ruhande, Umwuka guriho kubera kutugira abakwiriye .
\v 11 Umwuka g'Uwazuye Yesu no kumukura mu bapfiye gubeye guri muri mwewe, Uwo Wazuye Yesu kuva mu bapfiye akabahe kandi imibiri yanyu ubuzima banyuriye m'Umwuka guri muri mwewe .
\p
\v 12 Kubera ibyo bene data, nta deni ry' umubiri dufite ngo tubeho turikugushimisha.
\v 13 Kuko mubeyeho murigutegekwa n' umubiri, mukapfe, ariko niba kubw'Umwuka mwicaga amategeko g'umubiri, ndo mukapfe .
\v 14 Kuko abantu kangari bayoborwaga n'Umwuka gw' Imana, abo n'abana b' Imana.
\v 15 Naho mwewe, ndo mwahewe Umwuka g'ubugaragu n'ubwoba, ahubwo mwahewe Umwuka gwatuhinduye abana b'Imana, nigo gutumaga duhoraga turikugamba ngo: " Aba, Data'' .
\v 16 Umwuka go gonyine n' umudimwe hamwe n'umwuka gwacu ko turi abana b'Imana.
\v 17 Tubeye rero turi abana, turi abaragwa, abaragwa b'Imana. Kandi turi abaragwa hamwe na Kristo tubeye twemeye guteswa hamwe nawe kugira ngo duhabwe ikuzo hamwe nawe .
\p
\v 18 Kuko nemeraga ko amateso go muri yino si atari agokunganishwa n'ububonere bukaduhishurirwe.
\v 19 Kuko ibiremwa byose birindiriye n' ipfa ryinshi kwerekanwa kw'abana b'Imana .
\v 20 Kubera ko ibiremwa byahinduwe busha, atari kwenda gwabyo, ariko nguko Imana ishatse bw'uwabihunduye busha.
\v 21 Ibyo byiringiro bitovaho ko ibiremwa bikakushirwe m' intumwa bwo kuzambaguza, kandi bikashireho mu buhuru bw' icubahiro bwahewe abana b' Imana.
\v 22 Kubera ko twijii ko ibiremwa byose birigutaka no kubabazwa n'ububabare nkubwo kubyara na buno .
\v 23 Ariko ndoho aribyo gusa birikwabira, ahubwo na twewe twenyine dufite imbuto z'Umwuka, turikujugumbira muri twewe, turindiriye kugirwa abana b' Imana no gucungurwa k' umubiri gwacu.
\v 24 Kuko twiringiye ko twakijijwe, ariko ibyiringiro byo kureba ntabwo ari ibyiringiro, kuko ninde wakwiringira ibyo yamarire kubona?
\v 25 Niba twiringiraga ibyo tutari kureba, tubitegereze twihangenye .
\p
\v 26 Guco niko Umwuka gwayo gudufashaga mu ngufu nkeya zacu. Kuko ndo twiji uko dukwiriye gusaba, ariko Umwuka gurikudusabira gubabeye.
\v 27 Kandi upimaga imitima yiji ibitekerezo by' Umwuka, kuko ari gusabira intungane dukurikije ubushake bw'Imana .
\v 28 Twiji ko muri n'ababandi bakundaga Imana, bakoraga byose hamwe kugira ngo bibonere, kubera ko ba bandi bahamagewe bikurikije ibyo Imana ishatse kugeraho.
\v 29 Kuko abo yamenye hambere yabarobanuriye k' umufano g' Umwana wayo,
\v 30 kugira ngo abe uwazewe hambere hagati ya bene se kangari. Abo yahamageye hambere nibo yagize abakwiriye, abo yagize abadafite icaha yabaheye ikuzo.
\p
\v 31 Turagamba ki kuri bino bintu?
\v 32 Niba Imana iri hamwe na twewe, ni nde ushobweye kutuhagarara imbere? We utababariye Umwana we wonyine, ariko akumutanga kugira ngo tubeho, gute si akabure kuduha k' ubushake bwe ibintu byose afite ?
\v 33 Ni nde ukaturegae twewe twachaguwe n' Imana? Imana niyo itangaga ukuri.
\v 34 Ni nde ukaducire urubanza? Ni Yesu Kristo we wadupfiriye kandi ibirenze ho, yazutse ava mu bapfiye, ari mu ruhande ry'ubugabo rwa se kandi ari kudusabira .
\v 35 Ni nde ukadutanye n'urukundo rwa Kristo? Mbesi n'amakuba cangwa ibyago? cangwa inzara? Ni kwambara busha si?
\v 36 cangwa akaga, cangwa kwicwa? Nguko byandikirwe ngo: kubera wowe turicwaga buri musi. Badufashe ngaho turi udutama two kubagwa.
\p
\v 37 Mur'ibyo bintu byose, turikurushaho gutsinda kubera wa wundi wadukunze.
\v 38 Kuko nemejwe ko niyo haba ari urupfu cangwa kubaho, cangwa malaika, cangwa ubutegetsi, cangwa ibintu biriho buno, cangwa ibikayije, cangwa ibifite ubushobozi,
\v 39 cangwa ubureyi, cangwa ubureyi byo hepfo, cangwa ibiremwa byose, ndo bishobweye kudutanya n'urukundo rw'Imana, ruberaga muri Yesu Krisito Umwami wacu.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Ndikugamba ukuri muri Kristo, ndo ndi kubesha, umutima guboneye guri kumpamiriza m' Umwuka Guboneye.
\v 2 ko m'umutima gwa nyowe harimo agahinda kanini, n'umubabaro gutakashire.
\v 3 Kuko byari biboneye ko mvumwa no gutandukanywa na Kristo kubera urukundo mfitiye bene wacu, ab'ubwoko bwa nyowe k'umubiri.
\v 4 Ni Abisraeli bahinduwe abana no guhabwa ububonere, indagano, impano y'itegeko, guhimbaza Imana n'amasezerano.
\v 5 Kandi basogokuruza, abo Krisito akomotseho k'umubiri, Kristo arabaruta bose, Uhoragaho ahabwe icubahiro ibihe byose. Amina !
\p
\v 6 Ariko ndo ari ngaho arukugamba ko indagano y'Imana yananiwe. Kubera ko ndo ari buri Umwisraeli uri Umwisraeli.
\v 7 Ndo ari abakomotse kuri Abrahamu bose bari koko abana be. Ariko ni muri Isaka ho mukabonere abaragwa.
\v 8 N'ukugamba ko, abana k'umubiri ndo ari abana b'Imana, ahubwo n'abana b'indagano bafatwaga nk'abaragwa.
\v 9 Kuko n'iryo gambo ry'indagano. Igihe nga kino nkagaruke kandi umwana akavuke kuri Sara.
\v 10 Ariko ndo ari ibyo gusa. Rebeka yafashe inda y'umugabo umwe, sogokuru Isaka.
\v 11 Kuko abana bari batari bavuka, batari bakora ikiboneye cangwa ikibi, kugira ngo umupango gw'Imana dukurikije gotoranya kw'Imana bidatewe n'ibikorwa biboneye biviye k'ubushake bw' uwo uhamagaraga.
\v 12 Yabwiwe ibikurikiye ngo:'' Gakuru akakorere Gatoya."
\v 13 Ni nguko byari byandikirwe ngo " Nakunze Yakobo nanga Esau."
\p
\v 14 None si tugambe ki? Mbesi ibyo byerekanye amakosa g'Imana? Oya da.
\v 15 Kuko yabwiye Musa ngo: " Nkagirire imbabazi uwo ndenda kandi nkagirire impuhwe uwo nacaguye.
\p
\v 16 Nuko rero ibyo ndo biturutse k'ubishatse cangwa ku uri kuvuduka ahubwo biviye k'ubushake bw'Imana yo itangaga imbabazi.
\v 17 Kuko inyandiko zibwiraga Farao ngo: " N' ukubera umupango gudasanzwe naguhamagariye kugira ngo ingufu za nyowe zigaragare kandi n'izina rya nyowe ry'atangazwe ku si yose.
\v 18 Nuko rero agiriraga imbabazi uwo yenda kandi agaha uwo ashatse umuntima gw' ibuye.
\p
\v 19 Urongera kumbwira ngo: "Kuki arikuguma gushakisha amakosa? " Ni nde worwanya ubushake bw'Imana? "
\v 20 Ubundi, wowe muntu uri nde wo kugeuza imipango y'Imana? Akabindi k'ibumba gashobweye gute kubaza umubumbyi ngo: " Kuki wambumbye guco? ".
\v 21 Umubumbyi si afite ubushobozi bwo gukoresha ibumba rimwe utubindi tumwe twa akamaro n' utundi two gukoresha buri musi ?
\v 22 Tugambe ki niba Imana ishatse kwerekana uburakari no kugaragaza ingufu zayo, yihanganiye utubindi tw'umujinya twateguriwe kurimbuka?
\v 23 Kugira ngo amenyekanishe ubukire bw'icubahiro ce k'utubundi tw'imbabazi twateguriwe kuva hambere k'ubw'ububonere bwayo.
\v 24 Niko bimerire kuri twewe abo yahamageye, ndo ari mu Bayuda gusa, ahubwo no mu bapagani.
\v 25 Nguko abigambire muri Hosea: Ubwoko bwari atari bwa nyowe bukambere ubwoko, n' utari mwira wa nyowe akambere umukunzi.
\q
\v 26 Kandi niko bikabe ku bantu baburanye ngo " Ndo muri ubwoko bwa nyowe ", aho bakitwe abana b'Imana iriho".
\p
\v 27 Yesaya yagambye kuri Isiraeli ngo: Iyo umubare gw' abana b' Isiraeli gungana n'umuchanga go mu ngezi, abakeya basigeye nibo bakakizwe;
\q
\v 28 Kuko Umwami akashohweje ibyo yagambire kuri yino si vuba kandi no k' uburyo byujwiye.
\p
\v 29 Niko Yesaya yabigambye hambere ngo: Iyo Umwami Nyiringabo aba ataradusigiye urubyaro inyuma yacu, kiba twasannye na Sodoma, tuba twabeye nga Gomora.
\p
\v 30 None tagambe ki? Nuko abanyamahanga badashakaga ukuri, bahewe ukuri guturutse mu nzira yo kwizera.
\v 31 Ariko Israeli batashatse gukurikiza amategeko g' ukuri nta kuri babwenye
\v 32 Kuki si? Kubera ko batashatse amategeko mu nzira yo kwizera, ariko banyuriye mu bikorwa. Basitaye ku buye, nkuko byari byandikirwe ngo: "
\v 33 Murebe, ndarambitse ibuye ryo gusitaza n'urutare rw' amakosa i Siyoni. Abakaryizere ndo bakamware"
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Bene wacu, umutima gwa nyowe ni ukubasabira ku Mana ngo bakizwe.
\v 2 Nababereye umudimwe ko bafite ubwira bwo kumenya Imana ariko badakurikje ubwenge.
\v 3 Kuko birengagizaga ukuri kw' Imana bari gushakisha gukurikiza ukuri ko bishiriyeho bonyine. Ndo bapimye na gatoya gukurikiza ukuri kw' Imana.
\v 4 Kristo niwe cuzuzo c' itegeko kugira ngo uwizeye wose abe intungane.
\v 5 Kuko Musa yanditse kubyerekeye gutungana guturukaga ku mategeko ngo: umuntu wose utungenye kubera amategeko akabeshweho nago.
\v 6 Ariko ukuri kuvaga m' ukwizera kurikugamba ngo: " utekugamba mu mutima gwawe ngo: mbesi ni nde ukagende mu juru, uko ni guteremura Kristo,
\v 7 cangwa si ni nde ukarindimukire i kuzimu, uko ni gutaramisha Kristo no kumukura mu bapfiye.
\v 8 Ariko ririkugamba ki? Igambo riri hafi ya wowe, m'umunwa no m'umutima gwa wowe. Iryo niryo Gambo turikwigisha,
\v 9 kuko ubeye ugambire hambere y'abantu n'akannwa ko Yesu ari Umwami, kandi ukizera m'umutima gwa wowe ko Imana yamuze mu bapfjye, ukakizwe.
\v 10 Kuko kwizera ukuri kuvaga m' umutima g'umuntu kandi ni akanwa kigishaga agakiza.
\v 11 Ibyandikirwe birikugamba ko umuntu wose ukamwizere ndo akamware.
\v 12 Nta taniro hagati y' Umuyuda n' Umugriki. Uwo Mwami umwe n' Umwami wa bose, kandi niwe bukire bwa bose bamuhamagaraga.
\v 13 Kuko umuntu wose ukahamagare Izina ry' Umwami Yesu, akakizwe.
\v 14 Mbesi bamuhamagara gute batamwizeye? Kandi si, bamwizeraga gute batamwumvishije? None si kandi bamyumvaga gute kandi nta muntu uri kwigisha?
\v 15 Kandi si abigishaga barikuboneka gute batatumirwe? Kuko byandikirwe ngo; ' Biraboneye ibirenge by'abajenye umwaze gw'amahoro.
\p
\v 16 Ariko bose ndo bumviye Umwaze guboneye. Yesaya arikugmba ngo: " Mwami, ni nde wizeye ibyo twigishije?
\v 17 Nuko kwizera guturukaga kubyo twumvishije, ibyo twumvaga biturutse mu magambo ga Kristo.
\v 18 Ariko ngambire ngo: " Ndo bayumvishije? Ahubwo ijwi ryabo ryumvikanye mu si yose n 'amagambo gabo gageze ku mwisho gw'isi yose.
\p
\v 19 Kandi Israeli ndo yamenye ko Musa yagambye uwa mbere ngo: nkabyutsa ishari ryanyu nkaho mutari ubwoko kandi nkabyutse umujinya nkoresheje amoko gatagira ubwenge.
\p
\v 20 Kandi Yesaya yagambye n' ingufu ngo: " Nabwenywe n' abataranshatse. Kandi nabonekaniye abataranyakuye."
\p
\v 21 Ariko ku ibyerekeye Israeli, yagambye ngo: " Narambuye amaboko ga nyowe buri musi ku ubwoko butumviraga kandi bushinje igosi.
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 N'uko ndagambire ngo: Imana si yataye ubwoko bwayo? Reka da. Kuko na nyowe ndi umu Israeli, nkomotse kuri Abrahamu, m'umuryango wa Benyamini.
\v 2 Imana ndo yataye ubwoko bwayo, bwo yamenye kuva hambere. Ndo mwiji ibyandikirwe bigambire kuri Eliya uburyo yitonganije Imana kubera Israeli?
\v 3 Umwami yitire imbuzi zawe zose, barihiritse hasi ibitwikiro; ni nyowe nsigeye, kandi na nyowe barikunshaka ngo banyite.
\v 4 None n'ikihe gisubizo Imana yamuheye? Yamubwiye ngo: Nisigiye abagabo ibihumbi birindwi batapfukamire hambere ya Baali.
\v 5 Kandi, buno hariho umubare go Imana yacaguye kubera ubuntu bwayo.
\v 6 Ariko bibeye ari kubera ubuntu, ndo ari kubera imirimo. Niba atari ubwo ubuntu ndo bwari ari bwo.
\v 7 None si n'iki? Ibyo Israeli hafi irigushaka ndo yabibwenye, ariko nabo Imana yacaguwe babibwenye, abasigeye ndo bamwumviye.
\v 8 N'ukuri, kuko byayandikirwe ngo: Imana yabaheye umwuka gutashobweye kwera imbuto, amaso gatoreba, n'amatwi gadashobweye kumva.
\p
\v 9 Na Daudi arikugamba ngo: ameza gabo gababere ingoyi, umutego, ikigwisha n' ibihano hambere yabo.
\q
\v 10 Bahinduke impumyi bere kureba; ugondamishe imigongo yabo igihe cose.
\p
\v 11 Nuko ndagambire ngo: bagwiye ndo bakaguhaguruke tena? Byere kuba guco. Ahubwo, kubera kugwa kwabo, agakiza kagerire ku banyamanga, kugira ngo ishari ryabo ryifunure.
\v 12 Icakora, niba kugwa kwabo ari isooko y'umugisha gw'isi, kandi igihombo cabo kikaba isoko y'umugisha ku banyamahanga, kweguka kwabo kukababere gute ?
\v 13 Buno ndikubwira abanyamahanga. Igihe cose ndi intumwa y'abanyamanga, nishimiye umurimo gwa nyowe.
\v 14 Ahari ngomba kugarura ishari rya bene data, kugira ngo bamwe muri bo bakizwe.
\v 15 Niba gutabwa kwabo kobageza k'ubwiyunge bw' isi, bikabe gute no kwemerwa kwabo, niba atari ubuzima bwo kuva mu bapfiye?
\v 16 Niba imiganura y'imikati ari iy' Imana, umukati gose n'ugwe; niba umuzi gwejejwe, imitabi nayo irejejwe.
\v 17 Ariko niba imitabi yakokowe, umutabi g'umuzabibu go mu shamba, nkamwe, gwamaditswe ho, kandi gukunguka ubukire buviye mu imizi.
\v 18 Were gusuzugura imitabi. Ariko mbeye muzisuzuguye, mumenye ko atari mwewe mushigikiye imizi, ariko n'umuzi gubashigikiye.
\v 19 Mukagambe ngo: Imitabi yaciwe kugira ngo mubone uko mwomadikwa ho.
\v 20 Mugambire ukuri! Ni kubera kutizera kwanyu kwatumye amatabi gacibwa.
\v 21 Ariko muhageze neza m'ukwizera. Mwere kwishima cane ahubwo mutinye. Kubera ko niba Imana itararetse imitabi isanzwe, mwere gutekereza ko ari mwewe ikareke.
\v 22 Noneho mwitegereze ibiboneye byo Imana idukoreraga, hanyuma mumenye n' uburakari bwayo. Mu ruhande rumwe yarakariye Abayuda basubiye hanyuma, ariko m'urundi ruhande birababonereye mwewe mutaviye m'ubuntu bwayo. Bitabeye guco namwe mukakurweho igihe canyu gisohweye
\v 23 Kandi, babeye batagumye m'ukutizera kwabo, bakagarurwe kuko Imana ishobweye kubagarura.
\v 24 Kubera ko niba mwari mwaraciwe k'umuzabibu go mu shamba, bitandukanye na kamere yanyu mukabandikwa k'umuzabibu Guboneye, bikamerere bite ku Abayuda bari umutabi gwa kamere? Ndo si bakabandikwe tena k'umuzabibu gwabo?
\v 19 Mureke kwiyishurira. Ariko mureke uburakira bw'Imana busohwere kubera ko byandikirwe ngo, "Kwishura n'ukwa nyowe, no gutanga ni ukwa nyowe, niko Umwami ari kugamba.
\v 20 Ariko niba umwanzi wawe afite inzara, umuhe ibiryo kandi niba afite imyota, umuhe ico kugnwa kubera ko nimukora guco, mukabe murikubashiraho amakara gari kwaka ku mutwe gwabo.
\v 21 Mwere gutsindwa n' ibibi, ahubwo mutsinde ikibi murigukora ibiboneye.
\v 26 Nuko Israeli yose ikakizwe, kuko byandikirwe ngo: Muri Siyoni hakaveyo Umucunguzi: akakure Yakobo m' ubutamenya Imana.
\q
\v 27 Yino niyo ndagano ya nyowe nabo, igihe nkavaneho ibyaha byabo.
\p
\v 28 M'uruhande rumwe, ukurikije Umwaze Guboneye, Imana yabateye kubera mwewe, m'urundi ruhande, bitewe n'ubushake bwayo. Irabakundaga kubera ba se.
\v 29 Kuko impano n'umuhamagaro by'Imana ndo bihindukaga.
\v 30 Kuko uhereye kera mwabaga abatumviraga Imana, ariko uhereye buno mwagiriwe imbabazi kubera kutumvira kwabo.
\v 31 Na none, Abayuda ndo bumviraga,
\v 32 Ikiviyemo nuko kubera imbabazi mwahewe kugira nabo bazihabwe. Kuko Imana yahojeje kutumvira kugira ngo bose babone imbabazi.
\q
\v 33 O, reba uko ubukire bw'ubwenge n'ubumenyi bw'Imana buturenze! Imanza ze nda wozimenya, n'inzira ze ndo byorohire kuzihishurirwa!
\q
\v 34 Ni nde si womenya igitekerezo c'Umwami? Cangwa si ni nde umucuriraga inama we ?
\q
\v 35 Ni nde waheye Imana ideni kugira ngo imurihe?
\p
\v 36 Kuko ibintu byose biturutse kuri we, byaremwe nayo kandi n'ibye. Icubahiro n'icayo igihe cose. Amina
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Ndikubahendahenda bene data, kubera urukundo, ngo mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima, gitungenye, kandi cemewe n' Imana. Niko guhimbaza m' umutima.
\v 2 Mwere gusana na yino si, ariko muhindurwe m'ubwenge kugira ngo mumenye ubushake bw' Imana, ni bwo biboneye, bwemewe, kandi nibwo bushake bwujwiye bw'Imana.
\p
\v 3 Kandi ngambye nkurikje ubuntu bwo nahewe, here kugira umuntu wo gutekereza ko akomeye kurusha uko ari, ahubwo abikore mu bwenge akurikije urugero rwo kwizera Imana yamuheye.
\v 4 Kubera ko m'umubiri gumwe tugiraga ibice akangari kandi ko ibice byose bitagiraga umurimo gumwe,
\v 5 ni guco natwe turi akangari ariko tugize umubiri gumwe muri Kristo kandi buri wose ari igice c' uwundi.
\v 6 Dufite impano akangari z'ubuntu bwo twahewe. Umuntu abeye afite impano y' ubuhanuro, ayikoreshe akurikije kwizera kwe.
\v 7 Hebeye hariho ufite impano yo gukorera Imana, ayikoreshe neza. Umuntu abeye afite impano yo kwigisha, ni yigishe.
\v 8 Umuntu abeye afite impano ya gutera umwete, atere umwete. Umuntu abeye afite impano yo gutanga, atange yishimye. Ubeye afite impano yo kuyobora, abikore neza. Ubeye afite impano yo kubabarira, abikore biturukire k' umutima.
\p
\v 9 Urukundo rwanyu rwere kubamo uburyarya. Mwange ikibi, mufatire ku ibiboneye.
\v 10 Ku byerekeye urukundo rwa kivukanyi, rube urwa kweli kweli. Kubyerekeye kubaha, mwubahane.
\v 11 Kubyereke umwete, mwere kushidikanya. Kubyerekeye Umwuka, mugushakishe cane. Kubyerekeye Umwami, mumukorere.
\v 12 Mwishimire mu ibyiringiro, mwihangane mu bigeragezo. Mubeho murisenga.
\v 13 Ibyifuzo by'abizeye bibe ibyanyu. Kandi mubeho murikwiga kwakira abashitsi
\v 14 Musabire abarikubatesa; mubasabire, mwere kubavuma.
\v 15 Mwishime hamwe n'abari kwishima, murire n'abari kurira.
\v 16 Mugire intekerezo zimwe umwe k'uwundi. Mwere kwiratira intekerezo zanyu, ariko mwemere abigayitse. Mwere kureba ko mufite ubwenhe kurusha abandi.
\v 17 Mwere kugirira nabi ababagiriye nabi. Mukorere ibiboneye abantu bose.
\v 18 Mubeye mushobweye, mubane na bose mu tuze.
\v 19 Mureke kwirihira. Ariko mureke uburakira bw'Imana bushohwere kubera ko byandikirwe ngo, "Kwiriha n'ukwa nyowe, no gutanga ni ukwa nyowe, niko Umwami ari kugamba.
\q
\v 20 Ariko umwanzi wawe abeye apfuye inzara, muhe ibiryo kandi afite imyota, muhe ico kugnwa kubera ko mukoze guco, mukabe murikubacaniraho amakara ku mutwe gwabo.
\p
\v 21 Mwere gutsindwa n' ibibi, ahubwo mutsinde ikibi murigukora ibiboneye.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Umuntu wose muri mwewe yumvire ubutegetsi kubera ko ubutegetsi bwose buvaga ku Mana. Abategetsi nabo bariho kuberako Imana yabashijeho.
\v 2 Kubera ibyo, buri muntu urigupinga ubutegetsi abaga arigupingana n' Imana kandi abapinganyi babaga barikwikururiraho urubanza rw'Imana.
\v 3 Ndo abategesti bashijweho kugira ngo bahane ibikorwa biboneye, ariko guhana ibibi. Mbesi kuki murikwenda kubaho mutarigutinya abategetsi? Mukorire ibiboneye mukashimwe.
\v 4 Kuko ni abakozi b' Imana kugira ngo mubereho neza. Ariko mubeye mukora ibibi, mutitire mwiji neza ko ntaho ari ko batehwe kubahira busha.
\v 5 Nico gitumaga mugombye kubumvira, atari kubera gutinya ibiboko, ariko muyobwewe n'ubwenge byo kwibutsa.
\v 6 Kubera ibyo, murihe ipalata. Kubera ko abategetsi nabo ni abakozi b' Imana kandi babaga amaso kuri ibyo bintu.
\v 7 Murihe buri muntu ikimukwiriye, murihe ibitansi kubo ababishinzwe, n' imisoro kuri Leta. Mutinye about gutinya kandi mubyahe abo kubahwa.
\p
\v 8 Mwere gufata ideni ry' umuntu keretse gukundana mwewe kuri mwewe kuko ukundaga mwira we abaga yujwije itegeko ryose.
\v 9 Birandikirwe ngo: " mwere gusambana, mwere kwiba, mwere kugira irari, n' ibindi byaha bibagaho, ariko ibyo byibumbiye mu igambo rimwe: " ukunde mwira wawe nguko wikundaga."
\v 10 Urukundo ndo rubabazaga mwira we. Nuko rero, urukundo niryo rwizuzaga amategeko gose.
\p
\v 11 Kubera ibyo, mumenye ko igihe kigerire co kuva mu tiro no gusinzira, mukafungura amaso, kandi agakiza kacu kari hafi buno kurusha igihe twizeye hambere.
\v 12 Ijoro rirashije, umusi gurikwija, twikureho ibikorwa byose by'umuyobe, twambare intwaro z' umwangaza.
\v 13 Tugende uko bikwiriye. Abantu bere kugendera mu manjwa, bere kugendera mu ma fete gakomeye, cangwa ubusinzi, no mu rari ryo gusambana, no kwifuza kurenze urugero no guhigirana cangwa ishari.
\v 14 Mwambare rero Yesu Kristo, kandi twere guhangayikira imibiri y' igihe gitoya no kwifuza kwo gudushiragamo.
\c 14
\cl Isura 14
\p
\v 1 Mwakire umukristo ukiri umwana, kandi mwere gutsindisha abandi ku ibibazo ibyari byo byose.
\v 2 M' uruhande rumwe, umuntu umwe aryaga byose, ariko muri urundi ruhande, uwundi muntu yiriraga imboga gusa.
\v 3 Uryaga byose yere kugaya utaryaga byose, kandi utaryaga byose yere kubona ko uryaga ari mu makosa, kuko Imana yamwemeye.
\v 4 Weho uri nde, urikuburanya umukozi utari uwawe? Ubeye ahagaze neza cangwa agwiye, ibyo birikureba umukoreshaga. Ariko, akahagarare kubera ko Umwami ishobweye kumuhagarika.
\v 5 Umuntu umwe yabwenye guno musi gukomeye kurusha guriya. Uwundi arikuzinganisha. Mureke rero umuntu wose yemezwe n' umutima gwe.
\v 6 Usengaga umusi abikore kubera Umwami, kandi, uryaga urye kubera Umwami, kuko abaga urigushimisha Imana. Utaryaga yangaga kurya kubera Umwami, nawe abaga ari guhimbaza Imana.
\v 7 Kuko ntawe muri twewe ubagaho ku ingufu ze kandi nta n'upfaga kubera we.
\v 8 Kuko tubeye turiho, tubereyeho Umwami. Kandi tubeye dupfuye, dupfiriye Umwami. Guco rero, tubeye turiho cangwa dupfiye, turi abo Umwami.
\v 9 Kuko kubera ibyo, Kristo yapfiye anongera kubaho kugira ngo ategekere ica rimwe abapfiye n'abazima.
\v 10 Nawe si ni kuki utsindishaga mwene swo? Nawe si ni kuki ugayaga mwene swo? Kuko twese tukahagarare hambere y' intebe y'urubanza y'Imana.
\v 11 Kuko birandikirwe ngo: " Kuko ndiho, ni ko Umwami arikugamba " amavi gose gakampfukamire, kandi buri rurimi rukahimbaze Imana.
\p
\v 12 Guco, buri wose muri twewe akatange i raporo ye hambere y' Imana.
\p
\v 13 None rero, twere guciranana imanza tena, ahubwo, twiyimeze ko hatagira umuntu wo gushira ibuye ryo gusitarishaho abandi cangwa umutego mu nzira ya muvukanyi we.
\v 14 Nyiji kandi nemejwe m'Umwami Yesu ko nta kintu kibi ubwaco, keretse ku ubonaga ko ibintu byose ari bibi.
\v 15 ubwenye ko muvukanyimwawe ababejwe n 'ibiryo, umenye ko ndo urikugendera m'urukundo. Kubera ibiryo utarimbura uwo Kristo yapfiriye.
\v 16 Mutayemera ko imirimo yanyu iba ibicuriro by' imigani.
\v 17 Kubera ko Ubwami bw' Imana atari kurya no kugnwa ariko n' ugutungana, ituze n'ibyishimo m'Umwuka Guboneye.
\v 18 Kuko ukoreraga Kristo guco abonereye Imana kandi akemerwa n' abantu.
\v 19 Guco rero, dukurikize ibintu bizanaga ituze n'ibyo kubakana.
\v 20 Mwere kuzambaguza umurimo gw' Imana kubera ibiryo. Koko rero, ibintu byose biraboneye ariko n' ibibi kuri uwo muntu uryaga akahinduka ibuye ryo gusitaza.
\v 21 Ndo ari neza kurya inyama cangwa kugnwa vino, cangwa ibindi byose bishobweye kugwisha mwira wawe.
\v 22 kwizera kwa wowe kudasanzwe ko ufite, ugumye nako weho n' Imana yawe. Hagishwe uticiraga abandi urubanza ibyi arigutekereza ko biboneye.
\v 23 Naho ushidikanayaga abaga atsindirwe iyo ariye, kuko ko atariye akurikije kwizera; kandi ibintu byose bidaturutse ku kwizera ni icaha.
\c 15
\cl Isura 15
\p
\v 1 Guco rero twewe abafite ingufu, twihanganire intege nkeya z'abanyantege nkeya kandi twere kwishimisha twonyine.
\v 2 Buri wose muri twewe ashire imbere mwira we mu byiza kugira ngo amwubake.
\v 3 Kubera ko Kristo nawe ndo yishimishije wonyine ahubwo yakurikije icandikirwe ngo: Ibitusi by'abagututse byanguyeho.
\v 4 Kubera ko icari candikirwe cose cabeye guco kugira ngo kitubere icigisho, kugira ngo kubwo kwihangana no guhanana imbaraga zitangwaga n'ibyandikirwe kugira ngo tugire ibyiringiro.
\v 5 Nuko Imana yo kwihangana no guhumuriza ibahe kugira igitekerezo kimwe mwese nguko Kristo Yesu yabishatse.
\v 6 Kugira ngo dushobwere guhimbaza Imana Data na se w'Umwami wacu Yesu Kristo, mu bitekerezo bimwe n'umunnwa gumwe.
\p
\v 7 Nuko mwakirane nkuko Kristo yabakiriye kugira ngo duhimbaze Imana.
\v 8 Kubera ko ngambye ko Kristo yemeye gukatwa ku faida z'ukuri kw'Imana kugira ngo indagano zagiriwe ba sogokuriza zikomezwe.
\v 9 No ku banyamahanga kubwo guhimbaz'Imana, kubera imbabazi zayo nguko byandikirwe ngo: " Kandi nkaguhimbarize hagati y'abanyamahanga kandi nkaririmbire izina rya wowe amashimwe.
\p
\v 10 Kandi byagambwe ngo: " Namwe banyamahanga mwishime hamwe n'ubwoko bwe.
\p
\v 11 Kandi ngo: " Muhimbaze Imana mwewe mahanga. Amahanga gose mumuhimbaze".
\p
\v 12 Kandi Yesaya yagambire ngo: " Ishami rikashibuke ku muzi gwa Yese rikahagurukire kuyobora amahanga; kandi amahanga gakamwiringire.
\p
\v 13 Imana y'ibyiringiro byose ibujwize ibyishimo n'ituze ryose m'ukwizera kugira ngo murenzeho kwiringira k'ubw'ingufu z'Umwuka guboneye.
\p
\v 14 Na nyowe ubwanje, bavukanyi nabemeye ko namwe mwujwiye ubuntu, mwujwiye ukwiringira kose, mushobweye gufashanya.
\v 15 Ariko mbandikiye mfite nda bwoba kubw' ibintu bimwe kugira ngo mbibibutse, kubera impano nahewe n'Imana.
\v 16 Kugira ngo mbere igisonga ca Kristo Yesu catumwe ku banyamahanga, ndigukora umurimo gw'Imana gwo gutangaza Umwaze Guboneye kugira ngo igitambo c'abanyamahanga cemerwe kuba carejejwe n'Umwuka guboneye.
\v 17 Mfite rero ico nshobweye kwiratira muri Kristo Yesu ku byerekeye Imana.
\v 18 Kubera ko ntaco nshobweye kugamba atari ico Kristo yujwije muri nyowe kugira ngo nzane abanyamahanga kumvira, kubw'ubushobozi bw'ibimenyetso n'ibitangaza.
\v 19 Kubera ingufu z'Umwuka Guboneye, kuburyo kuva i Yerusalemu n'ibihugo biyizungurutse kugeza Iliriko kugira ngo nshobwejwe rwose gukwiza hose Umwaze guboneye gwa Yesu Kristo.
\v 20 Muri ibyo, icifuzo ca nyowe n'ugutangaza Umwaze guboneye atari aho yamenyekanye gusa kugira ngo nere kubakira k'umusingi n'uwundi muntu.
\v 21 Nguko byandikirwe ngo: " Abatapimye na gakeya kubwirwa bakamurebe kandi abatari barumvishije bakamenye byose.
\p
\v 22 Nico gitumys, kenshi nabuze uburyo bwo kwija i wanyu.
\v 23 Ariko buno nda kanya na gatoya mfite muri izo fasi, kandi hashije imyaka akangari ndikwifuza kwija iwanyu.
\v 24 Bico igihe nkayije i Esipanye, nizeye ko nkababone ndigutambuka no guherekezwa na mwewe marire kwishimana na mwewe igihe gitoya.
\v 25 Ariko buno ngiye i Yerusalemu kugira ngo mfashe abakristo.
\v 26 Kuko abari i Makedoniya n'i Akaya bishimiye cane gucangira abakristo b'abakene batuye i Yerusalemu.
\v 27 Ni koko barabyishimiye kandi barikumva ko bagombye kubikora. Kubera ko abapagani babeye basangiye imbuto z' Umwuka, bafite n' ideni ryo kubafashisha ibintu birikurebekana.
\v 28 Nuko, igihe nkageze ku mwisho bino no gushira imbuto mu maboko gabo, nkanyurire iwanyu ndikugenda i Esipanye.
\v 29 Nyiji igihe nkayije iwanyu nkazane umugisha gwa Kristo gujwiye
\p
\v 30 Nuko rero, bavukanyi, ndikubasaba m'Umwami wacu Yesu Kristo no m'urukundo rw'Umwuka kurwana hamwe murikunsabira ku Mana.
\v 31 Mukore guco kugira ngo mfungurws kuva mu maboko g' abatumviraga b' i Yudea, kandi akazi kemerwe n'abakristo b' i Yerusalemu.
\v 32 Munsabire ngo ngere iwanyu mfite ibyishimo byo mu gushaka kw' Imana; kandi ngo nshobwere kuruhuka hamwe namwe. Imana y'ituze ibane na mwewe.
\v 33 Ituze ry' Imana ribere hamwe na mwewe.
\c 16
\cl Isura 16
\p
\v 1 Mbatumiye Foibe, mushiki wacu uri umukozi mu kanisa ry' i Kenkuria kugira ngo mumwakire m' Umwami nguko bikwiriye abatagatifu,
\v 2 kugira ngo mumufashee mu bintu byose byo akabe akeneye, kuko nawe yafashishe abantu akangari, na nyowe ndi umwe muri bo.
\p
\v 3 Mundamukirize Prisikila na Akwilasi, abagendanye na nyowe mu murimo gwa Yesu Kristo,
\v 4 Kandi bayemeye guhara ubuzima bwabo no kubushira mu kaga kugira ngo bakize ubuzima bwa nyowe. Ndikubashima kandi ndo ari nyowe njenyine urikubashimira, ahubwo n'ikanisa ryose ry' abizeye baviye mu banyamahanga.
\p
\v 5 Muturamukirize n' i kanisa ryo mu nzu yabo. Muturamukirize Epaineti, umwana wo nkundaga, we n' umuganura go muri Azia muri Kristo.
\p
\v 6 Muturamukirize Maria, wabakoreye cane.
\p
\v 7 Muturamukirize Androniko na Yuniasi, ababyeyi ba nyowe. Nabo twabenye mu pirizo, bakaba abakomeye hagati y' intumwa, kandi babeye mu Mwami hambere ya nyowe.
\p
\v 8 Muturamukirize Ampuliato wo nkundaga mu Mwami,
\p
\v 9 Muturamukirize Urbano wo twafatanyije umurimo muri Kristo hamwe na Sitako, mwira wa nyowe.
\p
\v 10 Muramutse Apelesi, wo Kristo yemeye, muramutse nabo mu nzu ya Arisitobulo.
\p
\v 11 Muramutse Herodioni wanzeye, muramutse n'abo mu nzu ya Narukiso bari mu Mwami.
\p
\v 12 Muramutse Trifaina na Trifosa, bakoreraga Umwami cane. Muramutse Perusi umukunzi wacu, wakoreye Umwami cane.
\p
\v 13 Muramutse Rufusi warobanuwe mu Mwami hamwe na nyina ariwe mama.
\p
\v 14 Muramutse Asunkritosi, Flegoni, Hermesi, Patrobasi, Hermasi hamwe n'abavandimwe bose bari hamwe nabo.
\p
\v 15 Muturamukirize Filologo, na Yulia, na Nereusi, na mushiki we na Olimpasi, hamwe n'abatagatifu bose bari hamwe nabo.
\p
\v 16 Mubaramukanyishe hobe yera. Amakanisa gose ga Kristo garikubaramutsa.
\p
\v 17 Nuko rero buno ndikubahendahenda ngo mutekereze kuri babandi batezaga amaca kubiri n'ibisitaza birenze, bikagenda kure y' inyigisho mwahewe, mutandukane nabo.
\v 18 Kuko abantu ngabo ndo bakorerega Umwami wacu Yesu Kristo, ahubwo babaga barigukorera inda zabo. Kandi imitima ya abatagira ico banengwa bayihabishije amagambo garyohire n' ago ubuhabanyi.
\v 19 Umufano gwawe go kumvira gugeraga ku bantu bose kandi biranshimishaga ahubwo ndenda ko meokoresha ubwenge mub'ibiboneye no kuba intungane mu bintu bibi.
\v 20 Imana y' ituze ikannyate shetani musi y' ibirenge byanyu. Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bube hamwe na mwewe.
\p
\v 21 Timoteo wo turigukora hamwe umurimo arikubaramutsa, n'ababyeyi ba nyowe Lukiosi, Yasoni, na Sosipateri.
\v 22 Nyowe Terutiasi urikwandika yino barua ndikubaramutsa mu Mwami.
\v 23 Gayo, umushitsi wacu n'uw' ikanisa ryose arikubaramutsa. Erasto, umubitsi w' umugi, arakubaramutsa hamwe n' umuvukanyi wacu Kwaritusi.
\v 24 Ubuntu bw' Umwami wacu Yesu Kristo bube hamwe na mwewe mwese.
\q
\v 25 Ku ubakomezaga bagendanye Umwaze Guboneye gwa nyowe n' ibyigisho bya Yesu Kristo, bukirikije guhishurwa k' umupango gw' Imana gwabeye ibanga mu misi ya kera na Yesu Kristo;
\q
\v 26 ariko rikaba rihishuwe buno n' ibyanditkirwe n' imbuzi kubera itegeko ry' Imana y' igihe cose, kandi byamenyeshejwe amahanga gose kugira ngo bubeho m' ukwizera hagati n'abapagani.
\q
\v 27 Icubahiro kibere ic' Imana yonyine, igihe cose muri Yesu Kristo. Amina.